Digiqole ad

Ngoma: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barishimira urwibutso rugiye kubakwa

 Ngoma: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barishimira urwibutso rugiye kubakwa

Aha niho urwibutso rugiye kubakwa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo barishimira ko hagiye kubakwa Urwibutso ruzahesha agaciro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari irushyinguye mo ngo mu buryo butaboneye, ibyiciro bitatu ruzubakwamo ngo bikazuzura bitwaye akayabo ka Miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha niho urwibutso rugiye kubakwa.
Aha niho urwibutso rugiye kubakwa.

Gusana ruriya rwibutso no kuhimurira imibiri bikozwe mu gihe ubwo habaga gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21, abarokokeye i Kibungo bongeye gusaba ko rwasanwa neza nk’uko bimeze ku zindi nzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuba ruriya rwibutso rugiye gusanwa rugashyirwa ku rwego rugezweho, byashimishije abarokotse Jenoside, batangaza ko bizafasha mu kubika amateka azafasha mu kwereka Abanyarwanda b’ejo hazaza bizakurikiraho uko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 byagenze.

Uwitwa Tuyisingize Theophile tuganira yagize ati “Ni ibintu byiza kuba inaha hagiye kubakwa Urwibutso rumeze neza kuko urebye ahantu hubatse inzibutso muri kano Karere usanga zimeze nabi ugereranije n’ahandi. Biradushimishije nk’abacitse ku icumu kuba abacu bagiye kuba ahantu habahesha icyubahiro.”

Mugenzi we witwa Mukeshimana Aline nawe ati “Ndabona ari ikintu cyiza badukoreye kuko hariya abazize Jenoside bari bashyinguye banyagirwaga bikatubabaza.”

Uwihoreye Egide uhagarariye inyungu z’abacitse ku icumu bari mu muryango IBUKA mu Murenge wa Kibungo yatangaje ko uretse kuba iyi mibiri igiye gushyingurwa mu cyubahiro ngo bizafasha urubyiruko ndetse n’abazavuka mu myaka iri imbere kumenya amateka ya Jenoside by’umwihariko iyabereye muri kariya gace.

Yagize ati “Kuba inaha tugiye kugira Urwibutso bizafasha abaturage kujya barusura ndetse n’abakiri bato bamenye ibyabaye mu Rwanda muri 1994 bityo birinde ko byakongera kuba.”

Imibiri izashyingurwa muri uru rwibutso rurimo kubakwa i Kibungo izakusanywa ivanywe mu nzibutso zitandukanye ziri hirya no hino mu Murenge wa Kibungo, no mu yindi Mirenge iwukikije nka Kazo, Murama, na Remera.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nibyiza pe turabishimye

  • kugira inzibutso nziza ahashyinguye imibiri y’abacu ni byiza cyane kuko biduhesha agaciro ko abacu baruhukiye ahantu hasobanutse maze habahesha agaciro

  • Abacu baguye Kibungo tuzahora tubibuka, tugiye kububakira aho roho zanyu zizaruhukira mu gihe tugitegereje umunsi w’umuzuko.
    Turibuka abakurikira
    -Famille Rwabukumba
    – Famille Bugabo
    -Famille Karasi
    – Famille Ntabana
    – Famille Mubiligi
    -Famille ya Abbee Luc

    Mwatubereye imfura tuzahora tubibuka
    -Famille Nyirinkindi n’abandi

Comments are closed.

en_USEnglish