Ngo nta mwana muto agomba gufunguza Konti atari kumwe n’ababyeyi
Mu kiganiro kuri uyu wa kabiri tariki 28/10/2014 cyateguwe n’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse, AMIR, mu rwego rwo gukangurira abana kugira umuco wo kuzigama, hagaragaye imbogamizi ku bana z’uko abataruzuza imyaka mu yemewe n’amategeko badashobora gufunguza Konti muri Bank batari kumwe n’ababyeyi babo nk’uko Eric Rwigamba ushinzwe guteza imbere ibigo by’imari muri Minecofin abivuga.
Eric Rwigamba yavuze ko Leta yashyizeho ingufu mu mu ugukangurira abana kugira umuco wo kwizigama kugira bimenyereze uwo mico hakiri kare bityo ejo habo hazaza bazabashe kuhacunga neza.
Ibi ngo bizatuma u Rwanda rugira abantu bafite umuco wo kuzigama benshi kandi bakiri bato bityo gitere imbere binyuze mu ngufu z’abagituye.
Yagize ati: “Kugira ngo umwana afungure Konti muri Banki ku giti cye ntibyemewe. Ariko ashobora kuzana n’umubyeyi we cyangwa undi muntu mukuru wizewe akabimufashamo, akayifunguza mu mazina y’uwo mwana.”
Eric Rwigamba yakomeje avuga ko ubundi buryo bushoboka ari uko abana bakora amashyirahamwe bagafunguza za Konti mu izina ry’iyo Association.
Safari Kevin umunyeshuri mu kigo cya Gasiza mu karere ka Rulindo, yavuze ko yajyaga yumva ngo habaho ibigo by’imari iciriritse, akibaza uko azayifunguza ariko nyuma yaje kubifashwamo n’ababyeyi be.
Yagize ati: “Njyewe nabyifashijwemo n’ababyeyi banjye kuko nasabye nabasabye kumfunguriza Konti muri Banki barabikora noneho amafaranga mbonye sinyapfushe ubusa ahubwo nkayajya muri konti. Kuva natangira kubitsa, muri iki gihe mfiteho amafaranga ibihumbi 250.100frw.”
Safari yangeyeho ko namara gukura atazagira ikibazo cyo kwiyishyurira amasomo kuko azaba yaramaze kwizigamira.
Ubundi mu mategeko umwana muto utarageza imyaka 21 y’amavuko, ntiyemerewe kujya kuburana mu rukiko, cyangwa se gushyira umukono we mu mpapuro zo gufunguza Konti cyangwa izindi bitewe n’imyaka y’ubuto aba afite.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW