Ngarukiye na Lavinia babyaye umukobwa
Daniel Ngarukiye wahoze mu itsinda rya Gakondo Group akaza kwerekeza i Burayi muri Romania, yamaze kwibaruka umwana w’imfura y’umukobwa yabyaranye na Lavinia Orac.
Ku itariki ya 22 Ukuboza 2015 nibwo basezeranye imbere y’amategeko muri Romania. Icyo gihe bakaba barahise banatangaza izina ry’umwana wabo kandi atari yavuka bamwita ‘Inyamibwa’.
Icyo gihe Daniel Ngarukiye yavuze ko byabaye ngombwa ko asanga umukunzi we mu gihugu cya Romania kugira ngo azashobore kumwitaho mu minsi yarimo yitegura kwibaruka.
Byaje kuba amahire ku itariki ya 18 Gashyantare 2016 bibaruka umwana w’umukobwa mu buryo bwiza nta kibazo nyina ahuye nacyo cy’imibyarire.
Ngarukiye yabwiye Umuseke ko kugeza ubu aribwo arimo kumva ibyiza byo kubyara. Ko umusore uba utarashaka umugore aba atazi umunezero w’urugo.
Abajijwe ku kibazo cya bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kugaragara mu itangazamakuru bashinjwa n’abakobwa bateye inda bakazihakana, yavuze ko biterwa n’imibanire iba isanzwe hagati yabo.
Ko igihe cyose ukunda umuntu kandi nawe agukunda, uretse no kuba uri umu star abantu bose bakuzi udashobora kwihakana inda yawe iyo ubizi neza ko ari wowe nta wundi musore ubaziranyeho.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nuko di, nimwonkwe! Uwo mukobwa yarakoze, she did not lie to you.
Nimwonkwe ma, dutanzimpundu turimurwagasabo kandi zibagereho. Nukonuko mukazana mwiza, musubireyo ntamahwa, utazatuzanira byabindi byanyu byokubyara umwe iwacu tubyarabenshi. Uwiteka Abaragire
Comments are closed.