Ngabirama Chrispin yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’igikombe cy’Isi
Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Reggea mu ndirimbo zivuga ku guharanira amahoro y’Afurika, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Win Win Game’ akaba ar’indirimbo y’igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Brasil.
Ngabirama Chrispin yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, Adieu L’Afrique Shida, Turashoboye, Dieu d’Afrique, Ukuri kw’Isi, J’entends leurs Cris ndetse n’izindi nyinshi.
Yatangiye ubuhanzi bwe ahagana mu mwaka wa 2008, Kuva mu mwaka wa 2010, yiyemeje guhamya inganzo ifatanya n’ingirakamaro za Afurika mu guhindura sosiyete Nyafurika.
Ibi abicisha mu bihangano bitandukanye ahimba byiganjemo ubutumwa bwubaka bukanaganisha ku gusana Afurika no kwita ku ndangagaciro zayo.
Mu butumwa bwe arushaho kwibanda ku gukangurira urubyiruko rwa Afurika mu kwiyubakira umugabane. Ibi bigaragazwa ahanini n’amashusho y’ibihangano bye.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Win Win Game’ ya Chrispin.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
oyeyeee chrespin win win in whatever you do we like your songs .Songa Mbere
Ariko nkuyu yaretse umuziki kweli?Amajwi annywigira …nta melody ntaki…
Comments are closed.