Nduwayezu niwe wegukanye moto ya nyuma ya promotion Tunga na Airtel
Remera – Kuri uyu wa gatatu tariki 11/11/2015 ku cyicaro gikuru cya Airtel Juvens Nduwayezu umunyamahirwe wa 12 muri promotion ya Tunga yahawe moto ya 12 yari isigaye muri iyi promotion imaze ibyumweru 12 aho moto yatangwaga buri cyumweru.
Moto 12 zatanzwe buri imwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice, usibye moto yatangwa buri cyumweru buri munsi abafatabuguzi bageragezaga amahirwe muri iyi promotion bahabwaga ibihembo bitandukanye.
Juvens Nduwayezu utuye ku Kacyiru yabwiye Umuseke ko afite ibyishimo byinshi kuko amafaranga yashoye muri uyu mukino wo gusubiza ibibazo bya Airtel atangana na gato n’agaciro ka moto yatsindiye.
Nduwayezu avuga ko amafaranga yose hamwe yakoresheje ashobora kuba agera ku bihumbi magana atatu, akaba yemeza ko umurongo wa Airtel ari amahirwe akomeye yabonye yiyongera kuri serivisi zihendutse na Internet yihuta kandi ya macye itanga.
Clementine Nyampinga ushinzwe kwamamza ibikorwa bya Airtel yavuze ko iyi porormosiyo icyo yazaniye abafatabuguzi ari ikizere ngo kuko ibyo Airtel ivuze aribyo ikora.
Nyampinga ati “Kuguma ku murongo wa Airtel abafatabuguzi bazarushaho kubona byinshi byiza yaba uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha.”
Michael Adjei umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda yavuze ko yishimiye ko abafatabuguzi ba Airtel Rwanda bagaragaza ko bishimiye serivisi bahabwa.
Ati “Mu izina rya Airtel natwe biradushimisha iyo abafatabuguzi bacu batugaragarije ko banogewe na srvisi tubaha. Natwe tuzakomeza kubakorera ibyiza kuko icyo tugamije si ubucuruzi gusa ahubwo ko n’abanyarwanda babona ibyiza.”
Michael Adjei avuga ko moto abafatabuguzi ba Airtel batsindiye zigiye kubafasha guhindura ubuzima bwabo, ikintu ngo kibatera ishema nka Airtel.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW