Ndi umunyarwanda ni gahunda y’Isanamitima – Depute Numukobwa
Mu kiganiro cyo gusobanura gahunda ya Ndi Umunyarwanda, depute Numukobwa Justine yagiranye n’abakozi b’ikigo cy’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) yagaragaje ko nyuma y’uko u Rwanda rugenda rutera intambwe mu iterambere ku buryo bugaragara hacyenewe no guterwa intambwe mu gusana imitima y’abanyarwanda bitewe n’amateka atandukanye banyuzemo.
Numukobwa yagize ati « Ubunyarwanda ni imbaraga, ni umuti n’urukingo, ni ejo hazaza h’igihugu. »
Ikiganiro cy’ibanze ku mateka yo gusenyuka k’ubunyarwanda ndetse no gusobanura gahunda ya Ndi umunyarwanda n’icyo igamije.
Mu gusobanura Ndi umunyarwanda, Depute Numukobwa yagize ati « Ubunyarwanda ni ishingiro n’imbaraga zo kubaka igihugu ndetse no kukirinda kuko ubunyarwanda bwahozeho ariko bukaza gusenwa n’abakoloni. »
Kuba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariyo yabaye indunduro ya Ndi umunyarwanda ngo birakwiriye kurwanya ibyatanya Abanyarwanda ibyo aribyo byose.
Ubunyarwanda iyo busenyutse bigenda bite?
Mu gusobanura uburemere bwo gutatira ubunyarwanda, Depute Numukobwa yagaragaje ko ubuhunzi, guhezwa, kwironda mu buryo butandukanye, uburere bubi bushingiye ku macakubiri, ivangura n’inzangano aribyo byagiye biranga abateshutse ku bunyarwanda.
Ubwo ikiganiro cyarimo gitangwa abakozi batandukanye b’ikigo cy’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) bagiye batanga ubuhamya bw’amateka atandukanye bagiye banyuramo.
Claudine Mutiganda ushinzwe ingengo y’imari yagize ati « Kugira ngo nemererwe kwiga byaragoranye cyanye kuko narangije umwaka wa munani natsinze, ariko nyuma nkaza gusibwa ku rutonde rw’abemerewe kwiga. »
Yakomeje ubuhamya bwe agira ati « Kugira ngo mbone ishuri ababyeyi banjye bagombye gutanga amafaranga 40 000 bayanyuza ku mushoferi watwaraga Nsekarije Aloys, Minisitiri w’uburezi, noneho mbona kwemererwa kwiga. Icyo gihe nigaga mvuga ko ndamutse nirukanwe amahirwe yanjye yo kwiga yaba arangiye burundu.”
Hari inzitizi mu nzira yo kubaka ubunyarwanda?
Kuba hari abakibona mu ndorerwamo y’amoko, kuba hakiri inzitizi mu isesengura n’isangira ry’amateka, kwishishanya hagati y’Abanyarwanda bakeka ko Jenoside yakongera kubaho cyangwa hakabaho kwihorera ngo ni inzitizi zikomeye kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, ariko zishobora gushiraho Abanyarwanda bose bimitse ubunyarwanda mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ibyagezweho mu kugarura ubunyarwanda kandi bizakomeza gukorwa
Kuba Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ifite politiki yo kutavangura, ngo iyo ni intambwe ikomeye yo gukomeza kubakiraho, kuba nta muntu uhezwa mu nzego zose za Leta bitewe n’aho akomoka cyangwa ubwoko bwe ni ibintu bitabagaho mbere.
Mu Rwanda kwiga ni ibya bose, kuvurwa ni ibya bose kandi n’akazi gatangwa hakurikijwe ipiganwa ry’umuntu ushoboye atari uko hari ibindi bigendeweho.
Mu buhamya bwatanzwe na Olive Uwantege, umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi (Human Resource) muri NYC ngo bitewe n’akazi yakoze yavuze ko hari aho yasanze idosiye y’umuntu wa kera wimwe akazi kuko baje guperereza bagasanga ko yari yiyise umuhutu ngo kandi yari umututsi.
Kubwa Olive Uwantege ngo icyo ni ikintu kibabaje kuko uwo muntu yarenganye kandi atarahisemo kwitwa gutyo.
Nk’abakozi bahura n’urubyiruko kenshi, Depite Numukobwa Justine yabasabye kudacogora gusobanurira urubyiruko gahunda ya Ndi umunyarwanda ngo kuko iyo urubyiruko rwamaze gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa biba byoroshye.
Kubwa Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ngo muri gahunda ya Ndi umunyarwanya buri wese akwiye kwisuzuma aho gusuzuma abandi, akibaza uko ahagaze ndetse n’umusanzu we mu kubaka ubunyarwanda aho guhora umuntu areba ku bandi.
Sebashyitsi Donat, umukozi ushinzwe ubutegetsi n’imari (DAF) we yagize ati « Kuvuga ibyo Abanyarwanda banyuzemo ni byiza kandi ni ngombwa, ariko ibikorwa bikwiye kuruta amagambo, Abanyarwanda bakongera guhuza mu ndangagaciro arizo ziranga ubwo bunyarwanda twifuza. »
Depite Numukobwa Justine yasoje ikiganiro abwira abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ko gahunda ya Ndi umunyarwanda yaje ari igisubizo ku Banyarwanda bose ngo kuko hari n’ababuraga ubwoko bishyiramo bitewe n’uburyo bavutse cyangwa n’ibyababayeho mu gihe cya Jenoside.
Yatanze urugero ko nk’umwana wavutse ku babyeyi badahuje ubwoko byamugoraga kumva icyo aricyo ngo ariko uwo mwana kwitwa Umunyarwanda biramuhagije.
Gahunda ya Ndi umunyarwanda ni gahunda igamije gukangurira Abanyarwanda kumva ko ari abavandimwe mbere yo kwiyumvamo amoko.
Muri iyi gahunda abantu bose bavuga ibibagoye ku mitima yabo, kwaba gusabana imbabazi, kubwirana ukuri ku byabaye hagamijwe gusana imitima yasenywe mu gutatira ubunyarwanda.
NYC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Byaba byiza abanyarwanda babwizanye ukuri ku mpande zombi, ntihabe uruhande rumwe gusa. Nibyo koko, Genocide yakorewe abatutsi ni icyaha cy’indengakamere, abahutu bagikoze bakaba bagomba kugisabira imbabazi buri muntu ku giti cye. Ariko haramutse hari n’umututsi wakoreye nabi umuhutu (kwica) amurenganya, kandi barahari, byaba byiza nawe yatuye agasaba imbabazi. Iyo niyo “Ndi Umunyarwanda” nyayo.Abanyarwanda aho tugeze twari dukwiye kureka ibintu byo kuryaryana, aho usanga abahutu gusa aribo basaba imbabazi, kandi nabo batabikuye ku mutima, ahubwo babitewe n’amaco y’inda.