'Ndi Umunyarwanda' mu nzego z'ibanze yatangijwe
Kuri uyu wa mbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda icyiciro cya kabiri cyaratangijwe ku mugaragaro, cyikaba cyizibanda mu nzego z’ibanze mu gihugu hose nyuma y’uko icya mbere cyibanze mu nzego nkuru z’Igihugu n’urubyiruko bikagera no ku rwego rw’Akarere.
Munsi iyi gahunda yatangirijwe ku rwego rw’umurenge, abayobozi b’Imidugudu, Utugari, n’Umurenge barahuye hagamijwe gutegura iyi gahunda mu rwego rw’Umudugudu mu gihugu hose.
Ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu rwego rw’Umudugudu bizatangizwa ku munsi w’Intwari ndetse bikazakomezanya n’imyiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 ndetse no kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20.
Ibi biganiro bigamije kugeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda ku baturage bose binyujijwe mu nteko z’Abaturage. Ibiganiro bizatangwa bizibanda ku gusobanukirwa n’uburyo Ubunyarwanda bwagiye busenyuka mu mateka y’u Rwanda, gusobanukirwa n’ibikomere amateka yasigiye Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Hazaganirwa no ku gaciro k’imbabazi mu nzira yo gusana ubunyarwanda hareberwe hamwe intambwe imaze kugerwaho mu nzira yo kubaka ubunyarwanda.
Mu biganiro kandi hazareberwa hamwe ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, haganirwe no ku myiteguro yo kwizihiza umunsi w’Intwari ndetse no gutegurira hamwe gahunda z’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gahunda, amataliki n’aho ibiganiro bizabera.
- Ibiganiro biteganijwe ku matariki ya 27-28 ; 29-30/Mutarama/2014 bikazabera kuri buri Murenge, hahugurwa abazatanga ibiganiro mu nteko z’abaturage ku rwego rw’umudugudu.
- Ibiganiro mu mashuri afite abanyeshuri biga bacumbika (boarding schools) biteganijwe ku wa 31 Mutarama 2014 duhereye.
- Ibiganiro ku rwego rw’umudugudu.
Ibiganiro mu rwego rw’Umudugudu bizahuzwa no kwizihiza umunsi w’Intwali taliki 1 Gashyantare 2014.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
iyi ganda biragaragara ko izagera kure kandi igatanga umusaruro kuko ihishiye byinshi abanyarwanda, icya mbere abayangaga bavugaga ko igamije gukandamiza ubwoko bumwe izamura ubundi . ariko aba bbari baribeshye kuko isangiza abanyarwanda bose amateka yaranze u Rwanda kuva kera kugeza n;aho bibagejeje kuri jenoside, aha rero niho hava isomo ry’uko twakwitwara mu minsi izaza mu Rwanda rutekanye
Oya njye ndi UMUZUNGU nitwa PATRON.
kanyarwanda,,,, hahhhhhhhhhaa
umuzungu kuruhu
Comments are closed.