Digiqole ad

Ndayishimiye agiye kongera umubare w’abakora Imideri mu Rwanda

Ndayishimiye Jean Claude Umuyobozi mukuru wa ‘PMA’ Premier Model Agency aratangaza ko nyuma yo kubona ko abanyamideri yakoreshaga bamaze kugira icyo bageraho agiye kuzamura undi mubare w’abandi abona ko bafite izo mpano.

Umwana ushize, umwe mu bahatanaga mu irushanwa ry'abanyamideri

Umwana ushize, umwe mu bahatanaga mu irushanwa ry’abanyamideri

Mu Ukuboza umwaka ushize habaye bwa mbere amarushanwa y’abanyamideri bahatanye bagera kuri 90 baturutse mu bice by’igihugu bitandukanye. Nyuma ntabwo abakora uyu mwuga bongeye kugaragara cyane.

Ndayishimiye yabwiye Umuseke ko ibijyanye n’imideri (Modeling) bijyenda bitera imbere buhoro buhoro mu Rwanda bityo ko ashaka kongera umubare w’ababikora.

Ndayishimiye avuga ko abanyamideri beza bagomba kuba bakiri bato kuko iyo umunyamideri abyinjiyemo ari mukuru usanga iyo hajemo gahunda zo gushinga urugo biba bihagaze.

Ati ” Niyo mpamvu ubu nshaka kuzana abana bakiri bato ariko bafite impano bakabitangira kare kugirango bigire icyo bibamarira mu buzima nk’uko hari bamwe ubu bitunze babayeho neza kubera kumurika imideri.”

Claude Ndayishimiye ubusanzwe ni ukora imideri “Designer” ariko akemeza ko akunda gukora ibijyanye no kuyimurika cyane. Yemeza kandi ko abadoda imideri nabo bakiri bacye cyane mu Rwanda.

Ati “Kuko nta muntu nabonaga wamfasha ibyo kwambika abanyamideri byatumye nsa naho mvanze akazi, naho ubundi impano yanjye ni ukuba umunyamideri.”

Uyu mugabo avuga ko company nyinshi zo mu Rwanda cyangwa mu mahanga zikora imyambaro usanga ziba zikeneye abanyamideri bo kuzamamariza ibikorwa byazo, zikajya kubashaka hanze kuko mu Rwanda ngo ntabahari bahagije.

umunyamideri Claude Ndayishimiye

umunyamideri Claude Ndayishimiye

Yemeza ko ariyo mpamvu ashaka kuzamura umubare w’urubyiruko rukunda ibya Modeling, rukabyiga rukabimenya maze narwo rukabasha kwibeshaho bivuye mu kumurika imideri.

Kuwa gatandatu tariki ya 3 Kanama 2013 hazaba guhitamo abanyamideri ku kicaro gikuru cya Authentic Radio, umuntu wese ukiri muto, uri mu mujyi wa Kigali, utiga kure cyangwa ngo abe yiga aba mu ishuri afite amahirwe yo kuba yafatwa mu bazatangira amasomo yo kuba umunyamideri muri PMA’ Premier Model Agency atangwa nyuma y’amasomo asanzwe y’ishuri.

Niba wifuza kuba umunyamideri hamagara 07 88 59 09 32 baguhe ibindi bisobanuro.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish