Ndayisenga ari kuruhuka mu rugo i Nyarusange… Umuseke wamusuye
Rwamagana – Umusore ubu ufatwa nk’ukunzwe cyane mu gihugu kubera kugihesha ishema mu irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ubu ari kuruhuka mu rugo iwabo. Ni mu murenge wa Muhazi mu kagari ka Nyarusange, ibirometero nka bitanu usohotse mu mujyi muto wa Rwamagana.
Tariki 20 Ugushyingo 2016 ni itariki umuryango wa Valens Ndayisenga utazibagirwa barishimye cyane kuko umwana wabo yongeye kubahesha ishema no kurihesha igihugu cye yegukana irindi rushanwa mpuzamahanga.
Ndayisenga w’imyaka 22 avuga ko tour du Rwanda y’uyu mwaka ariyo yamugoye kurusha izindi yakinnye, kuva 2013.
Aganira n’Umuseke yagize ati: “Uyu mwaka byari bigoye, imyaka ishize twakinaga turi amakipe atatu y’u Rwanda tugakorana turi 15. Ariko uyu mwaka nagombaga gufatanya na bagenzi banjye dukinana gusa. Twananyuze mu mihanda ntamenyereye naciyemo ku nshuro ya mbere nka; Kigali – Karongi, Karongi – Rusizi, na Rusizi – Huye.
Ariko icyangoye kurushaho ni uko hagati mu isiganwa abagombaga kumpa ubufasha, abo mu ikipe yanjye batangiye gushaka kundwanya. Abanya-Eritrea dukinana bashatse kumbera imbogamizi ariko ndashima imana ko byarangiye neza. Ubu ni ibyishimo kuri njye umuryango, n’igihugu muri rusange.”
Muri iyi minsi y’ikiruhuko, Valens Ndayisenga akora imyitozo yoroheje mu gitondo, agafatira hamwe amafunguro n’umuryango we, agasura akanasurwa n’inshuti n’abavandimwe badaherukana, kuko yari amaze umwaka yitoreza mu Butaliyani.
Ndayisenga na mugenzi we Bonaventure Uwizeyimana bategereje ko ubuyobozi bw’ikipe yabo bwongera kubahamagara mbere ya Mutarama 2017.
Photos © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
38 Comments
uyu mutype ari serieux rwose ureke bamwe bikanga akantu ntibongere kwikoza murugo
ndakwemeye sha vale nukomeza gutyo uzagera kure nta gushidikanya keep up
nange tubyumva kimwe igiko rwose imana imushyigikire
Woooow… Thanks for visiting our boy Valens… Keep shinning bro
Yego sha ba urya kumusaruro wimbaraga wakoresheje!utamu wa kazi ni pesa!
Sha bahembwa make;1900$ gusa.atageze kuri miliyoni ebyiri.
Wowe winjiza angahe ? pumbafu gusa, ubwo wasanga wirirwa uvuza induru ngo LEta nihange imirimo. N’aya masiganwa y’amagare ni uburyo Leta ihanga imirimo we lazy kid.
Nyamara umutukiye ubusa,wenda niko uteye cg nicyo kinyabupfura cyawe,gusa we agaragaje ko bahembwa make ukulikije uko baba bavunitse kandi bakaduhesha ishema,none se muvandi ntuziko amavubi yigeze gukoresha miliyoni 300 mu mwiteguro mu Misili??batahanye iki se?Gusa bali bakwiye kubongereraho n’agashimwe.ujye ubanza utekereze ugereranye nayo abandi bakoresheje n’umusaruru batanze maze ubone gutukana.Murakoze
Umusubize neza mon frère. Uyu muntu ubanza gutukana bimubangukira naho ubundi uyu muntu uvuze ko bahembwa make siwe wenyine ubibona abantu benshi barabivuga. Urebye imbaraga bariya basore bakoresha noneho ugashyiraho n’ishema Valens aba ahesheje igihugu, rwose utwaye tour du Rwanda yagombye nibura guhemwe 5.000USD.
Umuhaye urugero rwiza Amavubi ahora ajya mu marushanwa kugeza ubu azana iki usibye gutsindwa gusa?
Tugire amahoro.
Iyo ugereranya ugereranya ibintu bimwe, ntiwavuga ngo 1kg cya petrol ya brut kuki kitagurwa nka 1kg ya or(gold)kandi byose ari 1kg. umukinyi wa basket mu gihugu cyahe kwisi anganya nuwa volball?football? cyclisme ni cyclisme foot ni foot. mureba kure gusa. Peter yavuga ngo yatukanye ubwira uwutumva se!!!niba urwanda rukenye noneho ari muri team ya international…ntayabona se? nimwe mwamufashije kugerayo?nonese kuki abanyamahanga barwanira kuza muri tour du rwanda kandi ihemba make ( niba mutavuga ngo umuzungu atsinze stage we abona menshi…nabaseka noneho…)Tour ihemba make imaze imyaka mike ariko azaboneka mu myaka iza gusa ba Valens bayikujije bazaba bavuyemwo. Ni kundiye gashiki ke ka 14 ans katangiye kazageza 17 ari akanyonzi gakomeye Valens akabere manager/agashakire ama kipe hanze. nuriya akurikira uwanyuma nabonye ya nyonga uyu musaza yabyaye neza pe. naho Petit frere Valens, nakomereze aho…amafaranga ayagure imirima niyindi mishinga ntayicaze muri bank gusa, ntaje mu ndaya ni nkobwa zirongoza ngo ni abakunzi..Mushimye kutavuga nka ba bandi ngo ukize akira i wabo…kuri 28 azaba ari umugabo ufite icyo yimariye.
Dear peter you have discipline
thx bro kandi ujye ubabwira
wowe Velo ngo bahembwa make wowe uhembwa angahe ko nta n’umuntu ukuzi mu bikorwa bigaragaza isura y’igihugu wasanga wirirwa uzerera ngo Leta niguhe akazi, ubwo revenues za 1.900 ni bangahe bazinjiza. ibyawe byose ni negative position,
Oooh uyu musore IMANA imuhe umugisha mwinshi, atere imbere rwose!
Ndabaramukije, ntimushobora kumva ukuntu nshimishijwe na Valens! biragaragara ko ari umusore wahawe uburere bwiza n’ababyeyi be! ubona atuje muri we kandi akubaha!! usanga abanyarwanda benshi iyo bagize agafranga bibagirwa iwabo, bakigira abantu bo hejuru, ariko biraboneka ko Valens muri ducye abona akomeje kwita ku muryango we!! biraboneka ko yabafashije no kuvugurura mu rugo hagasa neza akabagurira n’utundi dukoresho twiza bigatuma ababyeyi na bashiki be barya ku mbuto z’imvune ya musaza wabo wababereye imfura atari mu kuvuga gusa ahubwo no mu burere yahawe! Ndemeza ko aba babyeyi bizihiwe kandi bashimishijwe no kuba barabyaye kandi bakarera neza!! Ntaho Nyagasani atagukura! Muvandimwe Valens komeza ukore cyane ibyiza biri imbere!! Yezu aguhe umugisha, kandi ubereye urubyiruko urugero rwiza rwo kugumana no kwita ku babyeyi!!
ubu hari abandi bari kuba bibereye muri Hotel batikoza iwabo, udufranga bari kudusangira n’abataragize uruhare mu buzima bwabo!! Bravo musore!!
UYU MUSORE NDABONA AFITE UBURERE N’UMUCO MWIZA MWIFURIJE GUKOMEZA GUTERA IMBERE
Urakoze cyane mwana w’iwacu. Rwamagana oyeeeeee! Turakwifuriza gukomeza kwesa imihigo. Ubupfura bw’umutima, umurava mu byo ukora, kugira intego no gukunda urwatubyaye bizaguhore ku mutima. Iyo mpamba nuyikomezanya urugendo ntakabuza uzagera kure wifuza.
nabera mbonye umstar utandukanye nabiyitabo pe uyu niwe wukuri abandi usanga bahita bigira kgl hehe niwabo ndetse bakongeraho ko ari abana bavukiye kgl arko ari proud for where he is kbsa bravo kuri abaye urugero rwiza ubu baca umugani ngo kwiga burya ni ukwigana nabandi barebereho congz umsa!
Njye ariko ndumva umuntu NK uyu akwiye more than 1900 US dollars…. Kuko hari inkorabusa zihemba CG zigenera amamiriyoni menshi kandi ntacyo zikora …c dommage
Sha uriya musore akomeze atere imbere kuko afite discipline nziza kugihugu ndetse no kumuryango we.Reba ukuntu ari kumwe numuryango bishimye pe.good valens
none se abo bahakana ko amafr uriya musore yirukankiye bikwiye kwongerwa, bahera kuki. Ko nabonye abantu b’inkorabusa benshi bahembwa anarenze ukwemera ….ndetse bahora bipangira za mission nkanswe iyi mfura y’i Rwanda iruhrsheje ishema.
He deserves more than US $ 1 900.
Leta yarikwiye kujya ihemba ikintu kigaragara cya fasha utwaye tour du rwanda wumwene gihugu nko kuguha inzu umuryango we iciriritse aho batuye, kubishyurira mutuelle de sante, kubaha umuriro abatawufite, no guhemba uwo musore nka million eshanu yishimwe kugira nabandi babonereho gukunda gukoresha amagare yabateza imbere naho gushora apfubusa muri foot itazana umusaruro ntacyo bimaze
sha urumwana warezweneza pe kandi wakuliye mumasengesho, Uwiteka Akulinde ibiryabarezi birihanzaha byakakobwa basamye basamaye
Jye ndasaba by umwihariko AKARERE KA RWAMAGANA guhemba uyu muhungu murwego rwo gushishikariza urubyiruko rwa Rwamagana kunyonga igare
aliko akumiro nivunja koko, umwanawacu numukristo ntaninzoga yinywera none bamuhaye ingirwa bikombe za skoll. nimumuhe ibikombe byiyubashe biriho ikiranganteko cyigihugu abihabwe na ministre wa sport cg na prezida rwose amuteragateka yaheshejishema igihugu, ibyongibyo byinzoga ntakigenda rwose nibyisi ntanumugisha ulimo, tunabitokesha
ufite na dushikitwawe twiza rwose nabakunze famille yanyu, muzakomeze musenge ntimuzatatire isengesho Uwiteka Yahagurukiye kubagiriraneza ntimuzaMUveho
Valens nanjye ndamwemeye pee. Iyaba undi aba yaharaniye kwifutoza ari kurya inkoko muri Hotel, ararana n’ibiryabarezi by’abakobwa ndetse bikamuviramo no kumutera umwaku no gucika intege ku buryo ubutaha atazabasha gukina.
Numva nifitemo ibinezaneza ku muntu wese wihesha ishema akarihesha umuryango we ndetse n’igihugu.Ndayisenga Imana ikomeze ikuzamure uzagere kure hashoboka.Uburere n’ikinyabupfura ugaragaza wahawe uzabikomeze.Ukwibyara gutera ababyeyi ineza.umuryango wawe Imana iwugume hagati.
BRAVO
bjr, Nyarusange iri mumurenge wa Muhazi ntago ari Kigabiro
ahasigaye njye numva mwifuriza kwiga nibwo yazasigasira ibigwi bye nkumu legend, izo nizo mpungenge mfite kuri aba bana bamagare! ndabinginze bajye kwishuli ninabwo bazadufasha guteza umukino wabo imbere, nibo bazi uburyohe bwabo nimvune ziwubamo! bagiye muri iyo nzira byazashimisha nababafataho icyitegererezo surtout bano bana bo mucyaro bakumva bawukunze! turabazi abakinnye izo football babayeho nabi kuburyo buteye agahinda! niba Bayingana adevelopa aba bana nabumvishe ko bagomba no kujya mu ishuli ariko kubaka carrier yabo neza! Nababajwe na kariya kana kazamuka kuba gasa nkakavuye mu ishuli biteye agahinda!Please Government mudufashe aba bana bige ni ba ambassadors bacu aho bajya hose! ibyo nibitaba barazima, kuzima kwabo egale kubura abana bajya muri uyu mwuga ataruko utagikunzwe ahubwo ari uko umubyeyi yakunva ko umwana we najya mubya magare kwiga biri bube birangiye! so ndabasabye, ndabinginze, ndabatakambiye!!!!!
Murakoze!
hey yego kwiga sibibi gusa nuko abiga ubu ugirango ubatumye kwiga ibibi# anyway awesame boy ukunda ababyeyi nabavandimwe ,and babahe cash zigaragara ingirwa foot ball bayagabanye
sha tuvugishukuli aliya mafranga nimakepe, ko abakinyi ba foot bafata double yariya kd bilirwabatsindwa? cg se ba miss binkorabusa zo kubunuza gusa sindeba babaha arenzayo bilirwa bakoribisa na porno gusa???? cg se tour du rwanda nibayambure skoll bayihe bralirwa basi ijyibahagatubutse nka gumaguma ntakundi
Oya nanjye US $ 1900 ndayagaye cyane. Ntabwo agomba gutahira ibikombe gusa.None se n’abanyamahanga niyo tubaha? Ntabwo yakwishyura na tickets y’indege. Amacyeya yakagombye kuba US $ 20.000 .
MURAPFA UBUSA NIMAKE PE NOMESE BA MISS BAHEMBWA ANGAHE BAHAWE NIMODOKA KANDI ARI IBIBERA HANO IWACU NKANSWE VALENS UHATANA NIBINDI BIHUGU YONERERWE AKANTU RWOSE
uyu musore arimo arapfusha ubusa ubusitari bwe, niko valence we; shaka akazu ko kubamo, maze urye abana , dore barakwemera cyane. baca umugani ngo”Vunja mifupa kama meno iko” bivuze ngo rya abana ugifite akabaraga, naho ubusitari burashira bakaguca imazi.
Congz, Valens we are proud of you. wazamuye idarapo ryigihugu cyacu. waduhagarariye neza.
Hari abantu babangukirwa no gutukana ndetse no kuvuga nabi,ntibyabura,gusa umuntu warezwe agira discipline mubyo avuga cg akora
hahaaaah bwabundi mu Rwanda hariyo abasazi??
Valens bravoo komeza utsinde . uracari muto. imbere hoho niheza niwabandanya uko
Wowe Kabera abantu batekereza nkawe ntitubakeneye mwiterambere ry’igihugu cyacu. Byonyine gufata umwanya wandika ubusa iyo wisuzumye ntiwigaya! Uwiteka akugenderere. Valens we’re so proud of u…keep it up