Digiqole ad

“Ndashaka gukura Austin na Mico mu gihugu bagasanga Kamishi na Kitoko” Senderi

 “Ndashaka gukura Austin na Mico mu gihugu bagasanga Kamishi na Kitoko” Senderi

Nzaramba, Eric, Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvad, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, 3D, Mayweather niyo mazina kugeza ubu uyu muhanzi amaze kugira. Ngo icyo ashaka ni ugukurikiza Mico The Best na Uncle Austin bamwe afata nk’abakeba mu njyana ya Afrobeat Kamichi na Kitoko batakiba mu Rwanda.

Senderi n'umukobwa we wamusabye ko agombva kujya muri PGGSS5 no kugumana igikombe cya Salax Award niba ibaye
Senderi n’umukobwa we wamusabye ko agombva kujya muri PGGSS5 no kugumana igikombe cya Salax Award niba ibaye

Ibi nanone abitangaje nyuma y’aho asabwe n’umwana we kuba agomba gusubira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Str5 ndetse akanagumana igikombe aheruka kwegukana cy’irushanwa rya Salax Award.

Senderi avuga ko ibyo uwo mwana we yamusabye bimwe yabigezeho hasigaye kuba agomba kugumana icyo gihembo cy’umuhanzi uhiga abandi mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gicurasi 2015, yavuze ko Uncle Austin na Mico The Best bagomba kuguma mu buriri barimo bagakomeza bakisinzirira ntibazaze kumutesha umutwe.

Ibi yakomeje abivugira ku ndirimbo nshya yashyize hanze yise ‘Tekana’ ahamya ko ariyo igomba kubirukana mu gihugu bagasanga bagenzi babo bakoraga injyana ya Afrobeat batakiba mu Rwanda.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nshya nise ‘Tekana’, irabuza Mico na Uncle Austin kudasunutsa amaso kuri iki gikombe cya Salax kigiye kuza uyu mwaka.

Umuvuduko, Bugacya, Icyuki, Icyumvirizo ndetse n’iyi nshya, ni bariyeri batemerewe kurenga n’ubwo bwose bafite ababafasha mu gihe njye nirya nkimara.

Itangazamakuru muntabare nimwe mwenyine mfite. Mu kizamini umwana wanjye yampaye harimo gusubira muri PGGSS5 no kugumana igikombe cya Salax Award.

Aho kuzibukira rero ngo baze bakinyambure, ndabatokesha mu izina rya Yesu ahubwo ndaje mbakurikize Kamichi na Kitoko bo bamenye ubwenge bakavanamo akabo karenge”.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=ouQ9pGRtK_k&feature=youtu.be” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • hahahaaaaa,hahahaaaa hahahaaaa genda senderi uransets umwuk ugashyira batoke kwajina la yesu?hahahaaaa

  • hhhhhh

    This is one is an international hitter kbsa

    Akwiriye nigehembo cy’umuhanzi wahize abandi mumazina

    aba star baragwira

  • Eric uri bingwa wa mutarikwa kabisaaaa

  • Ariko Senderi genda urasetsa!!! Uziko wasetsa n’ifoto !! Hahahaahahaa

  • sinderi we reka kwigereranya naba petit wewe .ubusaza nibwo bikuvugisha.hhhjj. kitoko ,ararenze man,kamichi Nagoya raguhunze.banza wemeze name mico usigaye hano turebe. amagambo gusaaaaa nindirimbo za feck gusaaaa.gabanya urugamo ukore

  • hahhhhhh , haaaaahhhhhhh , hiihihihihih ahwuiii mbese akumiro nitushi

  • Ooh my god !! Ark byo wamugani wa havard bagende kuko n’ubundi si nkibabona. Havard ebisa ba petit oyo ba toke kure.

  • uziko urusha indyanki amazina

  • Guhera uyu munsi TUFF HIT mwise “SPECIAL II” kuko ibigwi bye n’ibyemezo bisatiriye ibya JOSE MORINHOH. Kandi amfashe atangarize kuri uru rubuga ko aryemeye, ubundi dukomeze tumufane dore ko turi mu kigero kimwe. “May God bless Eric Harvard SENDERI”

  • Ese kOko ayo magambo mutugezaho senderi niyo aba yakoresheje? Niba aribyo nge numva guhiga abo musangiye umwuga bidasaba kubatuka no kwishyira hejuru ahubwo ubukwiye gukora cyane ukagaragaza Ibikorwa numusaza Ariko akoresha imvugo mbi.

  • Mbega wowe!Uzakomera aruko dupfuye kugirango utere imbere kweri ibi ntabwo bikwiye reka twese duhige kuko ishyamba ni rigari

  • Mbega senderi!Mpaka duhunze nubwo uzatera imbere?Waretse tugahiga ko ishyamba ari rigari!Wowe erekana ko ushoboye ubundi urebeko udakomera

  • hhhhhh senderi wee ntubaho urabanza ukikurikiraaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish