Digiqole ad

Ndashaka guha abana banjye uburere nk’ubwo nahawe se akantambamira

Mwaramutse bakunzi b’Umuseke?

Mbanje kubifuriza umwaka mwiza wa 2014. Ndabinginze mungire inama kuko nayobewe uko nabyifatamo kandi si nshaka ko abana banjye babirenganiramo.

Ikibazo cyanjye rero giteye gitya: Umugabo wanjye twaratandukanye turabana ariko ntiyashaka kurekana n’inshuti ze za kera (abakobwa), bakavugana kenshi ndetse bakabonana ngo yumvaga nta kibazo kirimo.

Ariko si yo yari imyumvire yanjye kuko kuri njye iyo washatse hari ibyo ugomba  kureka cyane cyane ko hari ababyuririraho  bakabasenyera.

Muri ubwo bunshuti rero habayemo kurengera nk’uko nabimubwiraga nta bireke binatera gutandukana kwacu kuko yahisemo kudusiga ashaka inzu ye none ubu afitanye agakungu kisanzuye n’abo yita  inshuti ze.

ikibazo gihari noneho ni buryo ki abana bacu bazajya babona urwo rukururano ruafite izina se yirirwamo n’abakobwa .

Ese aba bana  mbareka bagumane na se, bazagira ubuhe burere? cyangwa njye mbareka ababone ku manywa gusa?

Mwaba mama mwe ndabinginze mubwire uko buryo mbyitwaramo kugira ngo ndengere uburere bw’abana banjye? Njye kuri ubu numva nakwirerera abana banjye gusa kuko numva ikizere cyaragiye. Umugabo wanjye twatandukanye tumaranye itanu.

murakoze ku nama muri bumpe

Umusomyi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ko mwatanye se kandi muhurira he? Bana abana ubahe ibyo ushoboye ibindi ni Imana yonyine izabibaha kuko nubundi mwebwe (wowe n’uwari umugabo wawe) ubwo mwaratsinzwe!

  • UZASHAKISHE UBURYO WASUBIRANA NU MUGABO WAWE, UFITE IKIBAZO CYO GUFUHA GIKOMEYE…

    • toka ibyo se bihuriye he no gufuha?wowe bakubwira ibigoye ukazana ibigori?

  • i want a wife plz call me for this number ndabikeneye ubishaka yashaka kuri iyi numero tukabyumva kimwe da.0784694794.

  • Mada pole sana,
    Ariko ibintu wanditse ntibyunvikana neza
    abana babana nande ubu ni wowe cyangwa ni papa wabo ikindi umugabo atuye kure yanyu cyangwa muregeranye?

    Niba abana ubana nabo ntugomba kubabwira ko se ari mubicyangwa ajya mubandi bakobwa hari ibintu ababyeyi dukora cyane abamama tukangisha abana nabase tuvuganabi base sibyiza umwana akura yanga se nyuma nawe ukaza kugeraho ukaneshwa n’umubiri abana bagasanga ibyo wavugaga kuri se nawe urabikora bakakwanga kurusha uko banga se niyo mpanvu usabwe ibi bikurikira :

    Abana mwese mubafiteho uburenganzira bungana,ariko byababyiza ari wowe ubareze.
    ukabaha uburere bwiza ukababera urugero mu nvugo no mungiro kandi ukabakundisha Imana ibijyanye n’ubuhemu bwa se ntugomba kubibabwira ni bakura nabo bazabyibonera.

    ugomba kureka bagasura se ari umubyeyi ntiyakora ibibi kandi arikumwe nabana nabikora abana bazababara kandi bazagusaba kutazasubirayo bakubwire ni mpanvu.

    kandi ugomba kubakunda cyane harigihe ababyeyi bagira umujinya bakajya bacyurira abana cyangwa haza nku mushyisti bakaganira se wabana nabi abana bunva abana birabarakaza kuvuga amakosa ya papa wabo uyabwira undi muntu sibyiza

    kandi Senga Imana uyegere cyane iguhindurire umugabo imugusubize mugire urugo rwiza rwa mahoro.

  • Inama nakugira ni ukureka abana akaba aribo bihitira mo kubonana na se. Kuko wowe nkumubyeyi ushobora kwibesha ukibwira ko kubabuza se nibyo byabafasha ahubwo ugasanga niho ubahemukira.

  • sha ihangane ruri hose nange ubu nkeneye inama kuko ubuzima burambihiye pe gusa ujye ubakorera ibyo ushoboye ibindi ubyereke Imana

  • Umva sinzi niba ari agahinda niba ari iki kandi ndabyumva ntiworohewe. ariko rero ibyo wanditse ntibyumvikana ntaho abantu bahera bakugira inama. usubiremo nawe usome urebe niba ari wamenya ibyo uvuga.ongera utange ikibazo cyawe neza mu buryo bwumvikana.
    -mwatandukanye mu mategeko, mwahawe mabwiriza ki ku byerekeranye n’abana?
    -abo bana bajya kwa se ryari bakahamara igihe kingana iki?
    -se wabana uretse izo ngeso ze hari ubwo ubona yita ku bana na busa?
    -mwaganira se nkabantu bakuru bafitanye abana kugira ngo murebe icyatuma abana badahungabanywa cyane nitandukana ryanyu?ndavuga niba uko muhuye ari uguterana amagambo kandi niba binabera
    imbere y’abana.kuko ushobora kumusaba ko igihe afite abana yibuka ko baba bareba ibyo akora hanyuma akitwararika uko yitwara mu maso yabana.ukamubwira ko nawe atekereza ku ngaruka bizagira ku bana ko rwose utamubuza gukora ibyo ashaka ko ariko abitekerezaho.
    -ubutegetsi bushobora gufata umwanzuro yuko bizagenda ariko nkababyeyi mushobora kubihindura igihe byemeranyijweho.mu rwego rwo kurengera inyungu zabana banyu.
    -ca bugufi mu kuvugisha uwo muntu ugirira abana bawe.ubwo mwatandukanye mwereke ko ikibahuje ari abana ko rwose udashaka kwivanga mu buzima bwe.ndabona mwarabanye musa nabahanganye buri wese ashaka kwemposa undi uko bigenda mu rugo.mubura communication kugeza nta garuriro.muri make mutungure umwereke ko nta hostilite umufitiye ko ibyabaye byabaye igisigaye ari ukureba inyungu zabana.niba amaburo ye yose afunze neza azicara yibaze.nibwira ko mukiri na batoya hagati aho imyaka izaba imugendana na ba bakobwa ntibabe bakimureba kuko benshi bazageraho bakubaka izabo.azashiduka ari muri hobe ibyansize ariko wowe itware neza kuri ubu yoye kubona ko wivanga mu bye witwaje abana. kuko kwa guhangana no guhimana naho guturuka.
    -nibiba ngombwa uzitabaze umuntu yakumva umumutumeho.amumenyeshe impungenge zawe.kandi niba uko muhuye ari induru kora uko usbohoye umwirinde.si na ngombwa ko muhura aje gufata abana.wowe kandi ntabwo ukeneye kubajyana iwe cg se kujya kubafatayo.we ajye aza abatware anabagarure.jya ubategura ubundi wiheze naza ntanakubone cg se unisohokere. ubasigire undi muntu wizeye abe ariwe ubamuha. igikomere nkicyo gifata igihe gukira ku mpande zombi. ufite uburenganzira bwo kubabara ndetse ukanarakara mu rwego rwo kubirwara bigakira.kuko ukeneye kubikira niba koko ushaka kwirerera abana neza nta burakari hato utazavaho ubabwira amagambo atari meza kuri se. niba rero ukeneye kumwirinda mu gihe urimo kwisana bikore.
    -sinzi niba muba hanze cg mu rwanda kuko bitewe naho muba biba bitandukanye.

    • murakoze cyane gufata umwanya wanyu wo gusubiza, ni byo koko birashoboka ko mutumvise ikibazo cyange, giteye gitya :umugabo twaratandukanye ariko mu mpapuro turacyari marié ntago twatandukanye burundu,naho aby’abana abafata vendredi akabangarurira dimanche kuko lundi ari ishuri, ariko nabyo ntaho byanditse ni uko twari twabyumvikanyeho ariko ikibazo hari igihe abana babibona kuko baraza bakabimbwira umukuru afite imyaka itanu , umuto afite ibiri n’igice; nkibaza rero niba ndiho mbagirira neza kuko papa wabo we mbona ntacyo bimubwiye , nagerageje kubimubwira ariko ambwira ko abana batamutegeka ndumirwa, ntago tuba mu rwanda. murakoze nizere ko noneho byumvikana

      • Ahubwo wowe wananiye umugabo wawe,naho witubeshya,….ikindi kandi kuba ugendera kuri report z’uhabwa n’umwana w’imyaka itanu uribeshya rwose….nkubaze umwana w’imyaka itanu ajyama ryari? abyuka ryari cyane cyane iyo ari muri weekend? icyakabiri,umwana wa 5 yrs azi kumenya uburyo abantu bakora igitsina? Umwana wa 5 yrs azi kumenya ngo ejo haje aba,ejobundi aba,bukeye aba…akabitondekanya neza?….ikindi kandi urimo uratoza abana bawe imico mibi, wabagize injajwa na ba maneko,ubwo ibyo bakubwira ni ibyo uba wabatumye ngo bakurebere?. Mada!!! ntago ari byiza gutoza abana kuba ba gacuma k’amagambo cyangwa babarijyane-barigarure!!!! ikindi abo bana bangana gutyo biroroshye kubwira na se ibyo nawe ukora, Kandi uranamubeshyera,kuko niba yemera ko muri week end ubamuha ni uko abakunda!!!. Ariko, ko muri weekend umuntu ariho aba afite umwanya,aribwo yagakwiriye kuba ari kumwe n’abana!! wowe ubohereza kwa se wagiye he ra??? uba uri mu biki?….ikindi ubwo se ko numva ugikomeza kumugenzura umunekesha abana, ko wavuze ko yakunaniye !uracyamushakaho ikindi ki ra!!!! nyuma ntukatubeshye,uwo mugabo wawe n’iyo yaba ari icyohe ate!!! ntago yasambanira mu maso y’abana!! ntibibaho!!!None se abantu nibajya baza kumusura,izo nshuti ze da! abana bahari ajye abirukana? Uuhm!!!ubu se ko nabonye mwihaye imico y’iyo muba muri! ubwo abagabo b’incuti zawe iyo baje kukureba ntago musomana abana barora ra!!!!genda! genda ! ntimukatubeshye.

        • YEWE RUVUGAKURI WE GENDA URANSEKEJE PEEE§§ HAHAHAHA; nGO AGACUMA K4AMAGAMBO?IRI JAMBO NARIHERUKAGA KERA. Ariko rero hagati aho nawe uvuganye agashiha katari gake nta psychologie wizeho kweli nuko uha care abandi bana bafite ikibazo.

          Cyakora wa mugani ibyo uvuze nibyo abo bana baracyari bato ariko burya abana ntukabasous estimer,niyo ari bato baba bareba. Kandi umugabo ukunda igitsina uretse nimbere yabana nimbere ye se na nyina abonye uwo arngora ntiyazuyaza.Impungenge rero uyu mudamu afite sugucunga umugabo we ahubwo nuko yumva abangamiwe no kubona abana be baba muri week end yose ahantu nkaho kandi sibyo pe afite ukuli niba koko ibyo bintu bihakorerwa,ubwo si uburere,kuko byangiza esprit y’abana ikiri n formation. Njye tuvugana nzi neza akana kimyaka ine kabonaga umuyaya wabo asambana nabahungu bazaga murugo ababyeyi badahari kandi kabivuga kandi koko byaribyo. Nzi nundi wabonye ise asambana numukozi afite imyaka itanu ararira kugeza maman we atashye aranabimubwira. Ntukagirengo rero abana ntibareba,imyaka itanu aba areba kandi wumve ko aba wenda ni burayi abana baba bakangutse cyane. Kandi kubona ibintu nkibyo ku mwana nkubwije ukuli ko bimwamngiza kadi binatuma azinukwa umubyeyi we. Ise rero azahitemo mu gihe ariwe ufite abana ajye areka kuzana izo mbeshu,naba afite umwanya w’izo mbeshu ajye asigira abana maman wabo. Umwana ni Innocent avuga ibyo yabonye byose,wabimutuma utabimutuma kandi nawe urabizi nuko wirengagiza,keretse niba ntao ugir antanabo mwakuranye.

      • Muvandimwe ihangane. Nibyo gutandukana n’umugabo ntibibuza abana uburenganzira bwo kugira se. Gusa ikibazo nibajije ese abana ubona bishimiye kuba kumwe na se muri iyo minsi 2 ubamuha? ese bajyayo babishaka cg nimwe mubahatira kujyayo bitewe n’ubwo bwumvikane mwagiranye? Jyewe inama naguha ni uko mwaganira na se wa bana bawe ukamwereka imbogamizi ufite ku burere bw’abana niba akomeje kubaha urugereo rubi. Ikindi niba koko ubona ko hari imbogamizi ku burere bw’abana banyu ushobora no kugabanya mubyumvikanyeho inshuro bajyayo aho kubamuha buri week end ukabamuha wenda week end imwe mu kwezi. Gusa icyo numvisemo ni uko uwo mugabo akunda abana be wenda ikibazo kikaba mu myumvire y’uburyo bwo kubarera

  • bavandimwe nange nimungire inama maranye ihungabana imyaka 20 maze gusigara jyenyine nifuje gushaka umugabo ufite umuryango ngo nimbyara mbone umpemba nindwara mbone undwaza niko byagenze mbona umugabo ufite umuryango ariko ibyo nabategenyagaho byabaye hagarara ubone mbivuze byose sinabona aho mbyandika cyakora umugabo yakomeje kunkunda bimpa imbaraga tubyaranye bane 2bari muri secondaire 2bari muri primaire narishimye ko nungutse umuryango kuko mbabonamo barumuna bange nabasaza bange uko bakura numva ndushijeho kuba umuntu nubwo bitibagiza ibyambayeho ariko ndoroherwa kd kubera gushaka hakiri kare sinigeze ngira imiryango njyamo yaba ifasha cg yimfubyi cg yihungabana kuburyo niryo mbabwira nibanira naryo jyenyine nuwo muryango nashatsemo ugenda uryongera kuva nawugeramo kd ntibyari bikwiye pe!ikirenzeho rero noneho umugabo yaje guhinduka pe ahinduwe na nyina kubera kwirirwa mubapfumu none ngo yamuboneye numwarimikazi ariko wumukire asigaye yaradusibye mubwonko bwe ntakazi mfite abana ubu bose turicaranye murugo bose ntanumwe wagiye kwishuri kuko se twaramubuze nawe ntakazi afite yakivanyeho ubuse nkoriki?harigihe numva nanze ubuzima nkumva nakinga inzu nkayitwika tugatahana twese nabana bange kuko ntawo kwisi ukidufitiye urukundo kd ntanubundi bufasha dufite gusa muntege nke mfite nibuka ko mbikoze ntaho nazahurira nimana hamwe nabanjye kuko bo bapfuye arakristu burira nti ntibucya bwacya nti ntibwira nkoriki?ese ntawandusha kumenya abagiraneza barihira abana bange wenda nge nanapfa bo bagakomeza kubaho?ndavuga ibigo naho abantu bo sinzi ko harugifite urukundo rwakora ibyo uwumva yanyobora yampa mail ziwe nkamwibwira. murakoze

    • nyandikira kuri [email protected] nkubwire

      • Ntuzigere wiyahura kuko aho wajya harusha inshuro 10000 ububabare , ikibazo nuko aho ngaho mvuga(kwa shitani) biba birangiye nta gisubizo kindi wahabona. Byaba byitwa guhungira ubwayi mu kigunda, ntuzigere wiyahura. Fata za e-mail abantu baguhaye nabo kandi ugenzure neza niba koko bashaka kugufasha ubigiremo ubwenge , abasamariya beza baracyariho nta gushidikanya. Shaka Imana mbere ya byose , guhungabana biterwa na Satani kandi Umuti nugusenga no kwiyegereza Imana. Hungira kwa Yesu ushake abantu b’Imana bagufashe mu masengesho. Imana ikube hafi.

    • mama ihangane ndakwinginze hanga amaso ijuru

    • Odila we humura mama,ntacyo nabona nkubwira ariko ndababaye cyane,amarira arisutse burya koko iyi si irikoreye,. Njye ntanicyo nanjye nakumarira kubufasha ariko sinagenda ntakwihanganishije mbega we,ariko komera ntuzatekereze kwiyahura cyangwa ngo wiyahurane nabana ,birumvikana biba byakurenze disi,sha uzi kubona wicaranye nabana batajya kwiga kandi uzi neza ko ntho ufite ukura. Ikibazo cyawe ndacyumva ,ndabona ruri hose. nIZEREKO KIZAKEMUKA?IHANGANE?KOMERA NSHUTI?kandi wicika intge,turi benshi tubayeho dutyo!!

    • Uraho Mama!
      Sinishoboye cyane ariko ubyemeye umwe muri abo bana cg bose bambera abavandimwe e-mail yanjye ni [email protected]
      react Plse!!

  • mama ntiwasobanuye ikibazo neza ibyiza wasubiramo kd witonze ntiwandikane umujinya nurangiza urebe neza ko byose usha kuvuga birimo abana bangana iki?

  • yewe nanjye sinumvise neza iyi nkuru y’uyu mudamu ! mwatandukanye mu rukiko ? ninde urukiko rwageneye kurera abana ? ufite uburenganzira bwo kubagumana se ntababone ? sobanura neza ikibazo ntibyumvikana na gato

  • Muge mwihamahoro mwabadamu mwe mwirinde gutekereza ubundi mubiture Imana izajya ibumva ubundi ibafashe iyo mitima yabo bagabo muyerekeze kumana ubundi izabarwanirira nimuyumvira .

  • Ariko koko bagabo mugifite imitima mwahannye bagenzi banyu bakareka guta ingo ? Sha abagabo muta ingo namwe muzabona ishyano Imana irareba ntakitagira iherezo namwe mufite aho muzishyurira amarira mwirirwa muriza abagore Imana yabahaye yewe ntakitagira iherezo .

  • ncuti numva mutaratana ubwo mutaratandukana mu mategeko inama nakugira sinzi neza ko mbere yuko mutandukana wabanje kugira ukwihangana gukomeye ukamugira inama mu kinyabupfura kugira ngo ahinduke byanananirana ukareba inshuti ze byaba muri famille cg izindi z’inyangamugayo nziza za hafi ukazisaba ko zagufasha kumugira inama sinzi ko izo nzira zose wazikoresheje . niba utarazikoresheje ushobora kuzikoresha nubwo mutari kumwe ukareba ko yagaruka kumurongo kuko burya gutana si byiza agarutse kumurongo ubwo yagaruka kugucyura gusa nizere ko niyo umugira inama udakoresha imvugo mbi kuko niba kuva mu bana warakoreshaga imvugo mbi ntabwo mwazapfa mubanye , wowe igihe cyose uzage umugira inama ukoresheje imvugo nziza ucishije bugufi wenda mwasubirana mukarera abana nibyanga rero bizasaba ko mutandukana binyuze mu mategeko ya leta kugira ngo abahe amabwiriza y’uburyo yazajya abona abana be kuko nge ndummva igihe cyose uri mu gihugu hari amategeko baha abagore n’abagabo kubirebana n’abana ayo mategeko rero twe ntacyo twayahinduraho gusa iyo uba muri afrika buryaho leta iyibwiye icyo kibazo yagikemura byihuse ukabasha guha abana bawe uburere bitakugoye bakanamutegeka ko atagomba gukora ibyo abana bareba ariko mu bihugu by’abazungu bo bashyigikira ibyo byaha abamo rwose menya ubivuze batabiha agaciro ariko wabaza neza icyo amategeko yaho uri abivugaho ariko nibaza abana ubwabo bavuze ko badashaka kuzajya bajyayo ari gukora ibyo bintu bakaba banabisubiramo igihe yaba akureze muri leta byagufasha kuko leta zo mu bazungu zumva ibyo abana bashaka bakurikiza ibitekerezo byabo kuko byaba ari uburenganzira bwabo . NAHO UWITWA ODILLA NAMUBWIRA KO YASABYE INAMA ARIKO YABINYUJIJE AHATARIHO YARI KWANDIKIRA UM– USEKE BAKABIHITISHA BAKAMUHA INAMA BITAVANZE NIBY’UYU MUVANDIMWE ARIKO INAMA NAMUHA NUKUGERAGEZA AGAHAGURUKIRA URUGO AGASHAKA UKO YAFASHA ABANA BE NIYO MIRYANGO YINDI YAGUFASHA YAGUFASHA NAWE UBWAWE WABANJE KWIHAGURUKIRA . gusa anyandikire kuri [email protected] ambwire ikibazo cye kimubuza kuba yakora turebe ko hari icyo twafatikanya mu kugishakira igisubizo .

    • murakoze cyane

      • erega abagabo bose barabikora humura ruri hose siwowe wenyine ihangane ubu nange nkubwira niko bimeze ubu ndi muri coma kandi nange ndihanze .

  • Uwitwa ODILLA nabonye ikibazo ke gikomeye kugera aho yumva yakwitwikira mu nzu nabana be nyamuneka sigaho abababaye bose kuri iy’isi siko biyahura ubwo bwaba ari ubugwari ahubwo nabonye hari uwakubajije ikikubuza gukora aguha na EMAIL YE FATIRAHO WENDA Imana yahamanurira umugisha . naho uyu mudamu wundi namugira inama yo kubanza akaganira numugabo mumutuzo akamwitaho cyaneee byaba ngombwa akambwoza ibirenge kugira ngo arebe ko yacika kuri izo nshoreke nibyanga wabanza ugakemura ikibazo cya gatanya naho ubundi uracyari umukandara we bivuga ko ukiri umugore we kandi ubwo wabona ukijya iwe ukamuha ni bintu mutabana sha ntiyazagukumbura nkubwije ukuri yaba yiboneye iriro ry’abagore wowe ukaza uyu munsi abandi bakaza ejo kuko agarutse iwawe wamwihererana wenyina . inama ya nyuma naguha takambira Imana cyaneee uyiririre ubundi ugende umugire inama wenda yagaruka kumurongo.

    • murakoze

  • ndabwira Odilla ngo yihangane agisoma iyi email ahite agira ningoga batararangiza gufata abana nkabo ni [email protected]

  • uzampamagare 0726824235

  • Wa mudamu we tujye tuvugisha ukuri: ikibazo ni wowe gagiteye n’ifuha ryawe….ndetse buriya dukurikiranye twasanga umugabo yaragiye asa n’uguhunze waramubujije amahwemo!!cyangwa ndetse waramwirukanye. Nitujya dukoma urusyo tujye dukoma n’ingasire….rwose ndahamya ko umugabo wawe ari wowe wamuteye imico mibi, nsomye uko watwandikiye neza,mbona rwose uruhare rwawe rugaragara cyane…..none rero uzareke gufuha no kwirakaza ku mugabo wawe,ujye ubona ibintu uko biri,umworohere ,wongere umushake ho ubucuti,umwereke ko ibyiza ari uko mwasubirana ko gufuha wabiretse,kandi umuganirize umubwire ko bitamuhesha agaciro guhora muri izo gahunda….uzareba ko atazagaruka.Ikigaragara ni uko ari wowe wamutije umurindi hari uko wabikosora rero.Keretse niba wishakira ubwawe gutandukana nawe kubera impamvu zawe bwite ibyo birakurora

  • Odilla we mbabarira ukibona iyi msg unyandikire kuri [email protected] mbabarira unyandikire umpe phone yawe nkuvugishe kandi komera komera cyane uhumure ibyo nibibi satani agucishamo ariko nubusa imbere y’Imana abana baziga nawe uzabaho kndi neza merci bcp

  • odilla nyandikira sha kuri [email protected] byose humura birarangira kandi vuba nyandikira umpe nimero za phone zawe

  • uyu mudamu jye ndamwumva arababaye ariko uzi kubura byose ukabura umugabo ukabura nabana wibyariye? sha ntimugakerense agahinda kabandi sibyiza utabashije kumuha inama ntiwajya kumushinja amakosa utazi abagabo kenshi usanga natwe tubana nabo tudafitanye ibibazo ntibaha agaciro cyane uburere bw’abana kereka bake uburere kenshi bureba umugore kndi umwana yakwangirika akitwa uwa nyina sasa rero mugore mwiza nkugire inama ba categorique ujye kuba ahantu umugabo atazi ubanze uforme neza abana bawe ujyubyuka kare cyane ubasengere ubigishe gusenga nurangiza ubigishe ubuzima bwose ubigishe gukora ubigishe byose nibashaka papa wabo ujyubajyana bamusure mutahe ntakamenye aho muba nibamara gutungana uzababwize ukuri impamvu ntihagire ukubeshya ngureke abana bawe kndi ariwo mugabane uzabazwa nushaka uzave aho utuye ujye ahandi pourvu ko utunganya abana bawe ukazabaramura imbere y’Imana umugabo umureke ajagarare igihe kizagera yicuze yarabuze byose pole kndi komera ntacyo Imana idakuraho ujyuyisaba no gusubirana nawe kuko gutana n’icyaha kibi

    • Ubwo se wowe n’iki ki kikwemeza ko ibyo avuga ari byo,izo ni sentiments zadafite aho zishingiye ….soma neza wowe ibyo yiyandikiye,noneho uze no kwitegereza za comments arimo gushyiramo throughout izi nama murimo kumuha,urabona ko avanga..uko yabivuze mbere siko abisubiramo,ubwose umuntu yamenya amuha iyihe nama,nawe bigaragara ko atazi kibazo afite….mujye mureka.

      • ariko wowe Olivia niwe mugabo we,cyangwa uri umwe muri bakazarusenya ko ndeba nawe ushinja uyu mudamu amakosa wowe se ubwirwa niko ko ibyo avuga taribyo,urabona aho wahereye,ngo sentiments zidafite aho zishingiye,wowe se izawe zishingiye he? arongeramo izindi informations kuko abasomyi bazimubajije kuko batumvaga neza ibyo ayvuze,wowe fite kibazo ki ko ndeba umushiha wakurenze??

        Niba uzi ko abenshya nawe nadika iyawe lettre; jya ureka ari wowe!

  • Iyi nkuru y’uyu Mudamu ntabwo isobanuye neza. Iyo uyisomye ntabwo wumva neza uri kumwe n’abana ubu uwo ariwe.

  • ikibazo cyanjye ndabona hari abatari kucyumva neza, giteye gitya: umugabo twaratandukanye tukaba twari tumaranye imyaka itanu. tukibana yakoraga ibyo ashaka, uko abishaka nta jambo nagombaga kuvuga kuko iyo navugaga yambwiraga ko ari we mugabo afata décision uko abishaka, ariko ikibazo byageze no kuburyo ki yabanaga n’abakobwa yamenyanye nabo kera kuko yagombaga kubana nabo uko abishaka ntamubangamiye nyuma rero yaje kujya anca inyuma nzakubimenya , aza no kundusha uburakari ahitamo kugenda ashaka indi nzu, abana nijye ubafite, se abafata vendredi akabangarurira dimanche ariko ikibazo abikora n’abana abafite akaba aricyo kibazo nari mfite niba nzareka kubamuha iyo minsi kuko nitwe twari twabyumvikanyeho ku bwumvikane bwacu.

    murakoze

    • niba mwaratandukanye ntibyoroshye nge ndiwowe nabyihorera nkabitura Imana ikazabampera imico nifuza kereste niba wumva ugikunze umugabo wawe ushaka gusubirana nawe erega umugabo numwana wundi ihangane nawe usabe Imana umugabo mwiza uzakumara agahinda kandi izamuguha witekereza uwagiye nawe shaka ukumara intimba byose bizashira .

      • Uzagerageze kuvugana n’abo bita aba avocat bagira abantu inama mushake ukuntu bagenzura aho uwo mugabo aba nibyo ahakorera, ubundi bijye mu nyandiko ko igihe azajya abona abana ariko ahantu hatari iwe , kandi hakaba umuntu ubicunga, sinzi niba services sociaux muzigira nazo zagufasha icyo kibazo. Wihangane ikibazo cyawe ndacyumva cyane kandi gikeneye umuti.

  • ndashimira cyane abantu mugiye gufasha Odille mwese Imana Ibahe umugisha .

  • Uyu Odila yaje kuvanga ibintu:wagombaga gutanga ikibazo cyawe ahabugenewe.

    Madame rero ngarutse kukwandikira kuko nawe ntacyo wakoze ngo wifashe kugeza ubu. nabonye hari abagushinja gufuha ukirukana umugabo nkaho batazi ko abagabo/abagore bananiranye babaho.ibyo simbizi njye ndavuga ku kibazo cy’abana gusa.
    -wagombye kwicara ugatekereza neza ukamenya ko ushaka gutandukana nuwo mugabo mu mategeko hanyuma ukabigira vuba. nimpamvu akwitwaraho uko ashatse kugeza ubu nuko aziko ntaho wajya.niba yaravuye mu rugo iyo ni impamvu igaragara yo kugira ngo amategeko abatanye.niba waramufashe aguca inyuma nayo ni indi mpamvu. ariko niba mu mibanire yanyu harabayemo guhangana no kubura kwicisha bugufi cyane cyane hakabura kumva ko ubuzima bwahindutse iyo situation urimo ntacyo igufasha. ndi wowe namutungura nkamushyira ibipapuro bya divorce keretse niba hari impamvu ubona igaragara ituma mudatandukana mu mategeko.kuba muba hanze atari ikibazo cy’impapuro simbona ikindi.
    ikindi ukeneye kumwereka ko uri umugore ushoboye, uzi kwifatira ibyemezo kandi udatinya guhangana nibibazo by’ubuzima.kwicara nta gatanya kandi mutabana ni wowe bidindiza.
    -uwo mugabo ntuzongere kumubwira ibijyanye nimyifatire ye. ni umuntu mukuru reka akore ibyo ashaka, bituma yumva ko ugikeneye kumenya ibye.mbese ko ufite ishyari ko arimo kwishimisha ukaba wifuza kumugarukira uko ameze uko.niyo wamugarukira ntimwabana gutyo.igishimishije cyane nuko muba hanze ntazatinda kubona ko yibeshye.hanze aha hazamuhana natisubiraho bizarangira azinze utwe asubiye iwabo.reka akore amakosa yo kubyarana nabo biriranwa gusa.
    -ntukabaze na rimwe abana bawe ibyabereye kwa se.nibanashaka kubivugaho jya ubyirengagiza ubarangaze ubabwire agakuru gashimishije.wowe ita gusa kubigisha kwitwara uko bikwiye ku kigero barimo kugeza ubakujije.nibakura bazibonera kandi bazasesengura, upfa gusa kutababwira ikibi kuri se.
    -kuri ubu saba gatanya, amategeko azababwira uko bizagenda.bazamuca indezo y’abana nndetse ninyongera yo kugutunga kuko mwari mwarasezeranye.uwo mugabo ari muri byo azagera aho ababurire umwanya.we ubwe nkwemereye ko azagaruka kugusaba imbabazi.niba ukimishaka uzaba ufite uburyo umubwira ibyifuzo byawe by’imibanire yanyu.kandi ntugire ikibazo abatandukanye barongera bagasezerana mu mategeko.

    • merci bcq hari byinshi nkuyemo, akenshi umuntu abona ukuri ariko ku kw’accepta bigafata igihe.Abavandimwe n’inshuti bangiriye inama zimeze nk’izi ariko iyo undi muntu abikubwiye(tiers personne udafite aho ahuriye nabyo)urushaho kubyumva kuko hari igihe wibaza ko abawe bashyizemo n’umujinya w’uwaguhemukiye cyangwa kukugirira impuhwe, niyo mpamvu inama nk’izi des fois zigira akamaro. mugire amahoro.

    • nanette ntago abana bato baza kukubwira ikintu ngo ubarangaze aho kubatega amatwi.Ahubwo wabumva ugashaka nuburyo ubigisha. Kandi buriya baba banababaye kuivuga rero baba bitura umutwaro,ntago waba maman w’abana ngo we gutega amatwi ibyo bakubwira ,niyo utabibabajije bo barabikubwira,kandi umwana ufit ikibazo niyo wamurengagiza gute na nyuma y’umwaka yabigarura. buriya niyo bageze kwishuri babibwira mwalimu.Kandi nawe byagutera impungenge gusigira abana umuntu nkuwo kuko ntuzi nabo bantu ibibi bashobora gukorera abna!

  • odilla nyandikira kuri [email protected] tuganire ku kibazo cyaweee kandi ndi nge sindi nkabandi bakunda gutanga ama email atariyo nge ndi seriOUS

  • Ahubwo wowe wananiye umugabo wawe,naho witubeshya,….ikindi kandi kuba ugendera kuri report z’uhabwa n’umwana w’imyaka itanu uribeshya rwose….nkubaze umwana w’imyaka itanu ajyama ryari? abyuka ryari cyane cyane iyo ari muri weekend? icyakabiri,umwana wa 5 yrs azi kumenya uburyo abantu bakora igitsina? Umwana wa 5 yrs azi kumenya ngo ejo haje aba,ejobundi aba,bukeye aba…akabitondekanya neza?….ikindi kandi urimo uratoza abana bawe imico mibi, wabagize injajwa na ba maneko,ubwo ibyo bakubwira ni ibyo uba wabatumye ngo bakurebere?. Mada!!! ntago ari byiza gutoza abana kuba ba gacuma k’amagambo cyangwa babarijyane-barigarure!!!! ikindi abo bana bangana gutyo biroroshye kubwira na se ibyo nawe ukora, Kandi uranamubeshyera,kuko niba yemera ko muri week end ubamuha ni uko abakunda!!!. Ariko, ko muri weekend umuntu ariho aba afite umwanya,aribwo yagakwiriye kuba ari kumwe n’abana!! wowe ubohereza kwa se wagiye he ra??? uba uri mu biki?….ikindi ubwo se ko numva ugikomeza kumugenzura umunekesha abana, ko wavuze ko yakunaniye !uracyamushakaho ikindi ki ra!!!! nyuma ntukatubeshye,uwo mugabo wawe n’iyo yaba ari icyohe ate!!! ntago yasambanira mu maso y’abana!! ntibibaho!!!None se abantu nibajya baza kumusura,izo nshuti ze da! abana bahari ajye abirukana? Uuhm!!!ubu se ko nabonye mwihaye imico y’iyo muba muri! ubwo abagabo b’incuti zawe iyo baje kukureba ntago musomana abana barora ra!!!!genda! genda ! ntimukatubeshye.

    • ntacyo nakubwira uretse kukubwira ngo Imana iguhe umugisha.sinzi niba uri umugabo cyangwa umugore, niba ufite abana cyangwa utarabagira gusa ujye usenga cyane kuko kw’isi ibintu birahinduka.ntugomaba kunshinja ntaho tuziranye, merci.

  • irerere abana nukuri Imana Izabigufashamo

    • merci

  • sha odilla ntabushobozi mfite ngongufashe ariko ikibazo cyawe kirambabaje cyane pe kdi agahinda ufite njye ndakumva ariko sinabura ninama nkugira.nyandikira kuri [email protected] wenda nzabaririza ndebeko nabona umuntu ugufashiriza abana kandi nyagasani azabimfashemo.

  • yewe ihangane cyane abakuvugiraho nuko bitarabageraho!nanjye ubu umugabo yarigendeye ntawuzi irengero rye! yansigiye abana 3.nijye ubareze jyenyine kandi nta nubwo turi mu Rwanda dutuye hanze.Gusa komera uzirinde kwiyandarika uzarere abana ubatoze gusenga ndetse uzajye usengera numugabo wawe.nahubundi umwana uko aba angana kose ntakintu wakora akireba ngo azacyibagirwe.huma rwose Imana iratabara

  • Uzagerageze kuvugana n’abo bita aba avocat bagira abantu inama mushake ukuntu bagenzura aho uwo mugabo aba nibyo ahakorera, ubundi bijye mu nyandiko ko igihe azajya abona abana ariko ahantu hatari iwe , kandi hakaba umuntu ubicunga, sinzi niba services sociaux muzigira nazo zagufasha icyo kibazo. Wihangane ikibazo cyawe ndacyumva cyane kandi gikeneye umuti.

  • mureke umunsi yahaze izonshoreke ze azagaruka agusabe imbabazi niko bigenda nabahaga nawe azigaya agaruke wowe niba utifuza ko mutana byirengagize azagaruka byo ibyabana bamubona ntibyoroshye uge menya nawe uko uzajya ubibaganiriza nibabikubwira birababaje kandi ntakundi wagira gira umutima wigiti wihangane kandi niwumva mugomba gutana nigice vuba urunuka umutima mutane bwangu ugire ukwihanga .

  • sha imitima yaba dammes irababaye cyane pe.ni byiza ko niba mwarafashe icyemezo cyo gutandukana ubwanyu ndumva mwabishyira mu mategeko akabatandukanya hanyuma akagena uburyo mugomba kurera abana ubishoboye akabafata.

    OLIVIA sha uransekeje cyane pe ndacyeka ko niba utari umukobwa uri umu damme ariko mbaye mubi nakubwira ngo bizakubeho nibura amezi6 yonyine umugabo akurebe nkikibwa ihaze aterete abakobwa aguca inyuma ubimenye amezi 6 gusa hanyuma ukagaruka k’urubuga ukatubwira ikikuri k’umutima.

    ikindi mugomba kwishimira aba dammes bafite ingo nkizi ziriho ubu nukwishimira ko bafite abana nibura umugabo akureba nabi umwana akakureba neza ,umugabo akubwira nabi umwana akaguhamagara mama ukumva umutima ufite soulagement ARIKO mujye mutekereza noneho aba dammes bibaho ibyo byose nta bana bagira barabuze urubyaro my friends umwanzi arakabura urubyaro.UZI KUBAHO KU NKEKE NGO NTUBYARA NGO NTUR’UMUGORE NK’ABANDI UGASIGARA WUMVA KOKO NAWE UTARI UMUNTU NTACYO UBEREYEHO NT’AGACIRO UFITE UKAJYA UBWIRWA KO UMUBYIHO WAWE NUBUNDI ARI NKUWI NGUMBA!!!
    Haaaaaaaa nshuti z’IMANA igihe kirageze ngo YESU atabare abamutegereje nahubundi KWIHANGANA kujyenda gushira nk’umuriro ushira muri phones.

    • murakoze cyaneee @me

Comments are closed.

en_USEnglish