Digiqole ad

Ndasaba imbabazi buri muhanzi wese navuze nsezererwa muri PGGSS3- Kamichi

Umuhanzi Kamichi ubwo yasezerwaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 yavuze amazina ya bamwe mu bahanzi avuga bakomeje mu kiciro cya nyuma atahaga amahirwe ndetse yibanda ku muhanzikazi Knowless, ubu aratangaza ko asaba imbabazi kuri buri muhanzi waba utarabyakiriye neza.

Kamichi avuga ko ntawe yifuza kugirana ikibazo nawe kubera ibyo yavuze

Kamichi avuga ko ntawe yifuza kugirana ikibazo nawe kubera ibyo yavuze

Mu kiganiro na Sunday Night, Kamichi yagize ati “Sinifuriza Knowless ikibi ndetse nakoze ikosa kuba naravuze ku bandi bahanzi ubwo navaga mu irushanwa rya PGGSS 3 , ndasaba imbabazi k’uwo naba narababaje.

Ubusanzwe ndi umuntu utajya ugirana ikibazo na buri muntu, rero sinifuza ko hagira umuhanzi duhuje umwuga twagira icyo dupfa”.

Kamichi umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat yakomeje asaba abahanzi ko bakwiye kurushaho gushyigikirana ndetse no gufashanya mu bikorwa bitandukanye bakeneranamo aho kuba nyamwigendaho.

Abafana ba muzika batari bacye bavuga ko batunguwe no kubona uyu muhanzi avamo ku ikubitiro kuko afatwa nk’umwe mu bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish