Digiqole ad

Abategura ibitaramo by’imideli nibite no ku bafite ubumuga natwe turashoboye -M. Claire

 Abategura ibitaramo by’imideli nibite no ku bafite ubumuga natwe turashoboye -M. Claire

Yitwa Mukanganizi Claire afite ubumuga bw’ingingo (amaguru), ariko ntibimubuza kumurika imideli. Mu kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko yifuza ko abategura ibitaramo by’imideri bajya bashyiramo n’abafite ubumuga bakerekana ko nabo bakwambara bakaberwa.

Claire amurika imideli mu gitaramo cya "Disability Fashion Show".
Claire amurika imideli mu gitaramo cya “Disability Fashion Show”.

Mukanganizi yatangiye kumurika imideli mu 2013 , avuga ko yakuze akunda kwambara neza ndetse nyuma akaza kwisanga mu mwuga wo kumurika imideli.

Ati “Mu 2013 nibwo ninjiye muri uyu mwuga wo kumurika imideli. Icyo gihe twari turi mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, nk’uko bisanzwe iyo turi muri icyo cyumweru hategurwa ibikorwa bitandukanye rero byabaye ngombwa ko hategurwa n’icyo gitaramo cyo kumurika imideli cyiswe ‘Disability Fashion Show’ mu rwego rwo kwerekana ko natwe abamugaye dufite iyo mpano.”

Mukanganizi avuga ko nubwo ari igikorwa gisa nk’icyatunguranye ariko kurundi ruhande abantu baracyishimiye cyane.

Ati “Urebye ni igikorwa cyatunguranye, nyuma abantu benshi bagiye baduhamagara bakadusaba kongera kubitegura, uyu mwaka nta gihindutse dushobora gukora igisa nkacyo, ubu turacyari kuvugana neza  n’inzego zitandukanye.”

 

Mukanganizi Claire nubwo yamugaye ariko azwiho kwambara neza.
Mukanganizi Claire nubwo yamugaye ariko azwiho kwambara neza.

Mukanganizi asaba abategura ibitaramo by’imideli  gukorana n’abafite ubumuga kuko n’abo bashoboye kandi bashobora kwambara bakaberwa.

Ati “Kuba waramugaye ntibivuze ko nta kintu ushoboye, kuko ushobora kuba waramugaye urugingo rumwe  ariko izindi zigakora neza. Urugero, tuvuge ushobora kuba umugaye ukoboko ariko amaguru agakora neza nk’uko ushobora kumugara akaguru ariko mu mutwe hagakora neza. Ku bwanjye mbona hari byinshi abamugaye bashoboye.”

Uretse kumurika imideli, Mukanganizi ni umukozi mu kigo nderabuzima cya Rwampara, aha akaba akora muri ‘Labaratoire’.

Mukanganizi Claire
Mukanganizi Claire

Mu 2013 ubwo ‘Disability Fashion Show’ yari ibaye ku nshuro ya mbere, yari ifite insanganyamatsiko igira iti kumugara ntibivuze kudashobora ‘Disability is not inability’, abamuritse imideli muri icyo gitaramo bari biganjemo abafite ubumuga butandukanye.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

 

7 Comments

  • nice article, courage to her

  • Udashinga ntabyina! Iyo mideri c yibimuga hhhhhh singuciye intege ariko ntanjyana! Umunyamakuru yagukoreye iyamamaza ariko ntushamaje!

    • Ibaze koko mwagiye muvuga neza koko ku rurimi rwiza ari mugenzi wimana. Urabura kumuha courage ukamuca integer koko

    • Imana yo mu ijuru igusange ikugenderere kdi ucishwe bugufi icyubahiro ni icy’Imana. Mukobwa mwiza rata courage abamugaye nabo barashoboye ntucike intege abanyeshari nka Manzi bazahoraho igihe cyose

    • @Manzi
      genda urumugome uragaca

  • kandi uyu uvuga ibi wasanga yiyambarira ingutiya aho gushimangira ko disability is not inability uraca intege. ariko uwakunyereka ngo nisekere.

  • Hahaha,watuka abafite ubumuga,wabita ibiki n’akazi kawe birakureba,uyu munsi ni njyewe,nawe ejo ushobora kuba nyuma ya kuliya,IMANA itanga uko ishaka kdi hali impamvu yabyo,ugorore ururimi rwawe rwanduye rwuzuye amagambo mabi,urwoze urukube,niyo wavuga iki wowe ntiteze kuduca intege,nta support yawe ducyeneye,Igihugu cyacu kiradushyigikiye,,twarize,turakora dufite naho twigejeje.

Comments are closed.

en_USEnglish