Digiqole ad

Ndanda bivugwa ko yateye inda Anita Pendo yamwigaramye

 Ndanda bivugwa ko yateye inda Anita Pendo yamwigaramye

Ndanda wari mu rukundo na Anita bivugwa ko aho amenyeye ko Mc Anita afite inda ye yahise ashaka impamvu zibatanya

Nizeyimana Alphonse bita Ndanda wahoze ari umuzamu w’ikipe ya Mukura VS wari mu rukundo na MC Anita Pendo, biravugwa ko aho amenyeye ko Anita afite inda ye yahise amwigarama.

Anita Pendo mu minsi ishize yari yagaragaje ko ari mu rukundo n’uyu musore

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko uyu musore yari amaranye na Anita igihe kirenga umwaka bakundana. Ndetse hari n’amakuru yavugaga ko bari no muri gahunda yo gukora ubukwe.

Aho Ndanda amenyeye ko Anita afite inda, ngo yahise ashakisha impamvu zatuma umubano wabo uzamo agatotsi.

Umwe mu nshuti z’aba bombi, yakomeje avuga ko abizi neza ko Anita afite inda iri hafi kuzuza amezi abiri nubwo Anita atabyemera cyangwa se ngo abihakane.

Umuseke wabajije Anita niba koko atwite. Ati “Ibyo aribyo byose ndi umukobwa kandi ufite imyaka yo kuba nabyara. Kugira umwana ni umugisha udakunze guhira bose”.

Yakomeje avuga ko ntawujya inama n’iminsi. Ko inda yaba ayifite cyangwa se atayifite uko iminsi igenda ishira byanga bikunda abantu bazamenya ukuri.

Ku bijyanye no kwitarutswa na Ndanda bari bamaze igihe mu rukundo, Anita yavuze ko umubano wabo atari mwiza. Gusa ko ntacyo afite yahindura ku mwanzuro wose wafatwa.

Hari amakuru avuga ko Ndanda ashobora no kuba ari mu biganiro n’ikipe ya AS Kigali byo kuba yayibera umunyezamu mukuru.

Ubu nibwo butumwa Ndanda yashyize kuri facebook ye acyumva amakuru avuga ubukwe bwe na Anita 

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Niba waramuteye inda ukaba umwihakanye uri imbwa ntakindi.

  • Heheheheheh Anitha se we aroroshye!?
    Wagira ngo niba barayimuteye yari asinziriye. Njye mbona abakobwa b’ubu mukunda igitsina kurusha nyirarunyoga.
    Amahirwe masa niba utwite uzabyare uheke

  • Ahubwo nsanga Anita ariwewarongoye uriya musore.

  • Ariko se Anita ibyo yigira ubundi nta gatotsi afite mu bwonko. Uwamuteye inda yaba yarabikoze nk,uwenda ab’i Ndera

  • Polo abivuze mu kinyabupfura. Ndanda koko wabigenje ute ngo ugez aho ugeze aho gutera inda Anita ataragusimbukana. Nawe ntabwo waba uri muzima

  • Anita bakureke ubundi bari baziko uringumba da nibakureke nubyara noneho ntibazakugurire ikigoma cyumwana urabona ngo baramwiha

  • ubuse barabona wowe kurera umwana wabyaye byakunanira da ntibazakurere rwose urishoboye , kuki bakunda kwinjira mubuzima bwabagenzi babo , inda itwita urayifite ndetse nibyara yewe nokurera ntago byakunanira rero bakureke banga abimere neza . niba utwite uzabyara kandi neza kandi niba bakubeshyera kandi bajyane ibihuha byabo

Comments are closed.

en_USEnglish