Digiqole ad

Natunguwe cyane kwibona ku rutonde rwa Kora Awards – Christopher

Kuri uyu wa 19 Werurwe nibwo urutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo bya Muzika mpuzamahanga bya “Kora Awards” rwatangajwe. Christopher umuhanzi mu njyana ya RnB mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko yatunguwe cyane no kwibona kuri uru rutonde.

Christopher Muneza
Christopher Muneza ubu agiye guhatana n’ibihangange nka Teddy Afro/Photo Plaisir Muzogeye

Kora Awards ni ibihembo byatangijwe mu 1994 na Ernest Adjovi, umunyabugeni wo muri Ghana, bihabwa abahanzi bitwaye neza muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Christopher ni umuhanzi wo mu Rwanda wagaragaye ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo mu gace ka Africa y’iburasirazuba aho azaba ahanganye na  Teddy Afro wa Ethiopia, Aster Aweke na Yegna nabo bo muri Ethiopia,Wahu Kagwi wo muri Kenya na Diamond wo muri Tanzania.

Christopher agira icyo avuga kuri iyi “Nomination” yabwiye Umuseke ko yatunguwe no kwisanga ku rutonde rw’abahatanira Kora Awards 2014.

Ati ” Kugeza ubu sindemera neza ko aribyo koko, gusa nemera ko nakoze uko nshoboye kandi hari ababibona, n’ubwo urugendo rwanjye rwa muzika rukiri rurerure, ariko Imana ikaba iriho igenda insubiza kuri gahunda zimwe na zimwe nyisaba.”

Christopher asaba abakunzi be kuzamufasha icyo bazaba basabwa kugirango abe yakwigukana icyo gihembo, cyane ko kandi azaba ahagarariye u Rwanda atazaba ariwe ubwe.

Bamwe mu bihangange bagiye guhatana
Bamwe mu bihangange bagiye guhatana

Kora Awards ni ibihembo byitiriwe KORA, igikoresho cya muzika kizwi cyane muri Africa y’iburengerazuba kijya kumera nk’iningiri izwi muri muzika gakondo yo mu Rwanda.

Christopher ni umwe mu bahanzi 10 barimo guhatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, ni inshuro ya kabiri yitabira iri rushanwa.

Bamwe mu bahanzi bibukwa begukanye iri rushanwa rya Kora Awards bakaza no kwamamara cyane barimo umunyecongo Werrason waryegukanye mu 2004.

Kora Awads iha igihembo buri muhanzi mu bahanzi baba batoranyijwe nk’abahanga muri muzika bakora mu duce twa West Africa, East Africa, Central Africa, Southern Africa, Diaspora aho bigeze guha igihembo Usher Raymond.

Christopher muri PGGSS III i Ngoma mu mwaka ushize/photo Plaisir Muzogeye
Christopher muri PGGSS III i Ngoma mu mwaka ushize/photo Plaisir Muzogeye

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • wow dats our RWANDA hahah and kina music oyeeeee really we proud to have boys in our country to represent their lovely Rwanda christopher oyeee wish u all da best there go go go go our GOD is on ur side

  • ndamushyigikiye kd azi kuririmba christopher oyeeeeeeeeeeee, tu es mon adore vraiment jtm 

  • congratulation!!!!!!!!!!!!

  • wow!congz our rwandan boy

Comments are closed.

en_USEnglish