Natsinze Obote, Amin, Okelo na Kony kubera ko mfite ubuzima bwiza- Museveni
Ejo ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari bateraniye Kayunga Perezida Musevni yabwiye yavuze ko yatsinze Obotte, Amin Dada, Okelo na Kony kubera ko yari afite ubuzima bwiza abasaba kwirinda kunywa inzoga nyinshi n’ubusambanyi kuko ngo ari byo bituma bataramba.
Uyu mugabo wageze ku butegetsi muri 1986 avuga ko umurebye mu maso wabona asa n’umusore w’imyaka 30 kubera kwirinda gukora ibintu byangiza ubuzima bwe.
Museveni yigeze kubwira BBC HardTalk ko ubusanzwe atarya amafi, inkoko ndetse n’ingurube.
Ahora abwira abatuye Uganda ko muri bo hari benshi bapfa bazize kurya cyangwa kunywa ibintu bigira ingaruka ku buzima bwabo. Ikindi ngo bazira kudakoresha imibiri yabo bakabyihuha bikabije.
Mu kwezi gutaha Museveni azaba yujuje imyaka 71 y’amavuko. Muriyo ikabakaba 30 azaba ayimaze ku butegetsi kandi arashkaa kwiyamamariza indi manda umwaka utaha
UM– USEKE.RW
5 Comments
ahahah ngo umurebye ngo wagira ngo n’umwana w’imyaka 30, nta nkumi yigaya koko….ikindi ngo yabwiye BBC ko atarya amafi, inko cg ingurube, ubanz aatazi akamaro k’amasamakicg amafi…
hahaaaaaaaaaaa.arasekeje
wasanga arya abantu wenda ntawamenya
Ndumiwe!mwagiye mugira discipline muri comments mukora koko?Iyo muvuga Umuyobozi nka Museven mutyo mwunva muri tayari?niba amaze igihe kubitegetsi aramaze nyamara mujye mwibuka ko Ubuyobozi buva k’Uwiteka.Uganda yayikuye aharindimuka,Abanyarwanda twari Uganda nitwe tuzi ikyo yatumariye ubwo abatabyibuka nabo sinzi.Next yagize nuruhare rukomeye mukubohora Igihugu kyacu kukivana aharindimuka.Uwababaza ikyo mwakoze ntimwabona nikyo musubiza.Museven rata korera imbere,ntakyo bazagutwara.
Iyo aririmba “mpekone” aba yasomye ka kanyanga dore ko kanabayo ku bwinshi!!!!
Comments are closed.