Digiqole ad

Nakwitwara nte nyuma yo gutandukana n’umukunzi wanjye?

Abantu benshi bamaze guhura n’ikibazo cyo gutandukana cyangwa kwangwa n’uwari umukunzi bakabura uko babyitwaramo.
Iyo ukunda umuntu uba wumva ari uwawe ku buryo utajya ubasha no gutekereza ko mushobora gutandukana ntimwongere kuba hamwe.

Wicika Intege
Wicika Intege

Dore uko wakwitwara uramutse wanzwe n’uwo wari warihebeye.

1. Ganiriza Inshuti Zawe Ibyakubayeho: Reka kubihisha inshuti; menya ko niba ari ikibazo wagize ntawe bitabaho, ikindi kandi umenye ko atari icyaha wakoze.

2 Wicika Intege:Gumana n’inshuti n’umuryango wawe, wibatera umugongo kuko mbere y’uko uhura n’uwo muntu uguhemukiye wari ubafite.

3. Reka Kumva ko Ijuru Rikuguye Hejuru: Reka kumva ko niba ufite ibibazo ugomba kwiyibagirwa. Gukunda ni byiza kandi no kwangwa birababaza, ariko rero wikumva ko ijuru ryakuguyeho ngo we kwiyitaho. Niba wakundaga kwisiga bikomeze, niba ukunda kujya mu bitaramo ntihazagire ikibikubuza; niba wajyaga uryoherwa no gusohoka ukinywera kamwe n’inshuti zawe n’ubundi ubikomeze kuko ubuzima bwo bugomba gukomeza. Abakobwa bo bakunda kwambara bakajya kwireba mu ndorerwamo ko baberewe. Bikomeze rwose kandi ntiwibagirwe ko n’ubwo uwo muntu atakigukunda, utabura abandi bakureba kandi bakagushima.

4.Wihisha Agahinda Kawe- Wikibuza Kurira: Niba wumva ubabaye ukaba wifuza kurira ntihazagire ukubuza rwose. Kurira ni byiza kuko bigufasha kuruhura umutima, ukumva akababaro karashize.

5. Ni Ayahe Masomo Wabikuramo: Ese mu rukundo rwanyu n’ubwo rushize ni iki rwakwigishije? Ushobora no kuboneramo isomo ryagufasha kutazongera na rimwe kugwa muri izo ngorane ubutaha.

6. Wikwirengagiza akababaro kawe: Hari abantu benshi bishuka ko kwirengagiza ikibazo barimo ari byo bibafasha kumera neza. Nyamara uko ucyirengagiza niko noneho cyanga kikakuremerera. Niba ubabaye wibihisha, gusa wirinde kubikabya, ariko kandi ntukanihagarareho cyane bityo bizagufasha kubikira vuba usubire mu buzima bwawe busanzwe.

7. Tekereza noneho ku nyungu zawe nyuma yo gutandukana nawe: Wenda ahari birashoboka ko wari wararetse gusohokana n’inshuti zawe, kuki se utazigarukira? Wenda ahari birashoboka ko wari usigaye ubura umwanya wo gukora ibyo wari usanzwe ukunda, kuki se noneho utabikora ko wawubonye. Tekereza n’ibindi byose byagushimishaga wari wararetse kubera uwo ukunda, maze usubire uryoherwe n’ubuzima nka kera.

8. Igihe kirakiza: Nureba ukabona ibibazo byakubanye ingutu, jya wifatira umwanya ubyihorere amaherezo igihe kizagufasha kuruhuka uwo mutwaro.

9. Fata umwanya wo gutuza: Utekereze neza ibyo ubuzima bwawe.

Umuseke.com

6 Comments

  • murakoze. ku nama nziza mungiriye ababa baratandukanye nabo bashakanye ariko inama zose wabagiriye hari iyi ngenzi ikomeye wibagiwe inshuti ya mbere umuntu aganiriza, akanafata n’umuntu mu mugongo n’imana naho ibyo uvuga ngo by’inshuti z’abantu nibo bambere babanza kugukwirakwiza kandi experience turayifite nta n’ahandi wakura umunezera atari ku mana no kuyisenga naho gusohoka wavuze, no kungwa inzoga n’ibindi…. by’isi ntabwo nemeranya nawe ahubwo uba wongera ibibazo.

  • Jye kubwanjye mbona izo nama nizo,kandi psycologically niko bimeze pe!
    Wabanje ugaha Umwami Yesu akubaka umutima wawe,akabona nogutunganya iby urukundo rwawe n umufasha wawe,pour l’article 1,nibaza ko si uwari we wese waha agahinda kawe,benshi muri bo bashobora kukugambanira,birtyo rero ureba bazima bataguta hanze,kandi nibushaka nokurira ukwiriye kurira,unatekereza ko hari n”abandi bagabo beza,bari sérieux,wafatanya nabo urukundo.

  • Ndemeranya n’umuseke.com kuko ntampamvu zuko umuntu yatuma wumva ubuzima bwawe buba ubusa kdi ataraluremye. Niyo mpamvu rero koko umuntu atagomba kwiheba cg ngo yiyange abandi bazaza kdi barenze uwo.

  • Magnificat anima mea Dominum….

    ndagushimiye cyane umuseke.com. Psychology ni hobby yanjye kandi ntabwo ndi muto wo guta umutsima!!!

    Mu minsi itari mike maze kuri iyi isi, mbese narapfuye ndongera ndavuka bundi bushya. Rwose nka bimwe byo muli Bibiliya, aho Nicodemus abaza Yezu-Umukiza…

    Ibyo umuseke wanditse byose nshobora kubisinyira, nkitangaho umugabo!!!Ntabwo ali muli separation y’urukundo gusa, no mu yandi magorwa umuntu ahura nayo m’ubuzima iyo myiyumvire yamufasha cyane.

    C’EST MON EXPÉRIENCE DE VIE.

    Merci

  • jyewe iyo muvuga ibyo gukunda mba mbona ntagaciro nkibiha kuko nabuze uwo twakundana kuburyo numva nanjye numva nfite umukunzi kuko abakobwa biki gihe mbona bose bararangiye kabisa nzibera umupadiri amaherezo

  • Agahwa kari ku wundi karahandurika. Biriya muvuga byose ntabyo muzi kuko iyo wahuye n’ikibazo cyo kwangwa n’uwo wari warihebeye nibwo wumva uburemere bw’urukundo. Gusa icyo nzi kandi nemera ntashidikanya ni uko Imana yonyine ariyo buhungiro naho incuti zo ntacyo zikumarira hari n’igihe arizo ziba zabigizemeo uruhare. Naho ibyo kurira byo ntacyo bivuze kuko hari igihe amarira aba yaragushizemo; none se warira iki? Mu kurangiza rero ndihanganisha cyane abo duhuje ikibazo kuko umubabaro n’intimba ndetse n’ishavu bafite ndabyumva kurusha undi muntu uwo ariwe wese.

Comments are closed.

en_USEnglish