Digiqole ad

Nahimana Shasir yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kw’Ukuboza

 Nahimana Shasir yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kw’Ukuboza

Nahimana Shasir ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kw’Ukuboza muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. Yatangajwe anahabwa igihembo n’Umuseke IT Ltd.

Nahimana Shasir atowe nk'umukinnyi w'ukwezi k'Ukuboza1
Nahimana Shasir atowe nk’umukinnyi w’ukwezi gushize k’Ukuboza

Ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Igihembo cy’umukinnyi w’Ukwezi gitangwa n’Umuseke IT Ltd ku bufatanye na AZAM TV cyatanzwe ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Etincelles 0-0 kuri iki cyumweru  kuri Stade regional ya Kigali Nyamirambo.

Iki gihembo ni ‘award’ ihabwa umukinnyi n’ibahasha y’amafaranga n’uburenganzira bwo gukoresha inzu y’imyitozo ngororamubiri (Gym) ya Hiltop Hotel mu gihe cy’umwaka.

Mu gushyira mu bikorwa iki gitekerezo, Umuseke washyizeho itsinda ry’abatekinisiye umunani barimo abatoza bane, abanyamakuru bane bakurikirana Shampiyona y’u Rwanda, nibo bemeza abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi gushize, hanyuma binyuze ku rubuga www.Umuseke.rw abakunzi b’umupira w’amaguru nabo bahabwa umwanya wo gutora umukinnyi mwiza mu baba batoranyijwe.

Abakinnyi bane bahataniye iki gihembo mu Ukuboza ni: Sebanani Emmanuel Crespo (AS Kigali), Manishimwe Djabel (Rayon sports), Sibomana Patrick Papy (APR FC), na Nahimana Shasir (Rayon sports)

Nahimana Shasir wa Rayon sports yagize amajwi 74,5% muri rusange aba uwa mbere, akurikirwa na Manishimwe Djabel wa Rayon sports  wagize amanota 13%, Sibomana Patrick Papy wa APR FC aba uwa gatatu n’amanota 10,5%,  naho na  rutahizamu wa AS Kigali Sebanani Emmanuel Crespo agira amajwi 1,8%.

Aya majwi yabazwe hashingiwe ku batoye kuri ‘polling gadget’ yari yashyizwe ku rubuga Umuseke.rw, abantu baretoye ku rubuga bahabwa 40%,  naho amajwi y’abatekinisiye batandatu ahabwa 60%.

Nahimana Shasir yatowe nk’uwahize abandi kuko yafashije Rayon sports gutsinda imikino itatu inganya umwe muri ine yagendeweho mu matora.

Muri iyo mikino ine Nahimana ukomoka i Burundi yatsinzemo ibitego bine atangamo imipira yavuyemo ibitego itatu. Byatumye Rayon sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Cyuzuzo Samba umuyobozi w'amakuru na Co-founder wa Umuseke IT Ltd niwe wahaye Shasir igihembo
Cyuzuzo Samba umuyobozi w’amakuru na Co-founder wa Umuseke IT Ltd niwe wahaye Shasir igihembo
Atwaye ibihembo bibiri muri bitatu biheruka
Atwaye ibihembo bibiri muri bitatu biheruka
Mu gushimira Shasir uko yitwaye bagenzi be bifotoreje kuri iki gihembo yahawe n'Umuseke
Mu gushimira Shasir uko yitwaye bagenzi be bifotoreje kuri iki gihembo yahawe n’Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE

 

3 Comments

  • woow courage sha

  • uyu nzamwemera neza kuri match ya APR naho ubundi aragerageza!!!

  • aliko uyu mwana Shazir ko akina Football nkatwe twese, akaba azi no kuyikina n’iki muli kumuziza? Mgmt ya Rayon ikemure icyo kibazo, naho ubundi biliya byafashe indi ntera. Mtoto wa mzee.

Comments are closed.

en_USEnglish