Digiqole ad

Nafashe inzira yo gukorera Imana, ababivamo sindikumwe nabo- Papa Emile

 Nafashe inzira yo gukorera Imana, ababivamo sindikumwe nabo- Papa Emile

Papa Emile avuga ko ku myaka igera kuri 40 agiye kuzuza ntashobora kuba yakora indirimbo zitari izo guhimbaza Imana

Emile Nzeyimana uzwi ku izina rya Papa Emile mu muziki no kuba azi gutunganya indirimbo ‘Producer’, ngo mu myaka igiye kugera kuri 40, ntashobora kuba yareka gukora indirimbo zihimbaza Imana nk’ababivamo uko bukeye nuko bwije.

Papa Emile avuga ko ku myaka igera kuri 40 agiye kuzuza ntashobora kuba yakora indirimbo zitari izo guhimbaza Imana
Papa Emile avuga ko ku myaka igera kuri 40 agiye kuzuza ntashobora kuba yakora indirimbo zitari izo guhimbaza Imana

Ahubwo yifuza ko yazaba uregero k’urubyiruko ruto rukora indirimbo zihimbaza Imana. Aho kuba yaba akazuyazi kandi azi neza ko Imana itabyemera.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zirimo “Mbayeho, Ubuzima bwiza, Izabikora” n’izindi.

Papa Emile yabwiye Umuseke ko kuba akora indirimbo z’abahanzi batandukanye ziganjemo n’iz’urukundo hagati y’abantu babiri bitarimo Imana, bidashobora gutuma nawe azikora.

Ati “Ngiye kugeza hafi mu myaka 40. Ibyo ntakoze nkiri mu myaka mito ubu sibwo nabikora igihe cyararenze. Kuko n’abatangiye bakorera Imana bakaza kubivamo bafite inzira bahisemo njye ntabwo ndi kumwe nabo”.

Nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, asanga aho igihe kigeze abakora izo ndirimbo nabo bagiy gutangira kubonamo musaruro.

Kuko ubundi n’ababivagamo byabaga ari urugucika intege z’uko nta musaruro babonaga kandi basabwa kwishyura studio.

Bityo ko niba hari abahanzi batangiye gutegura ibitaramo by’indirimbo za Gospel abantu bakuzura muri Serena kandi bishyuye, hari impinduka zigiye kugaragara ku bakora uwo muziki.

Kuri ubu Papa Emile ni umwe mu ba Producers bakorera muri Future Records ikorerampo na Producer David kimwe The Fax umuvandimwe wa David.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish