Digiqole ad

Naason ntiyishimiye Salax Awards 2010

Naason ntiyishimiye uko Salax Awards 2010 yagenze

Naason utarashimishijwe n'uko salax award 2010m yagenze
Naason utarashimishijwe n'uko salax award 2010m yagenze(photo internet)

Nyuma yaho Ikirezi Group, itsinda rishinzwe gutegura ibirori byo guhemba abahanzi bitwaye neza, Salax Awards, rimurikiye abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2010 bakanahabwa ibihembo, umuhanzi mu njyana ya R’nB/Pop, Naason, aratangaza ngo atishimiye uburyo Salax Awards 2010 yagenze. Ibi Naason abivuze nyuma yaho ikiciro yari arimo cy’umuhanzi mushya witwaye neza mu mwaka wa 2010, Best New Artist, yari yizeyemo insinzi kegukanwe na knowless.
Naason ati: “Ku mutima narababaye cyane, Ntago nabeshya narababaye. Best New Artist numvaga ngomba kukibona uko byagenda kose.  Sinzi ubwo ngubwo uwo bagihaye ikintu yakoze kugirango agitware ariko ntibyaciye mu kuri kuko nge nari ngikwiye.”
Nkuko bigaragara kuri paji ye ya Facebook, uyu muhanzi wamamaye cyane kubera indirimbo ye “Amatsiko” yagarageje akababaro ke yandika ati: “Nihatari ukuri kumaze kwibagirana kubera ruswa! Ni gute yabatizwa ataragera kw’isi ngaho na marriage ngo pooo! Gusa ukuri guca muziko ntigushye kandi ingaruka zo kubeshya no kurya swaru (ruswa) ni ugutakaza ikizere.”
Naason kuri facebook yagaragaje akababaro ke
Naason kuri facebook yagaragaje akababaro ke
Gusa Naason asobanura ko adahita atunga agatoki Ikirezi Group kurya aruswa ariko aakavuga ko ngo ku isi ruswa yamunze abantu bityo ngo bishobora kuba atari ruswa, cyokora avuga ko ngo ikimenyane cyo muri Salax Awards 2010 cyaragaragaye. Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless kw’izina ry’ubuhanzi, yatangarije umuseke.com ko
igihembo yahawe ngo yari agikwiye ashingiye kumanota yatanzwe n’abantu batandukanye. Mike ni umuyobozi wa Ikirezi Group. Yatangarije umuseke.com ko ngo ntacyo afite yavuga kuko ngo uko amatora yagenze bisobanutse. Karangwa ati: “Niba abafana ba Naason bataramuhaye amajwi ni uko byagenze.”
Nubwo ari Naason wabashije kugaragaza akababaro ke, Urban Boys nayo ngo ntiyashimishijwe n’uburyo itahawe igihembo nka Best Group. Ibi kandi biragaruka mu kiciro cya Best Gospel Singer aho Théo Uwiringiyimana nawe ngo atiyumvisha uburyo atahawe igihembo kigahabwa Dominic Nic. Ese niba ku nshuro yabyo ya gatatu ibi birori bya Salax Awards bitegurwa binengwa ikimenyane na ruswa, ni nde mubyukuri wakwitwa umuhanzi w’umwaka wakoze neza?
Alain Mukurarinda ni inzobere muri muzika nyarwanda, mu kumwifashisha gusubiza iki kibazo, Mukurarinda avuga ko ntawarukwiye kubabara kuko ngo hadahembwa abahanzi babanyarwanda. Mukurarinda ati: “Iyo abandi bagiye guhemba bahemba abahanzi babo baririmba mururimi rw’iwabo, baririmba injyana z’iwabo. Mu Kinyarwanda dufite  injyana nyinshi ntanubwo twari twakoraho na rimwe kw’ijana. Igihe cyose rero izo njyana z’ikinyarwanda zitazahembwa mu marushanwa nkariya ntibazibeshye ntabwo haba hahembwe abahanzi b’abanyarwanda baririmba mukinyarwanda, haba hahembwe abahanzi b’abanyarwanda baririmba injyana z’ahandi.” Ngo n’ubwo umunyamakuru yahawe agaciro muri Salax Awards, Mukurarinda asanga ngo abanyamakuru badahagije kumenya guhitamo abahanzi kuko ngo hari ruswa hagati yabo n’abahanzi.
Bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda bakaba mubitekerezo bakomeje gutanga ari  uko ngo gutanga award (igihembo) mu kwa gatanu na byo byatuma habaho kwibeshya ku batora kuko ngo umuntu ashobora kuba abona umuhanzi amaze amezi ane akunzwe akamutora yibwira ko amutoreye umwaka washize.
Rodrigue Ishimwe, umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ati: “Ni ukuri, uko mbona byagenda, byaba byiza habonetse andi ma sociétés atanga awards kuko Salax Awards irananiwe! Hakenewe amaraso mashya mu
itangwa rya awards
.” Salax Awards akaba ari ibirori byo guhemba abahanzi bitwaye neza mu mwaka bitegurwa na Ikirezi Group. Salax Awards ikaba yari ibaye ku nshuro yayo ya gatatu guhera mu mwaka wa 2009 bahemba abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2008.
Claude Kabengera
Umuseke.com

9 Comments

  • Sasa njye icyo navuga kuri salax awards 2010 nuko kwanza ibi bihembo bigomba kujya bitangwa nibura umwaka ukirangira kuko nka Nasson nkatwe abatoye ntitwari kumutora mu gihe salax ibaye yaramaze kwica izina rye afata abana b’abakobwa ibyo nakwita uburaya ndetse akaba yarabifungiwe naho Knowless kuri ubu ari kuri top idasanzwe so dukureho ko habayemo ruswa ahubwo hashakwe uburyo salax yajya itangwa hataribagirana iby’umwaka itangirwa kuko ushishoje neza usanga haratanzwe awards ya 2011. Thanks.

  • ikirezi group barashaka indamu,no kwigira
    les stars.ariko mujye mwunva iyo barimo bakora ikiganiro cyabo sunday night.
    batubabarire ntibateze umwiryane mubahanzi.ubundi babyize hehe,niba atari ikimenyane cyangwa ruswa.bitonde tutazabanga twabemeraga.

  • ni gute igihembo cya 2010 gitangwa 2011hagati birumvikana ko kubwira abafans ngo bakore record ku mwakawashize harimo kugorana abenshi tugendera kuko umhanzi ameze uwo mwaka tukamuha amajwi cyangwa se tukayamwima.nka knowless nemeza ko benshi mu bamutoye arari record kumwaka wa 2010 ahubwo ko ari uko bamurebaga 2011 muri za byarakomeye…kandi nemeza ntanashidikanya ko cas zirenze ebyiri zagaragayemo rwose ikimenyane nka best group siniyumvisha icyo dream boyz yakoze nutabira amaso nawe yakora comparison.aha hari abantu bashobora kumbaza bati se iyo aza kuba ari wowe uhitamo best group yari kuba iyihe?si ukubashimagiza yajyaga kuba urban boyz,dream nayo yarakoze ariko si nkabo.inddi cas ni iya naasson sinzi niba koko ari abakunzi ba naassom tutamutoye gusa sinzi ntawakumva ukintu knowless yarushije naasson.gusa akaje karemerwa.

  • ibihembo bya 2010 bitangwa muri 2011 nayo igeze hagati gute se?iyo nta logique irimo,ikirezi groupe kdi barananiwe cyane.ikibigaragaza uzumve indirimbo za ally soudi kdi ari vice president mu kirezi.ikindi kdi ziriya award rwose nikimenyane pe kuko KITOKO na Urban boys barakoze cyane muri 2010 rwose kubwibyo si salax award ahubwo ni SALANGANYA INSHITI AWARD.

  • Ally Soudi wewe ruswa yaramumaze no kukuvuga gusa agusaba ruswa mbese ntaho tugana kuko abanyamakuru bacu ntabwo ari aba professionels mubyo bakora

    mbashije kuvuga ally soudi gusa kuko ari nifatiye ndetse n’amajwi ndayafite ansaba ruswa ariko narayimwimye ndamubwira ngo nzabitangariza ikinyamakuru mushatse rero mwakwisubiraho mukagabanya inda nini kuko ntahantu izabageza mujye murya duke muryame kare wangu mureke kurya ibyo mutakoreye kuko kenshi usanga bibagarutse , big up to soudi but try to never take ruswa(corruption)AGAIN

  • Bajya kuri radio isango star ukagirango ni akarima kabase cg banyina.bitonde, si non tuzabaca amazi kuburyobushimishije.izo njinji.mbisubiremo radio sizabaso please.

  • ally soud,mike,nabandi nkamwa gasopo.muko faux.

  • gusa ibyobakozebyose wenda umuntu yamfa gufatafat ariko byageze kuri best new artist bihita bigaragaza makosa yabo yose kuko natwe tugerageza gukurikirana umuzikinyarwanda kuri internet ntakuntu wagaragaza uburyo butera yaba yara koze neza kurusha naason ese yakoze iki?cyagaragarizwa abantu kuburyo twaese twabyumva kimwe gusa byatubabaje ntakuri kurimo ahandihose umuntu yahumiriza ariko wagera aho ntibyashoboka mugerageze mwisubireho kuko ukuri kurakenewe muri byose kd nawe nawe naason wihangane na bisi nkuko wabivuze kd siwowe wenyine warenganye nabandi bose bhangane

  • Mugerageze mubwire ikirezi kireke ikimenyane

Comments are closed.

en_USEnglish