Digiqole ad

Na “MTN Damarara” buri wese afite amahirwe yo kuzatsindira imodoka ya TOYOTA PRADO

 Na “MTN Damarara” buri wese afite amahirwe yo kuzatsindira imodoka ya TOYOTA PRADO

Imodoka nshya Toyota Land Cruiser Prado izatsindirwa kuri final na moto eshatu zizatsindirwa mu mezi atatu.

*Abakiliya bazatsindira ibihembo birimo amafaranga, televiziyo, telefoni, moto, imodoka n’ibindi.

Kuri uyu wa gatatu MTN Rwanda yatangije Promosiyo yo gushimira abakiliya bayo yise “MTN Damarara” izamara amezi atatu. Guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS) no gukoresha Internet ya MTN bizajya biha umukiliya amahirwe yo gutsindira amafaranga, telefone, televiziyo, amafaranga yo guhamagaza (airtime) cyangwa igikoresho kifashishwa mu gushyira umuriro muri telefoni (power banker) buri cyumweru, moto imwe izajya itangwa buri kwezi aho imodoka izatsindirwa kuri finale.

Imodoka nshya Toyota Land Cruiser Prado izatsindirwa kuri final na moto eshatu zizatsindirwa mu mezi atatu.
Imodoka nshya Toyota Land Cruiser Prado izatsindirwa kuri final na moto eshatu zizatsindirwa mu mezi atatu.

Iyi promosiyo ngo si irushanwa nk’uko izindi zabaga zimeze aho umuntu yahatanaga no kohereza SMS nyinshi cyangwa gushyiramo amafaranga menshi kugira ngo yongere amahirwe yo gutsinda.

MTN Damarara yo igisabwa ni ugukoresha SIM Card ya MTN uhamagara, wohereza SMS unakoresha Internet gusa nk’uko umuntu asanzwe ayikoresha.

Yvonne Manzi Makolo ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN yavuze ko “MTN Damarara” atari ipiganwa ahubwo ari uburyo bwo gushimira abakiliya, ngo ntabwo ari ngombwa ko abantu bagurisha utwabo kugira ngo bashore muri iyi promosiyo.

Ati: “Kuri iyi promosiyo icyo itandukaniyeho n’izindi ntabwo ari ipiganwa abantu bavuga ngo ninohereza SMS nyinshi nibwo nzatsinda. Icyizaha umukiliya amahirwe yo gutsinda ni uko azakomeza agakoresha MTN uko asanzwe ayikoresha. Ahamagara, yohereza SMS cyangwa akoresha Internet.”

Iyi promosiyo kandi ngo ntabwo ari iy’abayobozi b’ibigo, abacuruzi n’abandi bakoresha telefone cyane, ahubwo ngo na wa wundi ukoresha Frw 100 yonyine afite amahirwe angana n’ay’ukoresha amafaranga menshi kuri telefone akora akazi.

Ngo bategura iyi promosoyo bagiye bashyiriraho abakiliya intego bitewe n’uko basanzwe bakoresha MTN.

Yavuze ko abasanzwe bakoresha amafaranga make bafite intego yabo ndetse n’abakoresha menshi bakagira iyabo ntego ariko bose bakagira amahirwe angana yo gutsindira ibihembo.

Ati: “Uburyo twakoze iyi promosiyo buri wese twamuhaye intego ageraho, niba usanzwe ukoresha amafaranga menshi runaka, intego yawe iri hejuru. Buri wese mu rwego rwe dufite intego twamuhaye nayigezaho akabona amanota aratsindira ibihembo nk’uko n’usanzwe akoresha make na we intego twamushyiriyeho nayigezaho ari butsindire ibihembo.”

Iyi promosiyo izamara amazi atatu aho buri cyumweru hazajya hatangwa ibihemo birimo amafaranga, Televiziyo, telefone (Smart Phone), amakarita yo guhamagara na Power Banker.

Buri kwezi hazatangwa ipikipiki (moto) ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Prado izatangwa kuri finale hasize amezi atatu.

“MTN Damarara” uwemerewe kuyikina ni umufatabuguzi umaze amezi atatu akoresha umurongo wa MTN kandi ngo umuntu azajya areba amanota amaze kugira akanda *131#. Nimero izajya ihamagara uwatsindiye ibihembo ni 07 84 000 000.

Muri iyi promosiyo MTN izatanga ibihembo bifite agaciro ka Frw 135 000 000 mu gihe cy’amezi atatu izamara. MTN Rwanda kuri ubu ifite abafatabuguzi basaga miliyoni enye hano mu Rwanda.

Yvonne Manzi Makolo ushinzwe gutangaza ibikorwa muri MTN yavuze ko iyi poromosiyo ari iyo gushimira abakiriya atari ipiganwa.
Yvonne Manzi Makolo ushinzwe gutangaza ibikorwa muri MTN yavuze ko iyi poromosiyo ari iyo gushimira abakiriya atari ipiganwa.
Imodoka izatsindirwa muri Poromosiyo Damarara iracyari nshya
Imodoka izatsindirwa muri Poromosiyo Damarara iracyari nshya

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Murakoze cyane kutugenera ibihembo ariko ntihabemo amarangamuti.

  • Aba banditsi se bo batazi kwandika ibyabo bifatwe gute ? Imodoka ya PLADO ? Ni ubundi bwoko bushya tutazi ? Cyangwa ni PRADO tumenyereye ? Kuba no kwitwa umwanditsi ni ukwitonda ugashishoza ku byo wandikira imbaga.

  • Nzayitwara Kandi ndabyizeye

  • Nonese kuri *131# KO nta manota tubona?

  • Thank so much abari mu izindi societés z’itumanaho bari badusize kandi twaranambye kuri MTN

  • mwadusobanurira abari hanze y,igihugu kuyindi migabane, niba natwe twagerageza amahirwe,uko twabigenza. ?kuko itiya modoka irasobanutse

  • Ndabona uko byateguwe ari byiza pe, koko hashyizweho intego zitandukanye kubantu bari basanzwe badakoresha MTN k’uburyo bumwe. Bizaha rero n’amahirwe umuntu usanzwe akoresha make kuko badashyizeho intego zitandukanye ntabwo yahangana n’ukoresha “830”. N’ibyo gushimira MTN na Yvonne ubitumenyesheje. Bonne chance à tous (Good Luck to every subscriber)!

  • I AM PROUD OF THIS KIND OF MARKETING….WELL DONE MTN.

  • ahubwo wowe alliance mutoni wasaze cyangwa ntuzi amoko yamamodoka banditse toyota land cruiser ikindi ushaka niki???? buretse amatiku

  • eeeeh Mtn ibashyize mu byishimo pe! ituzaniye ibyiza gusaaa!!.

Comments are closed.

en_USEnglish