Digiqole ad

Mwulire: Hashize imyaka hafi 3 batemerewe kugira icyo bakora mu byabo bategereje ingurane

 Mwulire: Hashize imyaka hafi 3 batemerewe kugira icyo bakora mu byabo bategereje ingurane

Ntibemerewe gusana inzu zabo cyangwa guhinga aho babariwe

*Kwimurwa babimenyeshejwe muri Werurwe 2013; muri Mata batangira kubarirwa
*Aho babariwe ngo bimurwe hazubakwa ikigo cya gisirikare
*Metero Kare imwe bayibariwe kuri 250Fwr;
*Abatarishyurwa ngo basaga 150, amarira ni yose…
*Barataka inzara n’ubukene; bamwe inzu zishobora kubagwira kuko batemerewe gusana

Rwamgana – Abaturage bo mu midugudu itatu yo mu murenge wa Mwurire batarishyurwa ingurane y’imitungo y’ahazubakwa ikigo cya gisirikare aho bavuga ko imyaka igiye kuba itatu babayeho nk’abacumbikiwe mu byahoze ari ibyabo kuko bambuwe uburenganzira bwo kugira icyo bakorera muri ubu butaka uretse kuharyama gusa.

Ntibemerewe gusana inzu zabo cyangwa guhinga aho babariwe
Ntibemerewe gusana inzu zabo cyangwa guhinga aho babariwe

Aba baturage basaga 150 biganje mu mudugudu wa Rebero bavuga ko tariki 25 Werurwe 2015 Minisiteri y’ingabo yabwiye ko bagomba kwimurwa nyuma y’iminsi 15 ku itariki 09 Mata 2013 bahise batangira kubarirwa agaciro k’imitungo yabo.

Bavuga ko bakimara kubarirwa babujijwe kongera guhinga imirima yabo ibintu byarenza amezi atatu cyangwa gusana amazu yabo nk’uko itegeko rugena ibyo kwimura abantu no kubaha ingurane ribigena.

Nubwo ngo byakozwe vuba, batangazwa n’uburyo nyuma y’imyaka ibiri, mu kwezi kwa karindwi 2015 ari bwo batangiye kwishyura bamwe mu babariwe. Ku giciro babariweho icyo gihe.

Mu kwa karindwi uyu mwaka, aba baturage babwiye Umuseke ko babwiwe ko amafaranga yageze kuri Konti zabo, maze ngo bagezeyo bamwe basanga ntayariho abandi ariho.

Domitilla Mukabyenda umwe mu batarahawe ingurane ati “…urabona ko turi mu bihuru, nta kintu na kimwe twongeye gukora; amazu ari asenyuka; amenshi yaraguye; nta guhinga kandi ari byo benshi byari bidutunze, baratuvanze mu mutwe nta kintu na kimwe turi gukora, bamwe abana bavuye mu mashuri.”

Uyu muturage akomeza agira ati “kugeza ubu twumva tudakeneye amafaranga cyane kurusha uko dukeneye uburenganzira ku butaka bwacu.”

Ugeze muri aka gace usanga amatongo y’abagiye bishyurwa bakimuka naho abatarishyurwa bakikijwe n’ibisambu n’amazu yabo usanga yenda kubagwaho kuko babujijwe kuyasana.

Odetta Nyirabakiga utuye mu mudugudu wa Rebero agira ati “mfite umwana; icyo gihe yarigaga, nahingaga utwumbati nkabasha kubona uko mwishyurira ariko ubu ntibakwemera ko uhinga, umwana yarahagaritse ishuri.”

Kutemererwa kugira icyo bakora muri ubu butaka; aba baturage bavuga ko byatumye bagenda bagurisha utwabo nk’amabati; inzugi kugira ngo babashe kubona nibura ikibatunga.

 

Gahunda “Les pourcent “ irabata mu gihombo ku buryo ngo nibanishyurwa ntacyo bizabamarira

Ntibemerewe guhinga, imirima yabaye ibigunda
Ntibemerewe guhinga, imirima yabaye ibigunda

Aba baturage basigaye batarishyurwa bavuga ko muri aka gace hadutse gahunda bise “les pourcent” aho umuturage wifite aguriza mugenzi we akamusezeranya kuzamwungukira inyungu runaka ku mafaranga yamugurije nibura kugira ngo abashe kubaho.

Hategekimana Gaspard ati “uwari ufite agatungo nk’inka cyangwa ingurube yaragurishije, nyuma haba hajeho les pourcent, umuntu yakuguriza ibihumbi 100 ukazamwishyura ibihumbi 200,ku buryo n’ayo twabariwe atakirimo. Ibyo ni ibibazo Leta yaduteje.”

 

Ba rusahurira mu nduru babonye icyuho

Aba baturage bari basanzwe bahinga urutoki bavuga ko hari ba rusahurira mu nduru bitwaza ko iyi mitungo yagiye mu biganza bya MINADEF bityo ko nta muturage uyifiteho ijambo.

Hategekimana akomeza agira ati “…mu rutoki akeraga umuntu yarazaga akagatema ati ‘aha si mu kwawe ni mu kwa MINADEF.’ Uku ni ukunyicisha inzara jye n’umuryango wajye.”

Benshi muri aba baturage baganiriye n’Umuseke basaba ko mu gihe uyu mwaka washira batishyuwe nibura basubizwa uburenganzira ku butaka bwabo bagahinga kugira basubirane ubuzima.

Uko bwije uko bukeye ubuzima bukomeza guhenda, igiciro ku isoko kirazamuka. Kuba barabariwe muri 2013, aba baturage bavuga ko igiciro babariweho kitakijyanye n’ubuzima bwa none.

Umuturage utifuje ko umwirondoro we umenyekana; yagize ati “ hashize imyaka ibiri n’igice, niba muri icyo gihe umufuka wa ciment waraguraga 7 500; ikibanza cyaraguraga miliyoni imwe uyu munsi byose byarazamutse; …njye ndabasaba kuzansubiriramo niba batabikoze ngumane uburenganzira ku mutungo wanjye.”
Ubuyobozi bw’ibanze buratanga icyizere

Bitandukanye n’ibyo abaturage bavuga (ko bafite ibyangombwa by’ubutaka ndetse ko babitanze) Theogene Ndacumura uyobora umudugudu wa Rebero (wiganjemo benshi batarishyurwa) avuga ko aba batuarage batarishyurwa barimo abatari baratanze ibyangombwa bya burundu; n’abari bibeshye kuri numero za konti.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo ibi bibazo byaba byarabayeho bitari bikwiye gufata igihe nk’igishize kugira ngo bikemurwe.

Jackson Kinyamahanga Uyobora umurenge wa Mwurire avuga ko ibibazo byatumaga aba baturage batishyurwa biri kuvugutirwa umuti.

Kinyamahanga ati “ yego byaratinze ariko icyo nzi cyo ni uko dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo na bo babashe kwishyurwa, mu minsi micye baraba bishyurwa.”

Abaturage bagera kuri 40 bari aha buri wese yashakaga kubwira Umuseke agahinda amaranye imyaka hafi itatu
Abaturage bagera kuri 40 bari aha buri wese yashakaga kubwira Umuseke agahinda amaranye imyaka hafi itatu
Hategekimana Gaspard ngo atewe impungenge na Les Pourcent izabasiga amara masa ubwo bazaba bishyuwe
Hategekimana Gaspard ngo atewe impungenge na Les Pourcent izabasiga amara masa ubwo bazaba bishyuwe
Ahashoboraga guhingwa ubu ni imbuga
Ahashoboraga guhingwa ubu ni imbuga
Abishyuwe mu kwezi kwa karindwi ubu aho bari batuye ni amatongo
Abishyuwe mu kwezi kwa karindwi ubu aho bari batuye ni amatongo
Nta bikorwa by'ubuhinzi byemewe ubu
Nta bikorwa by’ubuhinzi byemewe ubu
Aribaza niba igiciro babariyeho mu mukwa kane 2013 aricyo kikiri ku isoko ubu muri 2015
Aribaza niba igiciro babariyeho mu mukwa kane 2013 aricyo kikiri ku isoko ubu muri 2015
Baguza amafaranga ngo bazishyure bongeyeho inyungu nibahabwa ingurane, kugira ngo nibura babone icyo kurya
Baguza amafaranga ngo bazishyure bongeyeho inyungu nibahabwa ingurane, kugira ngo nibura babone icyo kurya
Uyu mugabo ati 'ko bavuga ko Leta ari umubyeyi kuki itaturengera?"
Uyu mugabo ati ‘ko bavuga ko Leta ari umubyeyi kuki itaturengera?”


Photos/M.Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ntabwo arimwe mwenyine , iki kibazo kiri henshi mu Gihugu,Ibi nibyo bita AKARENGANE aho rubanda rugufi ntagaciro ruhabwa ,aho IBIFI BININI BITUNGWA N’UDUFI DUTO ! muzasanga akenshi iyo mubajije igisubizo cyabaye KIMWE ku bayobozi bose cg se kubabishinzwe ni ” TUBIRIMO MU MINSI MICYE TURABASUBIZA” imvugo imaze kumenyerwa ku Bayobozi benshi. Gusa birababaje biteye n’agahinda , twibaza icyo Intumwa za Rubanda zibivugaho bikatuyobera, Ese ubu iki kibazo kimaze kuba nk’umuco mu Gihugu ntabwo Intumwa za Rubanda zikibona? Transparency Rwanda!

    Aho H.E agiye hose abaturage bamusanganiza ibibazo biteye gutya hafi 80% y’ibyo abazwa! Iyo atari ibijyanye na Expropriation yakorewe Abaturage ntibabishyure ,usanga ari ba RWIYEMEZAMIRIMO bambuye abo bakoresheje , noneho Rwiyemezamirimo akirirwa yitana bamwana n’AKARERE ,Abaturage bakabigwamo umwaka ugashira undi ukaza! IBI BIRATUJYANA HE?

  • Umuseke mudufashe, Mwurire haruguru yuruganda rwa STEELRWA MINICOM yabariye abahatuye muri 2014 mu kwa 3 ngo irashaka kuhagira ihinganda, kugeza nubu ntawurishyurwa rwose.

    Ngye nari narafashe ideni muri bank muri 2010, mpagura ubutaka hetari 1 ndahatunganya nteraramo urutoki, mugihe rutangiye kwana baba barambariye, nubu ntibarishyura. ndishyura loan,agaciro babazeho icyogihe karahindutse ubu. mbese narihanaguye.

    Cyokora munama yumushyikirano azaba ejobundi nzabibaza wenda HE azaturenganura.
    Murakoze.

  • Umuseke, mutubarize na civil aviation impanvu itishyura obo yabariye batuye mumbago zikibuga. Kuva 2011 ntagikorwa umuntu yemerewe gukorera kubutakabwe kugeza 2015 irangira batishyura abaturage. bibicyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

  • Ngiryo iterambere!!! hanze aha ni ah’abifite!!!

  • Ariko Leta yari ikwiye guhagurukira iki kibazo abaturage ntibakomeze kurengana. Biratangaje kubona inzego za Leta zinyuranye muri kariya Karere zitavugira abaturage.

    Ese KOMISIYO Y’UBURENGANZIRA BWA MUNTU yo mu Rwanda yo ibahe, ko ibibazo nk’ibi by’akarengane itajya ibishyira ahagaragara muri raporo igeza buri mwaka ku Nteko ishinga amategeko.

  • Kuri iki kibazo cyo kwimura abaturage batunzwe n’ubuhinzi Leta yari ikwiye kureka gutanga amafaranga kuko ntacyo amariye abaturage bimurwa.

    Ahubwo Leta yari ikwiye kujya ishaka ubundi ubutaka bungana n’ubwo uwo ishaka kwimura yari atuyeho, hanyuma ikamuha ubwo butaka bushya akaba aribwo yimukiramo agakomeza ubuhinzi bwe agashobora kwitunga no gutunga umuryango we.

    Ibyo kubara amafaranga kuri metero kare ntacyo bivuze kuko bihombesha abaturage cyane ku buryo amafaranga umuturage ahawe adashobora kubona ahandi yagura isambu.

    None se nka bariya babariye 250Frw kuri metero kare imwe, ubwo rwose murabona ariya mafaranga hari icyo yamarira bariya baturage?? Ntaho ushobora kubona mu Rwanda wagura isambu kuri ariya mafaranga.

Comments are closed.

en_USEnglish