"Bakobwa mwirinde inda zitateguwe niba mushaka ejo hazaza heza" Bizimana
Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite icyuye igihe y’umuryango AERG y’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu, umuyobozi ukuriye abanyeshuri bahiga Jean Baptiste Bizimana yasabye abanyeshuri b’abakobwa bo muri uyu muryango kwirinda inda zitateguwe bita iz’indaro niba bashaka kugira ejo heza.
Bizimana Jean Baptiste wari uhagarariye umuyobozi mukuru w’iri shuri yashimye ubufatanye bwaranze abashoje ikivi n’ubuyobozi bw’ikigo ariko asaba ababasimbuye ko bagomba kungera ingufu mu guhugura no kuganiriza abagize uriya muryango cyane cyane abakobwa ku buryo bakwirinda ibibazo bwaterwa n’ubwomanzi.
Yagize ati ” Nk’uko intero ya AERG ari uguharanira ejo heza, birakwiye ko abakobwa ba AERG bakwirinda inda zitateguwe niba koko bashaka kubaho mu buryo buhuje n’iyo ntero.”
Abafashe ijambo bagarutse ku bikorwa byiza byiza byaranze Komite icyuye igihe harimo igikorwa cyo gushyira inka mu rwuri rwagenewe za AERG ruri i Nyagatare ndetse no kwita ku banyamuryango mu buryo butandukanye.
Theoneste Hagenimana ukuriye Komite icyuye igihe yasabye abamusimbuye kusa ikivi cy’aba babanjirije mu ryo ryo kugera ku ntego yo kubaho neza kw’abanyamuryango ba AERG CE ( AERG-College of Education)
Umuyobozi mushya wa AERG CE Mirindi Jean de Dieu yagarutse ku biteganyijwe gukorwa muri gahunda za Komite nshya. Mujri zao harimo kubika neza ubuhamwa bwanditswe n’abanyeshuri bigaga muri AERG KIE.
Mirindi yongeyeho ko muri gahunda zabo harimo no kungera umubare w’inka bafite muru rwa rwuri zikaba ebyiri cyangwa eshatu.
Nyuma y’ijambo ryatanzwe na Bizimana Jean Damascene, hakurikiyeho ijambo ry’umushyitsi mukuru, Uwamaliya Media wari uhagarariye FARG.
Uyu muyobozi yashimangiye ko kwiga k’umunyeshuri agatsinda ariryo banga rwo kugira icyo ageraho.
Ati “Nimusobanurire barumuna banyu amasomo bityo bizatuma nabo batsinda kandi bikomeze ubumwe bwanyu”
Yongeyehp ko iyo abanyeshuri bari muri AERG batsinzwe bigira ingaruka kurio FARG kuko ariyo yahawe inshingano na Leta zo kubarihira amasomo.
Ati “iyo mutsinze turatsinda, mwatsindwa natwe tugatsindwa. Bityo rero mukomeze imihigo yanyu yo gutsinda kandi abafite ibibazo bitabashije gukemurwa, tuzabikemura vuba aha.”
Buri mwaka AERG-CE itegura iki gikorwa mu rwego rwo gusezera kubacyuye igihe no guha ikaze abanyeshuri bashya mu muryango. Haba kandi na gahunda yiswe Back Home ( Garuka mu bawe) aho batumira abahoze muri uwo muryango ariko bashoje amasomo yabo kugira ngo basangize barumuna babo ubunararibonye .
NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ahubwo birinde ubusambanyi kuko niho inda zituruka.
Ntimukavuge inda z’indaro ziragatsindwa n’Imana!narayitwaye hashize imyaka irenga10 ariko byamviriyemo umwaku utabaho mbese n’Imana yaranyibagiwe mba mu bukene bwambayeho akarande kdi nitwa ngo narize!Mana umuntu ugutera inda ntakwandurure ngo akurongore aragapfa gusa nta kindi!Bakobwa mukiri bato mujye mwirinda ubusambanyi jye nabonye isomo ribi!Icyumweru kiza!
bakobwa bashiki bacu ubuzima bwanyu bari mumbiganza byanyu, kandi ntihakagira uwukubeshya ko agukunda kurusha uko wikunda oyaaaa, kwigira kwiyubaha, nibyo bibahesha ishema, gufata ibyemezo bikomeye, nibyo bibubahisha mubandi, ukusa nuuteye ibyo biza nyuma nukuri, abantu bakomeza kuvuga ngo mutekereza hakavuka ikibazo gikomeye bamwe muri mwe bagashyira mubikorwa uko byavuzwe ntibyari bikwiye pe! mwiheshe agaciro wumveko ibyo musaza wawe yakora ibyo umgabo wawe yakora , aamaro afise nawe wakagira ntakabuza. izi nda mutwara mutabiteganyije muzamaganire kure
komera imana iragukunda
ahubwo mujye mushyira capoti muli toilette kuko kwifata biragoye kandi muri bakuru mugomba gufata ibyemezo mukarongorana mumaze kwiga mufite ubushobozi sinumva ukunu umuntu wo muri kaminuza yabyara umwana atabiteguye ibintu ni bi deux kwifata byakwanga kapoti.courage.
nibaharanire kuzusa ikivi cyatangiwe na bakuru babo kandi babere ababyeyi babo aho batari
Ariko uzi ko abayobozi bamwe aribo bayobya abantu!! Ikibazo si inda ikibazo ni ikizitera. Mutinyuke mwagane ubusambanyi n’ibibuganishaho byose maze mwirebere ko u Rwanda rutaba Paradizo. Kandi birashoboka! Biragoye ariko birashoboka.
izo nzoka ngo ni abasore mujye muzigenderakure bakobwa ba mama
Comments are closed.