Digiqole ad

Mutoni wiga ibya ‘Air Force” muri USA arasaba abakobwa gutinyuka

Agnes Mutoni yiga mu ishuri rya gisirikare ryigisha ibijyanye n’intambara zo mu kirere (U.S. Air Force Academy), ubu ari muri Cadet mu mwaka wa gatatu, yizeye guhindura byinshi mu gisirikare mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abakobwa benshi gutinyuka no kwitabira kugana mu ngabo.

Mutoni avuga ko igisirikare atari umwuga w'abahungu gusa
Mutoni avuga ko igisirikare atari umwuga w’abahungu gusa

Mutoni avuga ko mbere atigeze atekereza cyane ku bijyanye no kwinjira mu ngabo. Yumvaga aziga muri America (USA), akabanona impamyabumenyi ubundi agasubira mu Rwanda akiteza imbere.

Agira n’ushinzwe itangazamakuru ku ishuri yigaho, yagize ati “Nashakaga kuza muri America kubw’impamvu yo kwiga gusa, birahenze cyane ariko nizeraga kubona buruse ‘scholarship’.”

Mutoni yagerageje kenshi gushakisha buruse kuri Internet ariko ashakisha amashuri yigisha abakobwa, ni nako yashakaga visa izamwemerera kujya muri USA. Umuntu umwe yamukanguriye gusaba buruse mu mashuri yigisha ibijyanye n’igisirikare.

Nuko na we yasabye ariko ngo ntiyumvaga yashobora igisirikare bitewe n’imbaraga aka kazi gasaba.

Yagize ati “Natekerezaga ko ari umurimo w’abahungu gusa. Numvaga aribo bashobora gusunika no gukurura.”

Iyi myumvire ngo yaje guhinduka nyuma yo kumva, Maj. Robert Atienza, (ubu yabonye ipeti rya Lieutenant Colonel) ahamagaye muri Ambasade y’u Rwanda abamenyesha ko Mutoni yatoranyijwe mu bemerewe kwiga igisirikare muri USA.

Ati “Byarandenze, sinumvaga ko bizabaho, abavandimwe barabyishimiye, buri wese byaramushimishije.”

Mutoni yamaze amezi atatu aba kwa Capt. Blythe Andrews, uyu akaba yaramubwiraga uko ibintu biba bimeze ku ishuri azigamo, ariko anamusaba gukora cyane.

Mutoni ngo ntiyatewe ubwoba no kuzaca mu bintu bikomeye kuko iteka yumva hari ibintu bishya ashaka kubona, no kunguka ibitekerezo bishya.

Mutoni ngo ageze muri America yagize amahirwe yo kubona inshuti nyinshi bitewe n’uko buri wese yashaka kumenya u Rwanda.

Yahuye n’ibibazo by’inshuti zimubaza ziti “Bimeze gute mu Rwanda?’ ‘Kutavukira muri America, uba ufite uwuhe muco?‘Kugira umuco utameze nk’uw’abandi bimera gute? ‘Ibintu mu muco wanyu bikorwa gute?‘”

Ibi rero ngo byamufashije kugira inshuti nyinshi kuruta n’iyo aza kuba Umunyamerica ngo kuko buri wese yashakaga kugira icyo amuvugaho.

Byatumye uyu mukobwa yunguka byinshi bitewe n’imico yasanze muri America y’abantu batandukanye.

Yagize ati “Abantu bo mu Majyepfo batandukanye n’abo mu Majyaruguru. Mubo twiganye bwa mbere harimo uwo muri California, n’uwo muri Missouri – witegereje uhita ubona itandukaniro hagati yabo mu mico.”

Mutoni yasanze mu mu ishuri yigaho bafasha cyane abantu babakorewe ihohoterwa. Ngo bitandukanye n’ahandi babihishahisha kugira ngo badakomeretsa imibanire mu miryango cyangwa mu biro(abakoresha), ho ngo babazwa n’ibyabaye kandi bakabihana ku buryo bitazasubira.

Mutoni ngo narangiza kwiga, yumva azakora ibijyanye n’ubuvuzi bw’abakora mu ndege za gisirikare. Avuga ko ashaka gukangurira Abanyarwandakazi kwitabira gushakisha amahirwe kuri Internet ashobora kubafasha kwiga ibya gisirikare.

Ubwo yari mu biruhuko abana b’abakobwa baramwegereye bamubaza uko babona amahirwe yo kwiga iby’igisirikare ariko ngo hari n’abo ababyeyi babo babuza gushaka ayo mahirwe bitewe n’amateka igisirikare cyagize mu bihe byashize mu Rwanda.

Mutoni yifuza ko imyumvire nk’iyo yazahinduka, ati “Nshaka ko igihugu cyanjye gitera imbere, kandi nifuza kubigiramo uruhare muri iryo terambere. Nziko igisirikare gitanga ayo mahirwe ndashaka kuyabyaza umusaruro.”

Don Branum U.S.FA  

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Congs Mutoni ubaye rubimburirangabao pe mu bakowa humura tuzaguha barumuna bawed wowe tubere ambassadeur mwiza muri icyo gihugu kandi turakwizeye nku marwi w ‘Irwanda warezwe na bandi bzakomerezaho baza nabemerera biguturutseho .
    Imana igushoboize pe

  • Ngo narangiza azavura abakora mu ndege. Nari nagizengo azarwana intambara zo mu kirere! Ni nko kuvuga ngo azaba umugore w’umusirikare wa airforce!!!

  • Ko mbona ibyo azakora ntaho bihuriyee nibyo yize!

  • yiga air force combat akazaba umuganga? ntibihuye!

Comments are closed.

en_USEnglish