Digiqole ad

Mutesi Jolly wabaye MissRwanda2016 yari abizi ko azamuba?

 Mutesi Jolly wabaye MissRwanda2016 yari abizi ko azamuba?

Mutesi Jolly hano yari amaze kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ibi ni ibyagiye byibazwa na bamwe mu bantu bari mu gitaramo cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2016 cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2016.

Mutesi Jolly hano yari amaze kwambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016
Mutesi Jolly hano yari amaze kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ni nyuma y’aho ubwo abari bagize akanama nkemurampaka bari batangiye guhamagara abakobwa batanu bagomba gukomeza mu cyiciro cya kabiri cyagombaga gutoranywamo nyampinga Mutesi Jolly akizana adahamagawe.

Byateje urujijo ku bari aho bose ubwo uwo mukobwa yahitaga anegukana iryo kamba mu gihe yari ahanganye na Kwizera Peace bari basigaye bahanganye ari babiri.

Mu kiganiro Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yagiranye n’abanyamakuru agitorwa, yavuze ko impamvu yatambutse atarahamagarwa ari uko yari abyizeye ko agomba gutambuka.

Ati “Bahamagaye umubare w’undi mukobwa numva nabi ngirango ninjye bahamagaye ndatambuka. Ngeze imbere rero nsanze atari njye nguma mpagaze aho kuko nari mbizi ko ngomba gutambuka ikizere cyari cyose”.

Ibi nanone byashimangiwe nuko mbere y’umunsi nyir’izina ku wa gatanu ahagana ku i saa 10h45’ hari urutonde rwari rwasohotse rw’uko abakobwa bagombaga gukurikirana mu myanya.

N’ubundi Mutesi Jolly akaba ariwe wari ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda naho mu bisonga aho urwo rutonde rwanyuranyije ni ku mwanya wa Mpogazi Vanessa wabaye igisonga cya kabiri D’Amour wabaye icya gatatu.

Urwo rutonde rukaba rwari ruriho ko Mutesi Jolly ari Nyampinga w’u Rwanda, Kwizera Peace akaba igisonga cya mbere, D’Amour akaba igisonga cya kabiri, Mpogazi Vanessa akaba icya gatatu naho Umuhoza Sharifa akaba icya kane akanegukana ikamba ry’ukunzwe ‘Miss Popularity’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • yarabikwiye p!
    gusa namunenga kuvuga cyane;akwiye kujya mu ruhando rwa politik,si urwa miss contest p!

  • Ngaho ga da! Ni za kata. Ntimuyoka se. Nibisubizo byarabonekaga ko yari yabitojwe.Anyways urwo rutonde rwari rwasohotse rwasohokeye he, ninde warusohoye? Nimutubwire ibyarwo

Comments are closed.

en_USEnglish