Digiqole ad

Mutenderi: Abana batanu baturikanywe na grenade

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 08/08/2014 igisasu cya grenade gishaje cyaturikanye abana batanu (5) bagikinishaga batakizi mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi Akagali ka Karwema mu mudugudu wa Meraneza. Aba bana batatu (3) muri bo bamerewe nabi cyane, ndetse umwe babanje kumubika ko yahise yitaba Imana.

Mu karere ka Ngoma
Mu karere ka Ngoma

Donatien Nkwasibwe ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mutenderi, uyu ari mu mirimo y’umuyobozi w’Umurenge uri mu kiruhuko cy’akazi, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke mu karere ka Ngoma ko umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 13 ariwe wavanye iyi grenade mu rufunzo.

Vincent Sinamenye umwana wari wagiye kwahira ubwatsi mu rufunzo aho mu mudugudu wa Meraneza yatoraguye iki gisasu atakizi arakizana atangira kucyereka abandi bana bane, mu gihe bagikorakoraga bibaza icyo ari cyo nibwo cyabaturikanye.

Batatu muri aba bana bararembye cyane, ndetse abari aho babanje kumubika ko umwe yahise agwa aho, gusa Donatien Nkwasibwe avuga ko uyu babitse atarashiramo umwuka nubwo amerewe nabi cyane.

Ubwo twandikaga iyi nkuru imodoka yabugenewe ivuye ku bitaro bya Kibungo yari igeze ku kigo nderabuzima cya Mutenderi kujyana aba bana ku bitaro bya Kibungo gukomeza kuvurirwayo.

Nkwasibwe avuga ko ibyabaye ari impanuka, ahumuriza abaturage ko ibyabaye bitabakura imitima, abasaba kwitondera ibyo batazi no kubwira abana kwirinda gutoragura ibyuma byose babonye batazi.

i Mutenderi mu kagari ka Karwema aho grenade yaturikiye
i Mutenderi mu kagari ka Karwema aho grenade yaturikiye

 

Elia Shine Byukusenge
UM– USEKE.RW

en_USEnglish