Digiqole ad

Mutabamba yizeye ko impano ye yo kwandika filime izamukiza

Ku myaka 18 Mutabamba Appolinaire amaze kwandika filime enye n’iya gatanu atararangiza. Avuga ko yatangiye gukunda filime akiri muto bityo agasaba buriwese  waba ubishoboye kumufahsa guteza imbere impano ye.

Mutabamba Appolinaire
Mutabamba Appolinaire

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Mutabamba Appolinaire wiga ibijyanye n’amashanyarazi mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri IPRC-East, avuga ko kwandika filime yabitangiye ahereye ku zo yabonaga abandi baranditse zigakinwa zigakundwa.

Imishinga itanu ya filimi amaze kwandika.

Iya mbere ni iyo yise The Ten Brothers : Ivuga ku bavandimwe icumi muri bo icyenda babaye abaherwe bakijijwe no kuroga, nyuma baza kwirengagiza umwe mu bo bavukanaga. Iyi filime isa n’ibabaje, umwana wa wawundi ukennye yaje gukundana n’uw’umwe muri ba baherwe, nyuma baza gutahura ko bafitanye isano.

Igitekerezo cya filime cya kabiri yacyise Martin : iyi ivuga ku bushuti bw’abana babiri Martin na Mary.

Mary yari umwana w’umukobwa w’ikinege wavutse hagati y’ababyeyi bari abakire cyane akundana ku buryo bukomeye na Martin ariko nyuma baza gushwana bitewe n’uko batabyaye umuhungu.

Filime ya gatatu ni iyo yise Jimmy & July : ivuga ku bushuti kandi bw’abana babiri b’abahungu Jimmy na July.

Aba bana bakundanye ariko imiryango yabo itandukanye cyane umwe iwabo ari abakire cyane naho undi iwabo ari abakene mu gace batuyemo.

Nyuma umwe muri abo bana wari umukene yaje gukundwa n’umukobwa wo mu muryango ukize cyane, biba ngombwa ko ategekwa kumurongora kandi we ataramukundaga.

Filimi ya kane n’iya gatanu, Appolinaire yirinze kuzitangaza. Mutabamba avuga ko kwandika amafilimi yumva aribyo yazagira umwuga we mu buzima kabone n’aho yiga ibijyanye n’amashanyarazi.

Kuba uyu musore akiri ku ntebe y’ishuri bituma ngo abura umwanya wo kwandika, kuri we akabibonamo imbogamizi. Ikindi ni uko bamwe mu bazi ko azi kwandika filime babura uko bamusinyisha Kontaro ngo kuko akiri mu masomo.

Mutabamba  yifuza ko abantu bose bafite impano nk’iye bakwiye  kwitabwaho, bagatoranywa bakongererwa ubumenyi bikabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Mbona impano nk’iyanjye zidakunze kwitabwaho.  Hakwiye kujyaho uburyo bwo kuzishyigikira.”

Mutabamba ubusanzwe iwabo ni mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda (Nyamirambo).

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nukuri impano yubwenge nkiyi ikwiriye kwitabwahosi uwariwe wese uyigira namubwira ngo courange na ba producer ….bamushake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish