Digiqole ad

Museveni mu mazi abira kubera gukumira abatinganyi

Nyuma y’uko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni atangarije ko yiteguye gushyira umukono k’umushinga w’itegeko rikumira abatinganyi mu gihugu cye nk’uko yari babisabwe n’Iteko Ishinga Amategeko abantu batandukanye barimo abo mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu batangiye gusaba amahanga gufatira ambarigo  Uganda bakayima imfashanyo.

Kaguta Museveni ashobora gufatirwa ingamba
Kaguta Museveni ashobora gufatirwa ingamba

Prof Amii Omara-Otunu, uyoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala ‘Freedom and Unity Front’ yatangaje ko iki ari cyo gihe cyiza kuri leta zunze ubumwe z’Amerika kuba yafatira ingamba guverinoma ya Yoweri Kaguta Museveni maze ikamwima inkunga.

 
Prof Otunu yatangaje ibi nyuma y’uko Museveni yatangaje ko yiteguye gusinya itegeko ryamagana ubutinganyi muri iki gihugu nk’uko byari byasabwe n’Inteko mu kwezi k’Ukuboza.

Uyu mugabo kandi mu ijambo rye yanasabye Perezida Obama kuba yakura Museveni k’urutonde rw’abaperezida bazitabira inama yo muri Kamana izahuza Washington n’abayobozi b’ibihugu na za  guverinoma k’umugabane w’Afurika

Museveni yatangeje ko yiteguye guhangana n’amahanga ndetse n’amatsinda atandukanye yo hanze y’igihugu ashyigikiye ubutinganyi.

Ibi nti byashimishije Perezida  Barack Obama uyobora Amerika kuko yatangaje ko yatunguwe  n’ibyo Uganda yakoze, byo kwica amategeko no gutekeza nabi ndetse anabifata nk’intambwe yo gusubira inyuma mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Otunu avuga ko Museveni agomba kwita ku byifuzo  bya buri munyayuganda wese adashyize inyuma abifuza kuryamana na bo bahuje ibitsina.

Yagize ati:” Ntekereza ko Obama agomba kurenga gutungurwa. Ahubwo akamenya ko iki ari cyo gihe cyo gufatira ibihano Uganda. Kuko muri iki gihugu abantu benshi bapfa bazize kubura imiti, abandi nti babasha kwiga mu mashuri meza. Tugomba kwita cyane ku bintu by’ibanze bishobora guhungabanya ubuzima bw’abanyagihugu”.

Uganda ni kimwe mu bihugu 47 by’Afurika byatumiwe na Obama kuzitabira inama izahuza USA n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ku ncuro ya mbere.

VOA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ATTENTION; Kumwima inkunga ntibizatuma abwirirwa cyangwa aburara. Hazababara abaturage bo hasi.

    • haha

      • Museveni ,aho yabaye umugabo kabisa,ibyo ubundi byabayehe?N’abazungu babikora,usanga abenshi batari fier,bari kuihishahisha,kandi igikorewe mu bwihisho cyose aba ari kibi.Na son frére Kagame nizereko aramureberaho.

  • Aho murumva iyimbwa yinda nini ngo ni otunu. Buriya kandi wasanga nawe atemera ubutinganyi ahubwo kubera ishyari numururumba wokuyobora yumva yagubwa neza museveni aramutse afatiwe ibihamo. Ese Uganda ifatiwe embargo otunu we nyibyamugiraho ingaruka? Ikibazo kiri muri Africa nuko nta opposition party yumva ko igomba gusenyera umugozi umwe na leta ahubwo baba bumva ko kuba muri opposition ugomba guhangana na leta kabone niyo leta yaba ikora ibifitiye benshi akamaro . aha ninaho abazungu badusuzugurira bakatugira ibikoresho.Ibaze nawe aho kuvuga nibura ati America niyigishe museveni ibyiza byubutinganyi niba koko binahari ahubwo ngo America nifatire uganda embargo ntatekereze uburyo byagira ingaruka mbi kumibereho ya buri mugande Ese Obama we yumva ubutinganyi ariyo nkunga,Africa umugabane akomokaho aribwo bufasha ukwiye?Naruniwe kabisa!!!!!

  • Museveni ararengana kuko hari Uwihishe inyuma y’Ubutinganyi kandi arashaka gusohoza ubuhanuzi. Uwo nta wundi ni Satani wamaze kuyobya abantu ahereye ku bategetsi bamwe na bamwe bakomeye kuri iyi. Mutegereze muzirebera amaherezo y’iyi si ishyigikiye icyaha cy’ubutinganyi. Ku bwa Nowa byagenze bite?I Sodomu na Gomora harimbuwe n’iki?Yesu yavuze ko nkuko byari bimeze mu minsi ya Nowa niko bizaba mu minsi ibanziriza kugaruka ubwa kabiri. Bafata ibihano batabifata iyi si irarwaye kandi abamenye Imana by’ukuri murabe maso cyane.

    • Ariko CLAVER ngo Museveni ararengana ?!?!?! Ubwo se wo we Urashaka abyemere ? Hanyuma ategereze Kugaruka kwa Yesu ??

  • niba harumugabo nemeye,ni M– USEVEN kandi nakomeza irishyaka imana nayo izari murwanirira,kuko ibibintu ntabwo imana ibyemera.courage mu7

  • ubwo kandi muraho muricaye ngo mutegereje ibimenyetso byanyuma by’imperuka?claver ibyuvuga n’ukuri,abasenga musengere mukuri no mu mwuka kuko satan yahagurutse,uwibwirako ahagaze nakomeze atagwa.

    • Rutagengwa we ibyuvuga nUkuru pe? ese waruzi ko hari aba Pastors bibihugu byitwa ngo byateye Imbere bari muri Prison kuko banze gusezeranya bene abo bagabo cyangwa abagore bashaka kubana? ese urazi ko abakozi b Imana bariho bata umurimo gutinya gufungwa? kuko iyo wanze kubasezeranya ngo uba ukoze ivangura. Bantu B Imana musenge cyane Satani yayogoje isi.

  • Mwiriwe, twegutungurwa nibyo tubona kuko ibi byose nibimenyetso by’igihe. Gusa icyo nasaba abayobozi bacu, abafata ibyezo bose kdi Imana ikoresha mukureberera abanyarwanda, bafatanye kwanga imico mibi y’abazungu y’ubutinganyi. Nyakubahwa perezida Museveni Imana ikomeze imuyobore arwanye iriya mico mibi y’ubutinganyi. Naho bariya bashaka kuvukira mu bibi ba Amii Omara-Otunu, Ntacyo bazageraho.

  • Museveni komereza aho, te bakumanyira abazungu be kutuzanira imico mibi mubihugu. Mukama akume

  • Museveni ni Umugabo pe!abazungu bajyane iyo mico yabo iwabo batureke batadufashije Imana izadufasha tubaciye Muri Africa bo babigenzagute si ukudusahura barangiza ngo baradufasha,Satani yaratsinzwe,

  • batware imicoyabo

  • Dear all readers of this site,allow me to tell you this:
    Nobody and no one can’t request every one in wherever the world to follow the satanic york. Either President Obama or Otunu because Jesus is a King,he governs and lead the World. Don’t be fear of this decision,the time will come and hit all those people who are surrendering in homosexuality without any tolerance,standard on what Bible says instead of what Obama as President says because What Obama says can be changed and finished in due time but for Jesus is not possible the case you know. Let us all pray for President Museveni in such away he signs this rule. Mr. Museveni we ask you to sign the rule in order to salve you nation and to show Obama that you can’t stand under satanic umbrella. Thanks and Almighty God be with you.

  • Hayra uburenganzira n’ubujyana ku rupfu Burya koko hari abayobozi bayoborera satani.Mbega ubuyobe buri kw’isi. Ubanza basigaje kwemeza ko no kwica ntacyo bizaba biigtwaye. Ni mube maso naho ubundi Isi yarangiye. Kwanga ikibi Umuyobozi akabizira. Aha njye ndabona yahagaze yemye n’ ubwo azi cyane pression imuriho kuruta uko twe tubisoma mu makuru Uriya musaza n’akomeze ahagarare kigabo.

  • bagire bemerere nokuryamana ninyamaswa(bestiality) byose sitwabyita uburenganzira, abazungu nakigenda

  • ererere Obama se ni Imana ya Uganda nagende yabuze icyo afasha Kenya akomokamo ayiteza amakuba ya burigihe uri mu illiminati natureke M7 arisinye bice aho byagaciye nubundi ntadukunze iriya nterahamwe nagende amaraso y’abanyafrika azamuhame puuuu abatinganyi turabamaganye mubihugu byacu aburize indege abajyane muri Amerika ayobora

  • Museveni ntucike intege kuko nubwo Obama yavuga ko akwatse inkunga siwe utunze Uganda. muli bibliya mu byakozwe n’Intumwa niho havuga ngo ikiruta nukubaha Imana kuruta abantu. Nonese ko twarituzi ko Obama ari prezida wa Amerika ageze muli Uganda ate? Ariko Satani aragwira. Ngo nisinyure? Turabanyafurika nawe ni Perezida wa Amerika najyane, umuco wacu ntubyemera kandi nawe ubwe azi ko ari amakosa.

  • M7 ndamwemeye kabisa. Imana izakube hafi. Kuba Perezida bisaba gufata imyanzuro myinshi riwe na rimwe itakirwa neza ku mpande mutavuga rumwe. Ariko nkurikije uko yari yasabye ko hakorwa ubushakashatsi bwo kumenya niba ubutinganyi buvukanwa bagasanga atari byo, ni ukuvuga ngo icyibanze ni ukubaha Imana kandi bizatuma muri Africa tubimwibukiraho. Kuko abyemeye uzasanga bavuga ngo niyemere ko ushaka kuryamana n’amatungo byemewe. Ibyo mukora byose Imana irabireba kandi izabahana mwebwe ba Obama n’ubwo utumva uru rurimi rwanjye ariko Democracy itandukanye na stupidity

  • OBAMA NTABWO ARI IMANA YAREMYE ABANYA UGANDA NTAMPAMVU YOGUTERA UBWOBA ABANYAFURIKA
    NYUMA YA OBAMA N’IMWUKA AHUMEKA UHAGAZE TWAMUSHYINGURA NKABANDI BOSE. SIWE MUNTU UKOMEYE UBAYEHO

  • MU7 KOMEREZAHO MAZE NZARORE USA ICYO IZAKORA.

  • MU7 RISINYE HANYUMA NDEBA ABANYAMERIKA ICYO BAZAKORA UBOSHYEKO ABANYA UGANDA WAVOMA USA? CG NIHO BARYA KWA OBAMA ? TURAMBIWE IMYUKA YA SATANI MU IZINA RYA YESU IYOMYUKA TURAYAMAGANYE.

    • m7 komereza aho-n’abandi ba presidents bakwigireho-utagushyigikiye sodomu na gomora ngo batahe!!!!!!!!!!!

  • Kuva nabera mbonye igtego Museveni atsinze uramenye ntuve ku Mana yawe kuko aba bandi nabiyisi ishirana nayo. gusa umenye ko genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda wagizemo uruhare. naho ugomba kwihana niho Imana izakwakira.

  • Nabanze amenye iyica rubuzo akorera les musulmans i gwantanamu abone gushyigikira ayo mashetani.Ategeke america naho Ouganda sa karima ke.Hoshi!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Kabisa!

  • OTUNU arimo gutema ishami yicariye.None se arakeka ko Uganda nihagarikirwa inkunga we azasigara? Inda nini yishe nyirayo.Ubutinganyi ni ishyano ryagwiririye isi.None na super power irabushyigikiye.Where are we heading to?

  • nanjye m7 ndamushyigikiye;nafatire ibyemezo izo mbwa zimanya zihuje ibitsina. Uzi ko ntanyamanswa yimya mugenzi wayo bihuje igitsina! Ahubwo izo mbwa bakwiye kujya bazitera akagozi mu ijosi nk’ifuku

  • Burya umugabo murugorwe aba arumugabo,ntabwo yasinya ibyadashaka ngobazafata ibyemezo.bivuzikise?ahyigikire ibitamujyamo ngobaravuga?,harigihese ahubwo batavuze bakavugira ubusa,umuntu arindwa nimana ye,iyoyamukuyeho amaboko bibabirangiye.kandi ntabwo umuntu yasinya ibidasinyika ngonamaronko.
    iyamuremye izamurinda.nabyange.
    ahonikugiti cyanjye.

  • Ababantu bitwa Abatiganyi bahagalikiwe.naba batware biyi isi bakomeye.Kuba M7 yiyemeje nakomeze umukaba kuko azarwannywa cyane Aliko subwambere muli Uganda haboneka Intwali ndetse zigatanga ubuzima bwazo Gushyigigikira ubutiganyi nugishyigikira Shitani.Kuko ninyamaswa zitazu ubwenge ntizibikora.M7 Imana izagufasha.

    • m7 ni umuntu w’umugabo ushyir mu gaciro-Imana izamushyigikira nakomere-nta mpamvu yo kubererekera ubutinganyi-

    • M7 hari ibintu byinshi njya munenga ariko iki cyo ndakimwemereye, izi ngegera z’abazungu ubundi zizajya zidufasha ari uko zimaze kudutandukanya na ethics yacu?ikibabaje ni uko aba perezida bo muri africa na bo abenshi ari ba rukurikirizindi, kuki badahaguruka ngo bashyigikire M7?ubu se koko umuntu ahagarikirwa inkunga kuko yanze gukorera shitani?isi iri mu minsi nk’iy’i Sodomu na Gomora,abasenga mube maso.

  • Ubundi se ABATINGANYI babatwaye iki ? Barabura kurwanya abajura n’abica abantu barangiza bakanduranya ku bikundanira ntacyo bangiza. Jye mbona ari nawo muti wo kugabanya ubwiyongerea bw’abaturage kuko, aho kubyara abana 8, kandi nta bushobozi ufite kandi n’iyo wabugira ntiwakwizera kuzabugumana. Ibyiza zareka kubyara.

    • @jfjfhakuueyr
      ushigikira SODOMIE iwacu muri Afrika niba utazi icyo bivuga fata dictionaire na gasusu kawe(mu mbabarire pour le terme)

  • Power ni ikintu kibi cyane,harya ubu Obama we ninde ugomba kumubwira ko atagomba kwivanga muri affairs zibindi bihugu!?

    Uriya Otunu ni inkunguzi, nigute wavuga ko ushakira abanyagihugu change, warangiza uti Obama rwose funga infashanyo…ubwo se yibaza ko M7 azabwirirwa cg kaburara? Non aribeshya cyane Abaturage bo hasi nibo bizagiraho ingaruka mbi, mbega contradictions n’amaco y’inda.

    Ikimbabaje muri ibi byose nuko Abategetsi bandi bagenzi ba M7 muri Africa, batagaragaza aho bahagaze, uba ubona baruma bahuha kubera gutinya ko bakubikirwa imbehe, iyi Hypocrisie niyo inaha imbaaraga ba mpatsibihugu kuvuga no gukora icyo bashatse cyaose kumutegetsi badashaka muri Africa,umwkaa wa 2012 na 2013 warabigaragaje cyane ubwo benshi baribwaga nimbwa kuri Streets, iyi Hypocrisie yabenawacu niyo kwamaganwa kuko l’Union fait la force!

    Africa Unite!
    Africa Unite!
    Africa Unite!

    Simply because, United we stand, while divided we fall!

    Janvier.

  • Harageze ngo abanyafurika tumenye kwifatira imyanzuro tutagendeye mukwaha kwabazungu. erega natwe turashoboye!!

  • nkaba nakongeraho nti Obama ni ikizira cy’umurimbuzi nkuko bibiliya ibivuga ese koko wa mugani inkunga azaniye abanyafurika ni ukuryamana duhuje ibitsina koko mufungure amaso ngo igihugu kizanga gusinya iryo tegeko ry’abavumwe ngo bakime imfashanyo ngaho namwe munyumvire umuyobozi ushiraho itegeko rimeze rityo mwumva adakorana na sekibi bigiye kumera nk’igihe umwami yashizeho itegeko ryo gusenga ikigirwamana yari yabumbishije mwibukeko abatarunamiye icyo kigirwamana ari abagabo batatu nabwo bakajugunywa mu muriro mwinshi ariko icyo nkundira Imana bavuyemo ari bazima none M7 wacu humura nawe Imana yarinze bariya bagabo nawe izakurinde ntuterwe ubwoba n’amategeko satan ashiraho amara igihe gito gusa asiga yoretse imbaga turarimburwa nitwemera gusinya iryo tegeko kandi nabandi bayobozi bibindi bihugu bahaguruke babyange aho kugirango twicwe twese inzara yaturya ariko mu nyuma tukazahazwa ibyo mu ijuru ba Obama baba babashukisha ibiryo nkibyo baha ibipupe muhumure mwe kwiyandagaza kubera inda. inda ntikadutegeke imfashanyo zabo nabo bazihe abakene bafite nabonye bafite nabarara mu myobo twe tumenyereye kubaho nabi ariko tukabaho mube maso imperuka ntago izaza yitwa imperuka hari abazayizana ngaho munyumvire uwo Otunu nawe bamusengere akizwe ndumva nawe ameze nkuwari ugiye kwicisha Morudekayo bazabona ishyano abazatwaraho umunyago abandi

  • Museveni ndagushyigikiye!!! ntitugakangwe n”ibyo bihugu byirata gutyo!!! Uwiteka akuri imbere!!!!

  • uziko rimwe tuzashiduka abatinganye badufashe ku ngufu (nitumara kuba benshi) sasa mugiye kureba ibiba muri africa, hagiye kwaduka genocide y’abatinganyi n’abataribo niba amahanga ashaka gutegeka ibihugu by’afurika uko biyoborwa

  • M7 ,iryo tegeko urisinye maze ayo mashitani akangisha imfashanyo turebe icyo akora,Uwiteka Imana isumba byose izakurengera,Uribuka ABAHOWE IMANA B’I BUGANDA ?ba KAROLI RWANGA,ngirango ntahandi muri AFRIKA havugwa amateka nkayo,ntibitangaje rero ko na none UGANDA yabimburira ibindi bihugu mu kwanga no kwamaganira kure ayo mashitani.I’m proud of you M7!Be blessed

  • Ariko njye muransetsa!Munanirwe gukumira abajura n,abicanyi batubuza umutekano ngo murakumira abatinganyi! Njye rwose nta cyo bantwaye na gito pe! Nibabahe na bo umudendezo bisanzure kuko ni abantu nk,abandi! Ahubwo ziriya ndaya zirara ku mihanda zigamije gutwara imitungo ya rubanda abe arizo bamagana

  • Museveni turamukunda cyane
    Aririko narekababantu ntagegucimanza zo
    Mubwumba bwabandi
    Icyo mutazi ni puissance ya batiganyi buzuyisi
    Nibobayitwara ubirwanya si obama nabanyamerica iyintmbara nayitsinda nzabandora abatiganyi nibobenisi gusa ntimuzi ahobiggezeh

Comments are closed.

en_USEnglish