Museveni ashima Kabila ko yabashije guhashya inyeshyamba za ADF
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ashima Perezida wa Congo Kinshasa Joseph Kabila kuba igihugu cye cyarabashije guhangana n’inyeshyamba za ADF zakoreraga mu Burasiraza bw’iki gihugu
Yagize ati:”Ingabo za Congo zirukanye inyeshyamba za ADF mu mu gace k’Iburasirazuba. Ndashaka gushimira Perezida Kabila kuba baragambye ibitero kuri iz’inyeshyamba zigatsimbura”.
Rose Namayanja, Minisitiri ushinzwe gutanga amakuru avuga ko Perezida Kabila we ubwe yahamagaye Perezida Museveni amugezaho amakuru y’uko babashije kurwanya ziriya nyeshyamba none ngo Akarere kakaba kagiye kurangwa n’amahoro azira inyeshyamba.
Mu minsi ishize Congo yatangije ibikorwa byo guhangana n’inyeshyamba z’abayisilamu zituraka mu gihugu cya Uganda ibifashijwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kwirukana inyeshyamba mu gace gakungahaye k’umutungo kamere.
Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko kugeza ubu abarwanyi 80 ba ADF bamaze kwica kuva mu kwezi kwa mbere hagati aho DRC n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye batangiye kuzigabaho ibitero.
Izi nyeshyamba zimaze igihe kirekire muri Congo Kinshasa zigaragara nk’ikibazo gikomeye k’umutekano w’AKarere
ADF-NALU ni umutwe w’inyeshyamba zitandukanye zirwanya leta ya Uganda, zikaba zimaze igihe zikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None se buriya bushyo bw’inyambo ni ubwo M7Yituye Kabila umeze nk’ufite imbeho nyinshi?
buriya yamugiraga inama amwereka uko buriya bushyo bwinka bungana ariko nibibazo Congo ifite bingana.
yooh,ariko buriya nibyo,tuzabishima tubibonye .M23 ibyayo barabitweretse,nibatwereke nibyinterahamwe ziriyo,nibyandi boe bazifasha ,babambure intwaro,nabo basezere ishyamba turebe.
reka turindire tuzareba iherezo.
abaperezida bo mu karere nibigire hamwe uko bagirana ibiganiro nababarwanya amahoro aboneke mu karere.kuki iyo ugiranye ikibazo na perezida uhinduka umwanzi wigihugu ?
Ariko kabira nkunda yuko azikwicisha bugufi,imbere yabamuruta,naho ,rimwe narimwe ibyasezeranye atabyuzuza.
ariko ntakundi yenda azunva impanuro zabakuru.
Najye ndunga muryawe, Tumaini! Niba UN ishaka ko amahoro agaruka muri kano Karere, nifashe Congo yirukane FDLR muri EASTERN CONGO, maze murebe ngo amahoro arahinda! Ariko se iyo bitwaza ngo FDLR iri hamwe n’abagore n’abana, harya harya abo muri iyo mitwe yindi barwanya ntibabyara? Ijoro ribara uwariraye! Ibya UN nta munyarwanda utabizi, RDF mube maso!
FDLR ngo ibana n’abagore n’abana harya? ko basize bishe impinja, bagasatura inda z’abagore batwite, tekereza gufata uruhinja utuguru ukazunguza 1,2,3 ugahonda kukibambasi cy’inzu!!!, basekuye impinja mumasekuru i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, none ngo babana n’abagore n’abana niyo mpamvu batabarwanya????!!!!ndumiwe koko!!!
bcongo bazagira amahoro bigoranye kuko ifite umutungo mwinshi kandi ukenewe na benshi kandi bakomeye. ikibabaje nuko babishoramo ba rubanda rugufi gusa bo bakigurira amamodoka ahenze, abakubaka amazu., abana babo bakiga hanze mu mashuri meza, nukwitonda kuko turabavunikira bagakira.
Comments are closed.