Musanze:Basanze mu birayi bari bamugemuriye Litiro 47 za Kanyanga
Abaturanyi ba Rangwida Mukandutiye utuye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bafatanyije n’inzego z’umutekano bamufatanye litiro 47 za Kanyanga bari bamuzaniye ariko zihishe mu mifuka y’ibirayi bari bazanye iwe ku magare.
Mukandutiye yisobanuye avuga ko atari we bari bazaniye iriya kanyanga ahubwo yari iy’umwe mu bakodesha iwe witwa Ikimpaye Josée ngo wahise ucika aciye mu gikari ubwo DASSO zahageraga.
Mukandutiye yabwiye abashinzwe umutekano ko yari yariyamye Ikimpaye ngo areke gucuruza ziriya nzoga zitemewe ariko undi amwima amatwi.
Yabwiye abari aho ko kuva igihe umugabo we yafungiwe kubera gucuruza ibiyobyabwenge, we yahise azinukwa ikintu cyose kituma anyuranya n’amategeko bikaba byamuvuramo gufungwa.
Yagize ati: “Nibwo nari nkigera mu rugo, mbonye birutse nanjye ndiruka gusa ntazi impamvu. Babisanze munzu iwe ntabwo ari mu kwanjye kuko ntabwo nakwibagirwa ko umugabo wanjye aribyo afungiye. Ndasaba imbabazi kuko nubwo bifatiwe mu nzu y’uwo ncumbikiye, ibyo aribyo byose ni mu rugo rwanjye.”
Inzego z’umutekano zirashimira abaturage uruhare bakomeza kugira mu bikorwa byo gukumira ibyaha.
Umuyobozi wa Police Mu ntara y’amajyaruguru, Chief Superintendent Dismas Rutaganira yagize ati: “Turasaba Abanyarwanda kutishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse tukanashishikariza buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya.”
Uretse Rangwida n’ umugabo we bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, hashize iminsi mike hafashwe uwitwa Dusengiimana Emmanuel n’ umugore we Odetta Uwamariya bakurikiranyweho gucuruza kanyanga mu kabari kabo kari gaherereye mu Murenge wa Muhoza ahitwa Cyanika.
Ingingo ya 594 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha uhamwe n’ibyaha byo gukora, gukwirakwiza, gucuruza, no gukoresha ibiyobyabwenge igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugera kuri 1000 000.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW