Digiqole ad

Musanze: Isuku nke ni kimwe mu byatambamiye akarere kwesa imihigo

 Musanze: Isuku nke ni kimwe mu byatambamiye akarere kwesa imihigo

Musabyimana Jean-Claude Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Mu karere ka Musanze kimwe n’ahandi mu gihugu hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere, abayobozi bakaba bakanguriye abaturage kugira isuku nk’imwe mu nkingi eshanu zizaranga ubukangurambaga bukubiyemo ubutumwa buzatangwa muri uku kwezi. Bamwe mu baturage n’abayobozi bemeza ko isuku nke ku bagore bishobora kuba intandaro y’ubuharike bwiganje muri aka karere.

Musabyimana Jean-Claude Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Musabyimana Jean-Claude Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Uku kwezi kw’imiyoborere kwatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, Intumwa y’Urwego rw’Umuvunyi n’Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Antoine Ruburika.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze gaheruka kuza ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka 2015/16, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye akarere kaba akanyuma atari uko katakoze ibikorwa byinshi ahubwo ngo ni uko ibikorwa byakozwe uruhare rw’umuturage ari ruto muri byo.

Yavuze ko hubatswe imihanda myinshi, ariko ugasanga abayigendamo hari abarwaye imvunja,   ibigo nderabuzima byarubatswe ariko abaturage ntibishyure ubwisungane mu kwivuza biba imvano yo kutabona serivisi z’ubuvuzi; Musanze yabaruwemo abarwayi ba bwaki-nk’ikimenyetso cy’imiririre mibi- ku bana basaga 400 nyamara aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu turere dufatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi.

Ahandi ngo hubatswe amashuri ariko ibi ntibyabujije ko umubare w’abana bataye ishuri wari hejuru, ikintu gishimangirwa n’abana bo mu muhanda batahwemye kugaragara hirya no hino mu mateme y’umujyi wa Musanze, icyafashwe nk’icyasha ku karere.

Mayor Musabyimana ati “Birababaje kuba wakubaka umuhanda mwiza ariko abawugendamo barwaye imvunja, batambaye inkweto, hari abarwaye bwaki, abataye ishuri, uko umugabo aguye siko ameneka, ubu umuturage agomba gukora ibyo ashinzwe n’umuyobozi agakora ibyo ashinzwe, turifuza umusaruro w’ibyo dukora urangwa n’imibereho myiza yanyu. umuturage agomba kuba izingiro ry’ibyo dukora”

Serivise mbi na zo ni kimwe mu byimye amanota aka karere kimwe n’isuku nkeya igaragara mu bantu bamwe na bamwe n’ahantu hatandukanye ariko byajya guhumira ku mirari isuku nke ikaba  yaragaragaye  aho twavuga urugero nk’abana bo mu duce twa Cyuve na Nyaruyaga nkuko twabihamirijwe n’umuturage waganiriye n’Umuseke.

Iyo suku nkeya yagarutsweho n’Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Musanze Col.Sam Baguma yavuze ko ari kimwe mu bitera ubuharike mu ngo bitewe n’umwanda cyane cyane ugaragara ku bagore batiyitaho.

Col Baguma yasabye abaturage kugira isuku ku mubiri n’aho bari, ndetse abibutsa kwishyira hamwe kugira ngo babashe gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu baturage ba Musanze badutangarije ko isuku nke igaragara ijyanye n’imyumvire mike kandi ikaba yanatuma koko mu ngo haba gucana inyuma kw’abashakanye nubwo abandi bavuga ko guharika bijyana n’uburaya cyangwa ingeso umugabo aba afite.

Musabyimana Oliva w’imyaka 26, utuye mu murenge wa Cyuve yadutangarije ko isuku abona ari nkeya cyane, aho agenda no mu ngo.

Ati “Umugore yifata nabi kubera kubyaragura cyane akabyara abana benshi, akabura igihe yagira abana neza, kugira ngo agire isuku bikamugora umwanda ugatuma umugabo amuharika.”

Ndorishyerezo Yohani w’imyaka 71, avuga ko ikibazo cyo guharika muri rusange kiza mu buryo bw’uburaya cyangwa kigakururwa n’ubusinzi bitewe no kuyoba bikaba byamutiza umurindi.

Avuga ko n’isuku nke mu ngo yatuma umugabo aharika umugore ariko ngo mu ngo hagomba kubaho kwihanganirana hagati y’abashakanye, kuko ngo abantu babyaranye bagakwiye kugira uburyo bwo kwihanganirana kuko ngo iyo kwihanganirana bibuze bitera imibereho mibi.

Gasasira Fidele w’imyaka 42 akaba yubatse ndetse abyaye gatatu, atuye mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza, avuga ko ubuharike buhari ariko bukaba bwiganje mu cyaro. Avuga ko iyo umuntu agishaka umugore akiri muto, iyo amaze kubyara, imirimo ikiyongera, ngo abagabo bamwe na bamwe hari ubwo baba batakibareba.

Ati “Iki kibazo rwose kirahari muri aka karere cyane cyane ariko mu cyaro. Habaho inyigisho mu mugoroba w’Ababyeyi, no mu nama abayobozi bagira bagatanga inyigisho kuri icyo kintu, kigacika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yadutangarije ko hakiri ikibazo cy’imyumvire ku bijyanye n’isuku abantu bakaba bumva ko batakaraba kabiri ku munsi, ndetse wabimubaza aho ari mubandi akavuga ko kuba atakarabye ntacyo byamutwaye.

Ikindi kibazo ngo ni ubwiherero buke buri mu karere ka Musanze, ariko ngo bagiye gukora ubukangurambaga bigishe abantu bamenye ko ufite isuku hari indwara atarwara, nk’amavunja n’ubuheri ndetse ngo umuntu ntagira ipfunwe ryo kwegera abandi.

Muri uku kwezi kw’Imiyoborere kwatangijwe mu gihugu, insanganyamatsiko yako ni “Imiyoborere ishingiye ku muturage, ni inkingi y’iterambere”, ibiganiro bizibanda ku gukangurira abantu isuku, kwereka uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, gukoresha amashanyarazi hagamijwe guca udutadowa, gukangurira imiturire myiza no kuberaka uruhare rw’imiryango itari iya Leta.

Musanze yiyemeje ko izaba iya mbere mu mihigo y’umwaka utaha, ndetse ubuyobozi n’abaturage bihaye intego yo kuba batanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kuri buri wese bitarenze tariki 30 Nzeri 2016.

Col S.Baguma ukuriye ingabo mu karere ka Musanze yasabye abaturage kwishyira hamwe bakaba batanga mituweli bitabagoye
Col S.Baguma ukuriye ingabo mu karere ka Musanze yasabye abaturage kwishyira hamwe bakaba batanga mituweli bitabagoye
Umwe mu bagore abaza ikibazo cyijyanye namakimbirane yimitungo cyaturutse ku buharike
Umwe mu bagore abaza ikibazo cyijyanye namakimbirane yimitungo cyaturutse ku buharike
 Akarere ka Musanze kiyemeje kuzagaragara mu myanya 10 ya mbere mu kwesa imihigo yubutaha
Akarere ka Musanze kiyemeje kuzagaragara mu myanya 10 ya mbere mu kwesa imihigo yubutaha
Antoine Ruburika wari uhagarariye Ikigo cy'Imiyoborere RGB aganiriza abaturage ba Musanze ku kwezi kwimiyoborere
Antoine Ruburika wari uhagarariye Ikigo cy’Imiyoborere RGB aganiriza abaturage ba Musanze ku kwezi kwimiyoborere
Mu gutangiza Ukwezi kwimiyoborere hagaragayemo abaturage bakiri benshi mu kugira ibibazo bazanira abayobozi bakuru
Mu gutangiza Ukwezi kwimiyoborere hagaragayemo abaturage bakiri benshi mu kugira ibibazo bazanira abayobozi bakuru

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mwene Rwubanse natarebaneza azahavana akarambaraye.

  • Simba, Kuyobora si imikino, Akarambaraye nashaka yakabona ariko yakoze inshingano ze kandi munyungu za Rubanda.Singombwa ko abantu bose bishimira imiyoborere ariko nabura majority yo igomba kuba ibyishimira. Khadaffi yirukankanywe na minority ariko ukwicuza kwa benshi kuzabatwara igihe.

  • @ Kumuseke.
    Nabonye Premier minister yaramwikomye. Reba kugihe.com amagambo premier minister yamuvuzeho. So, natareba neza azaja kurya kaunga cyangwa ibye burangire nkuwari exective wa Cyuve.

Comments are closed.

en_USEnglish