Digiqole ad

Musanze irashaka inoti, Rayon Sports igikombe!!!!

Amahirwe ni menshi cyane ko mu masaha 24 iyi kipe iza guhindura amateka ikegukana igikombe cya shampionat iheruka mu myaka 9 ishize.

Police ubu biragoye ko ibahagarika. Ku ifoto ni Fouadi Ndayisenga wa Rayon na Nshimiyimana Abouba wa Police ubwo aya makipe yahuraga
Police ubu biragoye ko ibahagarika. Ku ifoto ni Fouadi Ndayisenga wa Rayon na Nshimiyimana Abouba wa Police ubwo aya makipe yahuraga

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu izakina na Musanze. Uyu mukino wagombaga kubera kuri stade Ubworoherane i Musanze, ariko kuko iyi kipe izi icyo yavanamo mu gihe Rayon Sports yatsinda cyangwa ikanganya uyu mukino yasabye FERWAFA ko yazakirira iyi kipe y’i Nyanza kuri Stade Amahoro ishobora kwinjiramo abantu 25 000 birenga.

FERWAFA (nayo ibigiramo inyungu kubera amajanisha ihabw aku kinjiye kuma stade) ntiyahakaniye Musanze, uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro. Rayon Sports ubu y’amanota 54 n’ibitego 33 izigamye, ikeneye inota rimwe igatwara igikombe mu gihe Police FC y’amanota 49 n’ibitego 24, kugirango iyibuze biyisaba gutsinda ibitego nibura 10 i Nymagabe ku Amagaju.

Rayon Sports nitsinda uyu mukino wo kumunsi w’ejo uzishyuzwa na Musanze izaba itwaye igikombe cya shampionat, nyuma y’umwaka umwe gusa isubiye ku ivuko i Nyanza.

Didier Gomez da Rosa uyitoza avuga ko nta kubyina mbere y’umuziki, aganira n’abanyamakuru ku cyumweru yagize ati “ Nta kipe iba nto mu mupira, niyo mpamvu ingufu tuzazikoresha zose mpaka birangiye.”

Police iramutse isitariye i Nyamagabe igatsindwa cyangwa ikanganya nkuko byayigendekeye ubushize ikina na Espoir, Rayon Sports abafana bamwe bita Gasenyi abandi GIkundiro nta kabuza irazamura igikombe biteganyijwe ko kizazanwa kuri stade Amahoro ejo, ahazaba hateraniye abafana batari bacye.

Rayon sports irakoza imitwe y’intoki ku gikombe mu gihe igice cya mbere cya shampionat uyu mwaka yakirangije iri mu myanya y’inyuma.

Kugeza ubu muri Phase Retour, iyi kipe y’abafana benshi cyane mu mikino 11 imaze gukina ntiratsindwa n’umwe, yanganyijemo ibiri na Amagaju na Police FC, indi yose yarayitsinze.

 

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatati

AS Kigali VS Marine (Stade de Kigali)

Amagaju VS Police (Stade Nyagisenyi)

Espoir VS Mukure VS (Stade Rusizi)

Musazne VS Rayon Sport (Stade Amahoro)

AS Muhanga VS Kiyovu Sport (Stade Muhanga)

Etincelle VS Isonga (Stade Umuganda)

La jeunnesse VS APR (Stade Mumena)

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mbega ibirori we!!!!!! uwapfuye yarihuse.
    Ahuuuu, Abanyarwanda twari tugiye kuzicwa n’agahinda.

    • Nonese abanyarwanda twese dufana Rayon! mujye mureka gukabya wana!
      n’aba Mukura turahoze di! kera se ntitwabitwaraga.
      Muryoherwe da
      Fair Play ariko twese tnidufana Rayon

      • ubwo nyine niba udafana rayon ntiwiyumve mubo kanyarwanda arimo kuvuga

        • Oya ariko kanyarwanda yari avuze ngo abanyarwanda bari bagiye kuzicwa n’agahinda. Si bose kuko twubaha n’abafana andi makipe, kuko adahari championnat ntiyabaho.

      • Ariko se buriya umunyarwanda udafana Rayon niki muri sport yo mu Rwanda kimunezeza????

  • Congs to Rayo Sport!Hope the chempion is yours!!!!!!!!!!!!

  • Ok Rayon yacu. wari wararenganye kubera ibisambo byabaga muri comite none uhise wisubiza agaciro mu mwaka 1. oyeeeeeeeeee

  • Ubu se hari ugishidikanya ko Igikosi ari icya Rayon? abandi namwe mutegure shampionat itaha naho ubundi igikombe Rayon yagitwaye umunsi yasubiraga Inyanza.

  • Ohhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh Rayonsssssssssssssssssssssssss

  • Mujune pole sana wowe uvuga ngo abanyarwanda bose ntibafana rayon,nibyo ariko umenye ko nibura 80/100 by’abanyarwanda bose bafana rayon andi makipe mugabana 20/100 mwihangane rero uyu mwka ni uwacu yewe njye mbona nutaha ubuyobozi bwa rayon nibikomeza gahunda bwihaye uyu mwaka nubutaha tuzagitwara.rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • ariko uyu kanyarwanda si muzima.ubu se aziko twese dukunda gasenyi?abenshi turayanga urunuka rwose anabimenye.

    • “All country support Rayon Sport” aya magambo yavuzwe n’umutoza wa POLICE si aya KANYARWANDA.kandi niba uyanga uzarebe aho uhungira kugirango utazongera kuyumva no kuyibona.

      • Ngo azarebe aho ahungira? Come on guys! Hari n’abatazi iby’imipira aho byerekera! Bo noneho baziyahure?

    • Kalisa, Mbaje kugusuhuza.
      Nibyo koko abanyarwanda bose ntibakunda Rayon. Ariko rero abanyarwanda bakunda Rayon ni benshi cyane kurusha abatayikunda. Wenda ibintibigushimishije. Ni uburenganzira bwawe. Ariko icyo nakubwira ni uko ibintu bizaguma gutyo iteka ryose. Uzarebe abafana ba Rayon bariyongera igihe abafana b’andi makipe bagabanuka. Ahubwo niba ujijutse wabikoraho ubushakashatsi.

      • Oya urabeshye gato reka ngukosore kandi wemere kuko ndabona wowe utuje uravuze uti : “Nibyo koko abanyarwanda bose ntibakunda Rayon. Ariko rero abanyarwanda bakunda Rayon ni benshi cyane kurusha abatayikunda.“ WARI KUGIRA UTI MU BANYARWANDA BAKURIKIRA IBY` UMUPIRA , KUKO MU BANYARWANDA HARIMO ABANA BAFITE IMYAKA IRI MUNSI Y` IBIRI ABA RERO NTIBAYIKUNDA ARIKO NTIBANAYANGA KUKO NTACYO BAZI NANJYE NDI MUBADAKUNDA IBY` UMUPIRA KANDI HARI N` ABANDI BENSHI BAMEZE NKANJYE

  • Ahiiii impundu nyinshi cyane mugihugu cyose wamugani wumutoza wa police bose ni gikundiro gusa upinga aziyizire kumahoro ejo arebe.

  • Ejo azaba ari ubukwe bwo gutwara igikombe hasigaye umukino umwe.Oh Rayon!!!

  • Mwabaye muretse kubyina ko igikombe kitaraza ra? Ko numvise ngo abakinnyi banze gukora imyitozo bari kwishyuza za primes. Ibya Rayon ntibijya bigira ku murongo icya rimwe.

  • Kalisa we rayon utayikunda ni wowe gusa kndi wihangane igikombe cyuyu mwaka nicyacu mwe muzajye mu gitanda musinzire nkuko mwasinziriye tukabatsinda
    Pole sana abo twatsinze numwaka utaha tuzabatsinda tuzarangizanya na 2015 tubone kuruhuka
    Rayon yacu OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • Uyu wita ngo Buretse haa ibyo bya primes ntibizongera ibyo ntawe ubyitayeho kuko cash zirahari kdi uzabyibonera ejo naho abahakana ko tudafite abafana wenda bo barabafite kuturusha gusa si urwanda rwose ariko Rayon niyo kipe yonyine mugihugu ijya ahantu hose tukayiherekeza tugasanga nabandi batwiteguye ifanwa nabasaza abasore yewe nabayobozi benshi bafana Rayon kira noneho n’Imana yayibutse.

  • Nizere ko aba rayon batazongera kuvuza induru ngo “ruswa” ubu se abo mwavugaga bayitangaga n’abayihabwaga hari aho bagiye? Ahubwo hari harabuze organization, blavo kuri rayon igikombe mwaragikoreye.

  • Jyewe ngira ubwoba iyo numvise umuintu avuga ngo yanga Rayon akabyandika. Nagukosora gato jya uvuga ko utayikunda. Ariko kudakunda ntibuga ko wanga. Ushobora kuba hari ikindi ukunda cyangwa ukaba neutral, ariko kwanga ni icyaha.

  • Kwinjira ni angahe ku mupira wa Rayon na Musanze???

  • Mbega umunezero we mbega umunezero uzaba mw’ijuru abamalayika baririmba allelua mw’ijuru impundu zizavuga,ngatuye abakunzi ba gikundiro n’abataribo bose icyo nzi nuko rayon igira abakunzi benshi bariya nabo mubona abamaman tuyifanira muri za salon iwacu turi benshi cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeegahorane insinzi gikundiro.

  • Félicitations kuri R Sport, APR FC niyihangane nayo izarebe iko yazivugurura mu mwaka utaha kuko icyo yazize irakizi.

  • NGEWE MFANA RAYON SPORT, MU GIHE HARI ABISHIMIYE INSINZI NI BYIZA KU BAFANA BA RAYON TWESE, HARI N’ABABAYE KUBERA INSINZWI ALIKO BIHANGANE. NGE NK’UMUFANA WA RAYON MFITE IGTEKEREZO KANDI CYAGIRIRA AKAMARO AMAKIPE YOSE ATARI RAYON GUSA. NDAGIRA NGO NSABE FEDERATION NIBA BISHOBOKA BAZASHAKE BANK IMWE MUZIKORERA MU GIHUGU CYACU BAYIHE BUREAU KU MA STADE YO MU RWANDA NONEHO AMAKIPE AFUNGUZE MO KONTI KUGIRA NGO IGIHE UMUKINO UTANGIYE,URANGIYE CG SE URI BUBE ABAFANA BAFITE INKUNGA BAYISHYIREHO. IBYO BYAFASHA ABADAFITE AKANYA ALIKO BAFITE INKUNGA N’UBUSHAKE BWO GUFASHA IKIPE YABO BABONE UKO BAYIFASHA BITAGORANYE,BITANABATWAYE UMWANYA.

  • nishimiye yuko rayon sport yegukanye igikombe nagirango nsabe ubuyobonzi bwi kipe bwongere imbaraga ikipe yacu izagere kure igihe izaba isohotse muza afrique rayon sport ohhhhhhh turimwe paka laste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish