Digiqole ad

Musanze: Akurikiranyweho ‘gushimuta’ umwana w’ imyaka 11

 Musanze: Akurikiranyweho ‘gushimuta’ umwana w’ imyaka 11

Nshimyumuremyi Osiel afungiye kuri station ya Police ya Muhoza nyuma yo gufatanwa umwana w’umuhungu witwa Niyonzima François w’ imyaka 11 nyuma y’ uko ababyeyi be bari bamaze iminsi 10 baramubuze. We yisobanuye avuga ko yari yamurangiwe  nk’ umukozi wo mu rugo.

Nshimyumukiza avuga ko uyu mwana yamufashe kugira ngo amuhe akazi
Nshimyumukiza avuga ko uyu mwana yamufashe kugira ngo amuhe akazi

Uyu mugabo utuye muri kagari ka Cyabararika avuga ko  bamubeshyera ko yashimuse uyu mwana  kuko ngo atari we washimuse kuko nawe yamuhawe n’umuntu atavuze amazina.

Akomeza avuga ko yazanye uriya  mwana  ngo amuhe akazi ko nk’umukozi  kuko ngo yari yarabwiwe ko uriya mwana nta babyeyi agira.

Ibyo avuga ariko bitandukanye n’ibyo abaturanyi be bavuga kuko bafite amakuru avuga ko yajyaga ahamagara ababyeyi b’uriya mwana akabasaba amafaranga miliyoni eshashatu ngo abasubize umwana wabo.

Nyuma ngo yaje gufatwa bamaze kugera ku bihumbi 600 Rwf ngo abahe umwana wabo.

Nshimyumuremyi ati: “Sinjye washimuse uyu mwana kuko njyewe namuhawe. Gusa nigeze nanjye gusaba ibihumbi 300 ariko ntabwo mu by’ukuri nari mbisobanukiwe neza. Nta buryo nahakana kuko ntarimo kugaragaza uwamumpaye ariko ntabwo ari njyewe rwose.’’

Uriya mwana uvugwaho gushimutwa  avuga ko  yahuye n’uyu mugabo akamubwira ko agiye kuzana imodoka  kugira ngo amafashe kumuyobora bikarangira bageze iwe maze akamubwira ko ari ingwate y’amafaranga  miliyoni n’igice kuko ngo  Se(w’umwana) ngo yamwambuye amafaranga angana n’ayo yasabaga nk’ingwate igihe yayamuhaga   ngo amugurire ikibanza.

Yagize ati: “Yamaze gukaraba arakinga arambwira ngo nibeshye nsakuze aranyica ni uko ahamagara iwacu ababwira ko ndi muri Tanzania.  Yambwiraga ibyo mvuga kuri telephone amfatiye icyuma ku mutwe.”

Gatera Pierre Celestin atuye mu mudugudu wa Burera mu kagari ka Nyiraruhengei mu murenge wa Muhoza ni umubyeyi w’umwana wari washimuswe.

Avuga ko Nyirakuru yaje kubabwira ko umwana yabuze ahamagarwa na nimero ya tigo imubwira ko ari umupolisi ku ruhande rwa Tanzaniya akaba ngo yari yabonye imodoka y’ibirahuri by’umukara imwibye ariko abasha kumubaka.

Noneho ababwira  ko niba bashaka ko atamutanga  ngo bamujyane bamwohereza miliyoni esheshatu.

Uyu mubyeyi yagize  ati: “Ndasaba urubyiruko rurimo gukura muri iyi minsi kwirinda gushaka gukira vuba, bakwiye gukora kuko nibo barimo gukora ibidakorwa n’ibyaha bitandukanye kubera irari ry’ amafaranga.”

Agira ababyeyi inama yo gukurikirana abana bakamenya aho biriwe n’ubuzima bwabo babarinda abashukanyi ndetse  kandi bakabatoza kugira amakenga muri byose.

IP Elivis Munyaneza, umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru agira ati: “Tukimara kumenya ko umwana yashimuswe twatangiye gukurikirana tuza gufata  uwabikoze, ubu turacyakora iperereza ngo tumenye icyari kigamijwe. Ni ubwa mbere bibayeho muri iyi ntara gusa uwo twafashe ntabwo yakoraga wenyine turashaka abandi bakorana.”

Arasaba urubyiruko kureka kwishora mu byaha bagamije gushaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amatekgeko.

Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 58 iteganya igifungo kuva ku myaka 7 kugera ku 10 n’ihazabu kuva kuri 500 000frws kugeza kuri miliyoni 5.

Placide Hagenimana

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • uyu numugome ubu uwo mwana yafatiragaho inkota azahorana ihungabana. ikindi nacyo yakenesheje ababyeyi bamushaka. bamukatire byintangarugero kbsa

  • Nkibyo iyo bitangiye bityo umuti wo kubica mufanyire izo njiji zi bikora.

  • Ntimuzuyaze kumuburanishiriza imbere y’abantu benshi! Ubundi ahabwe igihano hikomeye bizayuma areka amanyanga!

  • NI AKUMIRO IBI BIRARENZE AZABURANIRE KURI STADE NKA SAA TATU RIVA

  • Uyu mushimusi akwiye gupfa

  • Aba bahungu bajya ibuka ko nabo bazabyara?

Comments are closed.

en_USEnglish