Digiqole ad

Musanze: Abatuye umudugudu wa Susa barinubira kubakirwa ubwiherero burimo indobo

Imiryango isaga 20 y’abacitse ku icumu batuye mu mudugudu wa Susa mu murenge wa Muhoza baratangaza ko batishimiye  ubwiherero bubakiwe burimo  indobo aho kubamo umwobo wacukuwe mu butaka. Kubera ko izi ndobo zuzura vuba, abaturage bavuga ko biteza umwanda kuzividura kandi nta naho kuzividurira   hahari.  Kubera  izi mpamvu, baragasaba ubuyobozi kubakira ubwiherero buzima nk’uko bwari bwarabibasezeranije.

Muri ubu bwiherero ngo aho gucukura ngo bashyizemo indebo ishobora kujyamo ibiro 15
Muri ubu bwiherero ngo aho gucukura ngo bashyizemo umwobo bashyizemo  indobo

Nk’uko aba baturage babisobanura ngo iyo urebye ubwiherero bubakiwe ubona bufite inyubako zisa neza inyuma ariko ngo iyo winjiyemo ugatungurwa no gusanga mo indobo ishobora kujyamo ibiro 15 ariyo bashyizeho ngo ijye yakira umwanda.

Bavuga kandi ko imiterere y’ubu bwiherero ibasaba kuvidura nibura buri cyumweru ariko kandi bakanagaragaza ko nta naho kuvidurira bafite kuko uretse inzu batuyemo nta na metero kare yo gushyiramo akarima k’igikoni bigeze bahabwa.

Umwe muri aba baturage agira ati: “ Babwubatse batubwira ko izi ndobo ari izo kuba dukoresha igihe gito mu gihe batarabukora neza, ariko igihe cyaratubona byararangiye batakibwitayeho kandi isaha n’isaha bushobora kudushyira mu kaga.”

Abihuza na mugenzi we ugira uti: “ Dore bidusaba kuvidura buri cyumweru kandi nta n’akarima gato tugira ahangaha, iyo ubonye byuzuye ucukura muri aya masambu y’abaturanyi babibona bikabarakaza kandi nawe uri bo ntiwakwishimira ko umuntu azana umwanda mu isambu yawe uteganya guhingamo.”

Bongeraho ko hashize igihe kirekire ubuyobozi bw’akarere bubasezeranya ko bugiye kugikemura ngo ariko bigakomeza kuba byabindi hirengagijwe ko ubu bwiherero bushobora kubateza indwara zikomoka ku mwanda n’ubwo ntako baba batagize ngo babugirire isuku.

Bagaragaza ko nk’abantu batuye mu mazu afatanye, umwe aramutse yanduye imwe mu ndwara zikomoka ku mwanda, iyi ndwara yahita ikwirakwira mu baturanyi benshi.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo bukizi bugasobanura ko ibintu bigenda bikorwa gahoro gahoro.

Ngo babanje kububakira kandi bahabwa ubwo buryo bwo kuba bifashisha kandi ko kubera imiterere y’ubutaka bw’Akarere ka Musanze yiganjemo amakoro bitoroshye gucukura bityo kubaka ubwiherero burambye bikaba bisaba kubanza kwegeranya ubushobozi.

Mpembyemungu Winflide, uyobora akarere ka Musanze yagize ati: “Bagituzwa hariya bahawe buriya bwiherero nk’uburyo bwo kuba bifashisha mu gihe hari hataraboneka ubushobozi bwo kububakira ubwoherero bumeze neza.”

Yavuze ko kububakira ubwiherero bufatika biri mubyo bateganya  mu ngengo y’imari itaha kuko ngo hazateganywa amafaranga yo gufasha abaturage badashoboye kwiyubakira  ubwiherero cyane cyane ko ngo gucukura ubutaka bwuzuyemo amakoro bigora cyane.

Uretse ikibazo cy’ubwiherero, aba baturage bo mu mudugudu wa Susa bavuga ko bafite n’ibindi bibazo by’ubukene ahanini bishingiye ku kutagira amasambu yo guhinga.

Indobo zijyamo umwanda ni nto kuburyo bavidura buri cyumweru
Indobo zijyamo umwanda ni nto kuburyo bavidura buri cyumweru

Placide Hagenimana

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Harya ngo bazabaha byose ndetse na wc?mwe ntimushobora gukora ngo mubone n imisarane??murateta ngo babahaye amazu ntibabaha wc?ubuse ko nabuze abantu 6 muri 94 nkaba nsigaye ngenyine hari icyo bampaye?hari ubwo banzi se?hari uwanyishyuriye amashuri se?haha ngo abange ntago bazize jenoside raaa,ngo kereka iyo nza kuba ndi umututsi nibwo naba uwacitse kw icumu,,niyo mpamvu n iyo wc muri kwanga ntaniyo bampaye,nimushaka mukure amaboko mumifuka mukore mwiteze imbere naho gucika kw icumu ntibizabaha umugati,ibintu bigenda bihinduka,nyuma y imyaka 40 ikibazo cyanyu kizaba cyarasibanganye buurundu,abana banyu n abuzukuru se bazarira ngo bashaka wc???? hhahaha

  • Ni nde se wakubwiye ko tudakora ,nk ibyo bigambo byose ubivuze uzi ubumuga cga icyatumye babaha ayo mazu menya ko nta muntu ukorera iki guhugu nk umucikacumu keretse niba mwifuza ko ni abatarasigiwe ayo maboko bakora ngo ntihagire ufashwa kuko utafashijwe,niko ye abo batutsi ko bahigahiga aho bari hose umuntu agadigara ari imwe ntawo kumurebera wowe ubwo ntiwasanga niba so atariho ufite ba so wanyu na ba nyokowanyu svp respect ku bacikacumu kuko sinibaza ko uvuze ibyo wishyize mu mwanya wabo.umbabarire sinsanzwe mvuga nabi ariko abantu nkamwe murarambiranye ku mbuga mwototera abatariteye uko bari

  • Wa mugabo we ngo Rugero wanditse aha uri umugome mubi nta kindi. Niba se ntawakwitayeho urabatura umujinya nibo babujije abakwitaho kukwitaho? Ariko mwagiye mwishimira ko bagenzi banyu nabo babaho mu bzima bwiza ? Hari icyo byagutwara?Urabatura umujinya se nibo bakwiciye? Uriruhiriza ubusa nibabaho nabi ntacyo bizakungukira ubwo rero uriteranya n”imana n’abantu ku busa gusa.

  • We Rugero abo bantu 6 wabuze wababuriyehe? ahubwo se wasigaye ute wa cyohe we. Niba uzi ubwenge reba akababaro kawe gusa ariko ibi birimo ishinyagura n’ubutagondwa bwinshi. Cyakora nawe ntacyo wasigariye ukwiye kuva muri societe kuko urangiza ababyiruka

    • Eric ufite droit yo kuntuka ntacyo bintwaye,ndetse nundi wese ubishaka abikore,nge nasabye abarokotse gukora bakagira nabo icyo berekana kuko umuntu bahaye inzu nyuma atabona na wc agatabaza byerekana ko ntano gushima iyo leta yamuhaye inzu,hari nabayibuze kdi nibo benci bifuza niyo wc ngo bayirambikemo umusaya,mbese babayeho nabi cyane,…nkusubize abo bantu nababuriye murwanda kayonza,may 94.ibindi navuze ni amateka yange ashariye ntago byakorohera kuyumva kuko mwibwirako bitabaho ko nange nabura abantu 6.naho kwibaza impamvu nasigaye yo nange sinayimenya naba nkubeshye ntekerezako ari Imana yabikoze

  • niba ari rugero niba arinde gusa ntacyo imuntu yabona akubwira kuko uteye agahinda uretse ubugome ufite nubutindi bwakurenze

  • Rugero,komera kuri Satani natwe dukomeye ku Mana yacu yaturokoye!
    Ibisigaye tuzahurira ahandi hatari ku isi.Nibwo yenda tuzaganira neza nta marangamutima.
    Icyakora nkwifurije kuzaramba kuri iyi si kugirango uzabone igihe gihagije cyo guhekenya amenyo.

  • BIRABABAJE

  • Babikore kubw amaguru mazima interahamwe n abatekereza nkazo babasigiye se ??uretse kubatera ubumuga na za sida ceceka twakumvishe.niba warababuze wihangane gusa nito mentalite ufite je ne regrette rien ko batagufashije.ubwo se urukundo ufite ni uruhez??ikindi jya google usome definition ya genocide.

  • Guma iyo mu mahanga amahoro.niba udatanga ibiganiro ku ikondera jyaho ubahe ubuhamya!!

  • Ibyo kdi uvuze mu myaka 40 bazaba babayeho neza ubu nta na 50% yuko bazaba babayeho barabaho urumva kdi byose ni leta izajya ibibaha.ngaho hora reroo

  • wowe witwa RUGERO iyo ngengasi ya jenoside turayamaganye, uracyafite byinshi byo kwiga ku bumwe n’ubyiyunge.

Comments are closed.

en_USEnglish