Musanze: Abamotari bagenewe inkunga ya Miliyoni
Abakora umwuga wo gutwara moto mu karere ka Musanze bibumbiye muri koperative COTAMONO bagenewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe kubera uburyo bitwaye neza bubahiriza amategeko y’umuhanda, banarwanya ibyaha.
Iyi inkunga y’amafaranga bayihawe na Polisi y’igihugu ishaka kubashimira ikinyabupfura bagaragaje n’uburyo bitwaye neza bubahiriza amategeko y’umuhanda.
ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko Polisi yashyikirije sheki y’amafaranga miliyoni imwe perezida wa Koperative COTAMONO, Safari Muberuka .
Avuga ko iyi inkunga bari barayemerewe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel K. Gasana mu nama yari yaragiranye n’abamotari bo mu karere ka Musanze mu kwezi gushize.
ACP Gatare yashimye abamotari bo muri aka Karere avuga ko babaye intanga rugero mu kubahiriza umutekano y’umuhanda no kurwanya ibyaha.
Yabasabye gukomeza inzira nziza bibahaye yo gutanga amakuru y’abantu bacuruza ibiyobyabwenge cyangwa ay’abijandika mu bindi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Aimé Bosenibamwe avuga ko u Polisi y’ u Rwanda yashimye Polisi y’igihugu uburyo ikomeje gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
ububiko.umusekehost.com