Digiqole ad

Muri Werurwe, ibiciro ku masoko muri rusange byazamutseho 7.7%

 Muri Werurwe, ibiciro ku masoko muri rusange byazamutseho 7.7%

Ibiciro ku masoko yo mu mijyi n’ayo mu byaro bikomeje kuzamuka/kubona ikijumba ntibyoroshye.

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyasohoye imibare igaragaza ko muri rusange ukomatanyije uko ibiciro byari byifashe mu mijyi no mu byaro, muri Werurwe 2017 ibiciro byazamutseho 13,0% ugereranyije na Werurwe 2016, gusa ku rw’igihugu hagenderwa ku gipimo cyo mu mujyi ubu kiri kuri 7.7%.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Aha mu mijyi, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,7% mu kwezi gushize kwa Werurwe 2017 ugereranyije na Werurwe 2016. Ni izamuka rikomeje kuba hejuru kuva uyu mwaka watangira, dore ko no muri Gashyantare 2017 byari byazamutseho 8,1%. Gusa, ugereranyije Werurwe 2017 na Gashyantare 2017, ibiciro byazamutseho 0.6%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,7% muri Werurwe ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,0%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,5%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8,9%.

Ibiciro mu bice by’icyaro ho mu kwezi gushize kwa Werurwe 2017 byiyongereyeho 15,7% ugereranyije na Werurwe 2016. Ni mu gihe muri Gashyantare 2017 bwo byari byazamutseho 16,2%. ugereranyije Werurwe 2017 na Gashyantare 2017, usanga ibiciro byarazamutseho 1,5%.

Iri zamuka mu byayo ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 25,7%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 52,0%.

Muri rusange, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe byo mu mijyi no mu byaro, mu kwezi gushize kwa Werurwe 2017 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 13,0% ugereranyije na Werurwe 2016. Ni mu gihe muri Gashyantare 2017 byari byazamutseho 13,4%. Kandi wagereranya Werurwe 2017 na Gashyantare 2017, ugasanga ibiciro byarazamutseho 1,2%.

Nk’uko Bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 13,0% mu kwezi kwa Werurwe 2017 ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 23,6%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5,8%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,6%.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibiciro biriyongera,imisoro nuko…..Imana itabare birakaze

  • Iryo niryo terambere

  • Ibiciro biriyongero n’ubukungu buriyongera. Byose ni bara bara!!!

Comments are closed.

en_USEnglish