Digiqole ad

“Muri PGGSS5 nta muhanzi uteye ubwoba undi, twese turi kimwe”- Jules

 “Muri PGGSS5 nta muhanzi uteye ubwoba undi, twese turi kimwe”- Jules

Jules Sentore yeretswe n’abanyarusizi ko bamaze kwiyumvamo injyana akora gakondo

Jules Sentore ku nshuro ya kabiri yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ngo asanga abahanzi bose uko ari 10 bari mu irushanwa nta n’umwe wavuga ko arusha abandi. Avuga ko bose bari ku rugero rumwe.

Jules Sentore yeretswe n'abanyarusizi ko bamaze kwiyumvamo injyana akora gakondo
Jules Sentore yeretswe n’abanyarusizi ko bamaze kwiyumvamo injyana akora gakondo

Ni nyuma y’aho igitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 kibereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi bamwe mu bahanzi bari bitezweho byinshi batunguwe no kubona abafana basa n’abatakibibuka.

Abahanzi nka Rafiki na Senderi International Hit ni bamwe mu bari bitezweho gususurutsa abantu kubera zimwe mu ndirimbo zabo usanga zizwi cyane mu Ntara.

Ariko baje kumirwa nyuma yo kujya ku rubyiniro abafana ntihagire akarindi batera ugereranyije n’andi marushanwa yagiye abanziriza iri aho wasangaga hari abahanzi barusha abandi abafana mu buryo bugaragara.

Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore yavuze ko nta muhanzi uri mu irushanwa wavuga ko ateye ubwoba abandi.
Yagize ati “Ubundi wajyaga usanga mu irushanwa hari umuhanzi ujya kuri stage ukabona imbaga y’abantu irasimbutse ndetse banaririmba indirimbo ze.

Ariko kuri iyi nshuro uko bigaragara nyuma y’igitaramo cy’i Rusizi twabonye twese turi ku kigero kimwe ku bijyanye no kwerekwa n’abafana ko badushyigikiye”.

Iri rushanwa ritandukanye n’andi yaribanjirije mu bijyanye n’imiririmbire y’abahanzi aho kuri ubu baririmbira kuri CD ifite umudiho (Beat) gusa nta magambo arimo, ngo biri mu bintu bizatungura abahanzi benshi badasanzwe babikoresha.

Ubusanzwe wasangaga abahanzi bakora ibitaramo bizenguruka mu Ntara baririmbira kuri CD zabo. Ariko ubu ni ugukoresha amajwi yabo y’umwimerere kuri beat y’indirimbo gusa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mwana ngo ni Jules yatangiye yerekana ko azi kuririmba pe. byari birenze nkimara kubyumva bigaragara ko mu minsi izaza tuzaba dufite abahanzi koko b ubuhanga.

  • Yarambabaje yahemukiye umwana yateye inda!!! Jye umuntu udafata responsabilite ze ntazagera kure!! IntegritĂ©, honetete, ubunyangamugayo,ukuri, ni byo bitera umutwe mwiza mu mishinga yacu yose!! Jules niba ashaka guhirwa, azajye gusaba imbabazi uriya mwana ( ndi umubyeyi ufite abana b’abakobwa, ngerageza kumva agahinda ababyeyi b’uriya mwana bafite).

  • Deborah ubwirwe niki ko batabyumvikanyeho? Uwo mwari yarabikubwiye. Cyangwa niwowe wivuga?

Comments are closed.

en_USEnglish