Digiqole ad

“Muri Launch ya album nise ‘Kule’ bazabona Afrobeat Original”- Mico

Mico The Best umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat mu gihe arimo ategura gushyira hanze  Album ye ya kabiri yise ‘Kule’, aratangaza ko abantu  bazitabira icyo gitaramo bazatahana ibyishimo kuko azabereka Afrobeat iri original, y’umwimerere.

Mico The Best
Mico The Best

Kubera iyo mpamvu Mico yifuje gukorera launch ye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze kugira ngo arusheho kwagura muzika ye mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Imwe mu mpamvu Mico yahisemo kwerekeza i Musanze ngo byaba ari uko uwo mujyi ari nk’umujyi wa kabiri ukunze gushyigikira abakunzi be mu bikorwa bitandukanye nyuma y’umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Mico yatangaje ko afite gahunda yo kuzenguruka Intara zose akora ibitaramo, ndetse akaba agiye no kurushaho gukorana n’abahanzi bakomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 15 Gashyantare 2014. Bamwe mu bahanzi bazaza gufasha Mico mu kumurika album ye harimo abahanzi bakorera muri Super Level ariho nawe akorera, abo ni Urban Boys, Bruce Melodie, Fireman.

Abandi bakivugana ko bazaza kumufasha bakorera mu yandi ma studios harimo King James, Riderman, Amag The Black na Jay Polly.

Kubijyanye no kwinjira umuntu wese uzaza muri icyo gitaramo kwinjira bizaba ari amafaranga 2000 kuri buri muntu.

Muri Salle y’Akarere ka Musanze niho icyo gitaramo kizabera.

Mbere yari yifuje ko cyabera muri stade ariko aza gusanga imvura ishobora kubangamira abantu bazaza kwifatanya nawe.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Kule’ yitiriwe album ya kabiri yaMico

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mukomere, njye mfite ikibazo kuri iyi ndirimbo kuko hari aho wumvamo amanota akurikiranye y’indirimbo yitwa SINA MAKOSA. Kwaba ari ukwumva nabi se? Kwaba ari ukwibeshya se? Niba ari ukuri byara ari ikibazo gikomeye kuko byaba ari UGUSHISHURA!!!

Comments are closed.

en_USEnglish