Digiqole ad

Muri iki cyumweru, umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.18

 Muri iki cyumweru, umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.18

Ugereranyije no kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.18.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 103.38, uvuye ku mafaranga 103.20 wariho kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Ugereranyije no kuwa kane, umugabane w’iki kigega wazamutseho +0.02, kuko ejo wari ku gaciro k’amafaranga 103.36.

Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku munsi. Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga +3.38. Bivuze ko ufite imigabane muri iki kigega yazamutseho +3.38.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubuyobozi bwa RNIT buherutse gutangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish