Digiqole ad

Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 864

 Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 864

Igiteranyo cy’amafaranga yacurujwe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 745,792,300 (628.85%).

Igiteranyo cy'amafaranga yacurujwe muri iki cyumweru.
Igiteranyo cy’amafaranga yacurujwe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu. Gusa, kuri uyu wa gatanu nta mugabane n’umwe wacurujwe.

Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 3,634,500, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 864,388,000, yagurishijwe muri ‘deals’ 19.

Mu gihe, mu cyumweru gishize hari hacurujwe imigabane 576,900 ifite agaciro k’amafaranga 118,595,700, yagurishijwe muri ‘deals’ 15.

Ugereranyije ibyumweru byombi harimo ikinyuranyo cy’amafaranga yacurujwe+745,792,300, ikinyuranyo cy’imigabane +3057600, n’ikinyuranyo cya ‘deals’ +4.

Muri iki cyumweru hacurujwe kandi Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 58,300,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 100 na 103.1 ku mugabane.

Mu gihe mu cyumweru gishize hari hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 70,100,000, bivuze ko ubwitabire muri iki cyumweru bwamanutse.

Agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ko karazamutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,758,112,720,376 kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga 2,759,457,058,176 kuri uyu wa gatanu.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Sorry ariko details za blue colors na red color mwatanze ntaziri muri iyi graphic I wonder why?

    • Ahubwo wowe uzajye kwiga uko basoma graphic n’uko bazikorera interpretation kuko ibyo ubaza biragaragara wirenganya umunyamakuru, nonese ko kuri iriya minsi nta mugabane wacurujwe uragirango bigaragare gute, ntubonako hariho zeru????????????/ Uri Gruec koko

      • Kaka, urakoze kumenyesha uwo ndiwe(Gruec) nubwo ataribyo nabajije, kuko umuntu atanga icyo yahawe, akerekana ibyo yabonye, ndetse akanasubiza uko yashubijwe arizo ndangagaciro dukura kubo dukomokaho. Ubu se nkubwire iki? Imvugo yawe irivugira, ntacyo umpishe ntanicyo unyimye kuko ntacyo ufite. Sinon ntacyonshinja umunyamakuru nagato, graphic nayo nzakurikiza inama umpaye yo gusubira kwiga. Keep well.

Comments are closed.

en_USEnglish