Digiqole ad

Muri Airtel uragura ikarita yo guhamagara ugahabwa inyongera ya 500%

 Muri Airtel uragura ikarita yo guhamagara ugahabwa inyongera ya 500%

Uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh.

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yashyizeho inyongera idasanzwe ya 500% ku bakiliya bayo bagura ikarita yo guhamagara bakoresheje Airtel Money.

Uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh.
Uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh.

Umuntu ufite ifatabuguzi rya Airtel Rwanda, aguze ikarita y’amafaranga 1000 akoresheje Airtel Money, ahita ahabwa inyongera y’amafaranga 5000 yo guhamagaza.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel, Indrajeet Singh atangiza ubu buryo yagize ati “Twishimiye gutangiza iyi nyongera idasanzwe ku bakiliya bacu bose bafite ifatabuguzi rya Airtel, dushimisha no gutanga serivise zidasanzwe ku bakiliya bacu kugira ngo tubashimishe kugira ngo bakoreshe itumanaho uko babyifuza.”

Mbere yo kuzana iyi nyongera ya 500% ku bagura ikarita yo guhamagara bakoresheje Airtel Money, hari hasanzweho inyongera ya 100% ku bakiliya ba Airtel igihe baguraga ikarita bakoresheje Airtel Money.

Iyi nyongera yo ku ikarita izajya ikoreshwa ku ifatabuguzi rya Airtel na Airtel mu gihe cyo guhamagara kandi izajya ishiramo mu gicuku cy’umunsi ukurikira uwo wayiguriyeho.

Indrajeet Singh Umuyobozi w’Ubucuruzi muri Airtel yavuze ko iyi nyongera idasanzwe yatanzwe ku bakiliya mu rwego rwo kubashimira gukoresha ifatabuguzi rya Airtel Rwanda.

Ati “Inyongera ya 500% ni igihamya cy’uko Sosiyet ya Airtel yiyemeje gufasha, gushimisha no kunezeza abakiliya bayo, binyuze mu mpano zifite udushya.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish