Murekezi aributsa Abanyarwanda icyo Zaburi y’100 umurongo wa 3 ivuga
Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari uhagarariye Perezida Kagame mu giterane ngarukamwaka gihuza amatorero n’amadini mu Rwanda kitwa RWANDA SHIMA IMANA, yagaragagaje ko nubwo ari umunyapolitiki, ari n’umuntu usenga aho yibukije ko Zaburi y’100 umurongo wa gatatu ivuga ko abantu bose bagomba guhora bashima Imana kuko ari yo itanga byose.
Rwanda Shima Imana y’uyu mwaka kuri Stade Amahoro ntabwo yitabiriwe n’abantu benshi, igice kinini cya Stade yari cyambaye ubusa, gusa hari abantu bakitabiriye nanone barimo ba Minisitiri w’umuco na Siporo, Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, abahagarariye abadini anyuranye n’imiryango ishamikiye ku madini, amakorari n’abaturage babarirwa mu bihumbi bitandatu…
Minisitiri w’Intebe Murekezi muri iki giterane yavuze ko yatumwe na Perezida Kagame gushimira abanyamadini uruhare bagira mu kubaka igihugu kandi abasaba kurushaho.
Anastase Murekezi avuga ko gushima Imana ari ingenzi mu buzima bwa muntu ndetse no mu buzima bw’igihugu muri rusange.
Ati “Nkuko bigaragara muri Zaburi y’100 umurongo wa 3, abantu bose tugomba guhora dushima Imana kuko niyo itanga byose. Abanyarwanda tugomba gushima Imana kuko niyo iduha byose, tuyituye abana bacu, ababyeyi bacu n’imiryango yacu.
Gushima Imana tuba twubahiriza umuco w’abakurambere w’umuganura aho bashimiraga Imana umusaruro babonye buri mwaka.”
Mu ijambo risa n’isengesho, Minisitiri w’Intebe ati “Turashima Imana uburyo ibana natwe mu rugamba rwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no guteza imbere igihugu cyacu.
Turashima Imana ko u Rwanda rukomeje kuba nyabagendwa kdi rukaba rwubashywe ku isi hose.”
Murekezi yasabye amadini gukomeza kugira uruhare muri gahunda ziteza imbere abanyarwanda, asaba umuhate wayo mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, guca amakimbirane mu ngo, kwimakaza umutekano, guca abana bata ishuri bakajya mu mihanda, no gukangurira abanyarwanda kugira mitiweri.
Muri iki giterane mpuzamatorero n’amadini humviswe inyigisho za Musenyeri Alexis Bilindabagabo, umuyobozi wa Peace Plan Rwanda itegura iki giterane mu Rwanda, amasengesho ya Apotre Paul GItwaza n’abandi.
Insanganyamatsiko y’iki giterane uyu mwaka ni “Rwanda Murika, umurikire amahanga”.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Muvaneho Murekezi arananiwe. koko muri gvment?
Hanyumase prime Minister Ibyivugabutumwa nibyashinzwe muri leta?
ni byiza tugomba gushima Data wo mu ijuru,minisitiri nibyo rwose uvuze abakurambere bashimaga Uwiteka nibyo tugomba kubikurikiza tumushime we Mwami w u Rwanda nyir u Rwanda,Imana y i Rwanda
Ntawe usengera igihugu rwose ntibibaho
Murekezi ibuka aho wavuye uzirikane ko nabandi bagomba gutera imbere ukabafasha,ibuka uyobora mifotra ukongeza abayobozi bakuru umushahara ufatika maze babikubaza uti erega murakenye;isubireho rwose wibuke abarenganye.reka guhakwa uzajye uvugisha ukuri kandi ubwo simvuze uko wihakanye inkomoko yawe mu ruhame
None minister amadini arimushigano ze?
Uriya uvuga NGO naveho basjyireho NDE?
Natange uwobashyiraho tumushyireho
njye nkunze ikinyarwanda mwakoresheje hano”ABANYAMADINI”Rwose niryo rikwiriye aba mbona aha bibatije ba bishop, apôtre n’utundi tubyiniriro ntazi! aba ni abashabitsi/ business man!
Comments are closed.