Digiqole ad

“Mureke twibuke Jenoside duharanira Kwigira” – Nkosazana D. Zuma

Kuri iki cyumweru ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika ( African Union) i Addis Abeba muri Etiyopiya, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nkosazana Dlamini Zuma uyoboye Umuryango wa Africa y'unze Ubumwe ubu
Nkosazana Dlamini Zuma uyoboye Umuryango wa Africa y’unze Ubumwe ubu

Nkosazana Dlamini Zuma, uyoboye uyu muryango yatangaje ko kuri iyi nshuro ya 19 hibukwa ibyabaye mu Rwanda ari umwanya wo gukumira ikindi cyose cyazatuma habaho indi Jenoside ari muri Africa cyangwa ahandi ku Isi.

uyu munsi turibuka kandi tuzahora twibuka abanyarwanda bazize Jenoside binyuze muri iki gikorwa cyo kwibuka k’umugaragaro” byavuzwe na Nkosazana

Ati “ mureke twibuke Jenoside yo mu Rwanda duharanira kwigira nkuko insanganyamatsiko uyu mwaka bemeje ibivuga

Nkosazana Dlamini Zuma yatangarije abaraho ko bongeye kandi kwibuka andi mamiliyoni y’abanyafrika bazize amakimbirane adafite aho ashingiye ahubwo ko hirengangijwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yakomeje yerekana ko Afrika igifite ibibazo byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ko ahubwo nk’Umuryango w’ubumwe bwa Afrika bagomba gushishikariza ibihugu bya Afrika kubahiriza no gushyira mu bikorwa uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiremwamuntu.

Abari aho bateze amatwi inyigisho y’umwana w’umunyeshuri waho wavuze kubyo yigiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma ye ubwo Madamu Nkosazana yavugaga, yagize ati “ niba abana bato bazi neza ko bashobora guhindura amateka ni gute twe abakuze tutabigiraho ndetse tukabatera n’inkunga?

Tewodros Adhanom Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Etiopiya yavuze ko Africa isangiye amateka mabi yayiranze yateye ihungabana mu bayituye.

Yongera kwibutsa ko abakuru bibihugu byose bigize uyu muryango bagomba guharanira kugera ku ntego z’umuryango w’ubumwe bw’ Afrika wita ku burenganzira bwa muntu ( AU Human Rights Memorial), washinzwe muri Mutarama 28 ,2012.

globaltimes.cn

Grancieuse UWADATA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Icyiza ni uko amahanga nayo asigaye afatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, buriya turizera ko ntahandi izongera kuba mu Rwanda, kuko ntibazongera kugira aho batererana.

  • ngo barapfobya!umuvuduko wabo uzagenda ugabanyurwa nuko isi yose igenda irushaho kumenya amarorerwa yabereye mu Rwanda.hari byinshi bataramenya bagomba kuzamenya kandi birengeje ubukana bwo bamwe bazi.

  • nibyo koko abanyafurika dukwiyegukura rido kumaso,tukamenya ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish