Digiqole ad

Munyakazi arasabirwa gufungwa burundu

Arusha: Ubushinjacyaha burasabira Munyakazi igifungo cya burundu

Kuwa mbere I Arusha muri Tanzaniya, urukiko rw’ubujurire mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwumvise ikirego cy’ ubucamanza, aho bwajuriraga busaba ko igihano cy’ igifungo cy’ imyaka 25 cyahawe Yussuf Munyakazi cyakurwaho agahanishwa igifungo cya burundu.

Yussuf Munyakazi ukurikiranywe ho ibyaha bya jenoside (Photo internet)

Ibiro ntaramakuru Hirondelle dukesha iyi nkuru bivuga ko ubwo umucamanza mukuru mu rukiko rwa Arusha Alphonse Van yari imbere y’ inteko y’ Urukiko rw’ Ubujurire iyobowe na Perezida wayo Patrick Robinson, yagize ati: ”Turabasaba gushyira ku ruhande igihano cy’ igifungo cy’ imyaka 25 ahubwo mugahanisha Munyakazi igifungo cya burundu. Muri urwo rwego muzaba muhaye Abanyarwanda ubutabera bukwiye kandi murenganuye inzirakarengane zaguye mu nsengero za Shangi na Mibilizi ndetse n’ abarokotse jenoside muri rusange”.

Ubwo yahabwaga ijambo ngo yiregure, Munyakazi yagize ati: “Ndashaka kwemeza imbere y’ Imana ko nta maraso y’ abatutsi ari ku biganza byanjye. Abaye ari ko bimeze, Imana izanyice; sinigeze nkorana n’ interahamwe”.
Tariki ya 30 Kamena 2010 nibwo Yussuf Munyakazi w’ imyaka 76 y’ amavuko yatawe muri yombi muri Gicurasi 2004 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari yarabaye Imam (umwe mu bakuru b’idini ya Islam).

By’ umwuhariko Akurikiranyweho urupfu rw’ abatutsi bagera ku bihumbi 5 biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Shangi, ndetse n’ abandi baguye kuri kiriziya ya Mibilizi ku itariki ya 29 n’ iya 30 Mata 1994.
Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

en_USEnglish