Munyagishari yanze kwitaba Urukiko, ngo bashatse kumuzana ku ngufu birananirana
*Ku itariki ya 16 yandikiye Urukiko Rukuru arumenyesha ko yikuye (atozongera kwitaba) mu rubanza mu gihe kitazwi,
*Muri iki gitondo, yategerejwe mu cyumba cy’Iburanisha arabura, Ubushinjacyaha busaba Urukiko gukomeza Urubanza
*Munyagishari yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko yarenganyijwe akamburwa abunganizi be.
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Bernard Munyagishari ibyaha bya Jenoside mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Werurwe yabuze mu cyumba cy’Iburanisha, amakuru Umuseke ufite ni uko ababishinzwe bashatse kuzana uyu mugabo ku gahato (biremewe mu mategeko) akaba ibamba. Urukiko rwategetse ko urubanza rukomeza uyu uregwa adahari adahari.
Ku itariki ya 16 z’uku kwezi Munyagishari uherutse kubwira Urukiko rw’Ikirenga ko ari UmunyeCongo aho kuba Umunyarwanda, yandikiye Urukiko Rukuru rumuburanisha ko atazagaruka kuburana mu gihe inzitizi yajuririye Urukiko rw’Ikirenga zitaranzurwaho.
Kuri uyu wa mbere, Inteko iburanisha uyu mugabo yageze mu cyumba cy’Iburanisha cyari kirimo abahagarariye Ubushinjacyaha na Me Bikotwa Bruce (utemerwa n’umukiliya we) washinzwe kunganira uregwa.
Amakuru Umuseke wabashije kumenya ni uko uyu mugabo aho afungiwe yanze kwitabira Iburanisha atarwaye cyangwa ngo abe afite ikindi kibazo (birashoboka ko bifitanye isano n’iyi baruwa yandikiye Urukiko), ndetse ngo inzego zibishinzwe zashatse kumuzana ku ngufu azibera ibamba.
Nyuma yo gutegereza uregwa bagaheba, Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyakorwa, buvuga ko iyi myitwarire y’uregwa ari agasuzuguro bityo ko yafatirwa icyemezo cyabera urugero n’undi wese ushobora gutekereza gukora igikorwa nk’iki cyo kutitaba Urukiko.
Ubushinjacyaha bwasabaga Umucamanza gukomeza urubanza uregwa adahari, bwatanze urugero rw’ibyakozwe mu rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha aho rwigeze gufata icyemezo cyo kuzajya rukomeza amaburanisha kabone n’iyo uregwa yaba adashaka kuvuga.
Urukiko rwiherereye iminota 30 rwagarutse ruvuga ko kuba uregwa atunganiwe nk’uko bikubiye mu ibaruwa yandikiye Urukiko (nk’impamvu ituma atazongera kwitaba) bitagarukwaho kuko byafashweho umwanzuro.
Rushingiye ku ngingo ya 167 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza adahari ndetse ko impamvu yatanze ko atizitabira amaburanisha zagiwe zifatwaho imyanzuro bityo Umucamanza ahita ategeka Ubushinjacyaha gukomeza gusobanura ikirego cyabwo.
Ubushinjacyaha bwahise bukomeza gusobanura ikirego bugaragaza uruhare Munyagishari yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho ngo yari umuhuzabikorwa atanga amabwiriza yo kwica Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyagishari yakoranaga bya hafi na Banzi Welars na Col Nzirorera bategura umugambi wo kurimbura Abatutsi. Munyagishari agakora akazi ku kugeza amabwiriza ku nterahamwe.
Uyu Munyagishari urubanza rwe ruburanishwa mu rurimi rw’igifaransa gusa, yoherejwe n’urukiko rwa TPIR, yajuririye Urukiko rw’ikirenga ko yambuwe Abavoka, ndetse akavuga ko akeneye gusemurirwa inyandiko mvugo by’umwihariko iy’icyemezo cyafashwe ubwo Urukiko rwanzuraga ko abavoka be bikuye mu rubanza.
Izi nyandiko zanditse mu kinyarwanda ururimo avuga ko atazi.
Yakwitaba cyangwa atakwitaba, Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ikirego cyabwo aho buzakomereza ku cyaha cya gatatu mu byaha bitanu biregwa Munyagishari.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
no hatari kabisa
harya ubwo ngo murashaka ko amahanga abareba neza ngo mwakomye rutenderi uyu se abo yiga ntibari abantu mwa mennye imbwa agahanga ikajya gusuzugurira kwa nyamuzinda igishaka kikameneka
Ngo s’umunyarwanda?EDENSELE? Wabaga kicukiro sonatubes? Apfe kigabo.
Col Nzirorera!!!! Nonese muragirango abizere ate kandi abona ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bifutamye!!!????
Comments are closed.