Mukeshabatware Dismas yashinze CB Records ngo imenyekanishe impano nto
Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu matangazo yo kwamamaza kuri Radiyo Rwanda ndetse no mu makinamico atandukanye mu itorero ‘Indamutsa’, avuga ko studio ya CB Records ari y’abahanzi bose bafite amikoro make bashaka kumenyekanisha impano zabo biboroheye.
Uyu mugabo waje guhimbwa akazina ka ‘Mbirikanyi’ kubera filime yakinnye, ubu ageze mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko dore ko yavutse mu 1950. Nubwo arimo kugenda agana mu za bukuru, kuri we ngo afite inzozi zo gusiga inkuru nziza i musozi.
Ibyo akazabifashwamo n’ibikorwa yifuza gukorera urubyiruko ruto rufite impano zitandukanye ari abaririmbyi, abakinnyi ba filime, n’undi wese ufite impano muri we ariko akaba yarabuze uko ayishyira ahagaragara.
Ati “Mfite inzu itunganya umuziki yitwa CB Records iherereye i Nyamirambo. Ihari mu buryo bwo gufasha impano nto ngo zimenyekane. Keretse ushaka ibya mirenge”.
Mu magambo yujemo gutebya kwinshi, akomeza avuga ko abahanzi n’abakinnyi ba cinema b’ubu atazi impamvu badakira ngo babe ibyamamare bifite amafaranga menshi.
Ko mu gihe cyabo byari bigoye ko wabona aho ukorera indirimbo handi atari muri studio za Radio Rwanda cyangwa se ngo ube wakina ikinamico na filime utabanje kwiyuha akuya.
Bitandukanye cyane n’ubu aho usanga mu ntara zose hari amazu akora umuziki ku buryo nta ngendo umuhanzi akora ajya kuhashaka n’abantu batandukanye bakora ibya cinema bahari ku bwinshi.
Mukeshabatware Dismas yakunzwe cyane no mu ikinamico yiswe ‘Musekeweya ‘ aho akina yitwa Rutaganira. Niwe watangije amakinamico bwa mbere ndetse akaba ari nawe wumvikanye mu kwamamaza bwa mbere kuri Radiyo Rwanda muri 1984.
Mu 1965 nibwo yaje i Kigali ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye muri St André i Nyamirambo. Icyo gihe akaba ari nabwo yaje kumenya ko afite impano imurimo kubera guhindura ubuzima.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW