Muhumure nta buye rizagwa hejuru y’isi muri Nzeri! – NASA
Abahaga bo mu Kigo ya USA cyiga uko isanzure ry’Isi rikora NASA bahumurije abatuye Isi ko nta buye rizagwa mu gihugu cya Puerto Rico rigatigisa Isi cyane cyane mu bihugu bituranye n’Inyanja ya Atlantic, ndetse n’Ikigobe cya Gulf n’America y’epfo nk’uko byari byatangajwe n’abagisha Bibiliya kuri Internet.
Aya makuru ari kunyomozwa na NASA yari amaze iminsi acaracara kuri murandasi ku Isi yose. Abahanga ba NASA bavuga ko imibare bafite yerekana ko ikibuye babonye kibagwa ku Isi vuba aho kizahaga nyuma y’imyaka 100 ariko ku bahanga iyi myaka ni mike.
Bemeza ko ikibuye kizaca hafi y’Isi kizaba kiri mu bilometero miliyoni 100 kitaruye Isi.
Igitangaje ngo ni uko itsinda ry’abemera Bibiliya aribo bakwirakwije buriya butumwa ko hari ibuye rizasenya isi mu kwezi gutaha hagati y’italiki ya 15 na 28.
NASA yo ivuga ko ibi nta shingiro mu bya science bifite bityo ko nta shingiro bifite.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abahanuzi b’ibinyoma.
Gusa abandika inkuru mugerageze kwandika ikinyarwanda gisomeka!!!! Inkuru zanyu muri iyi minsi zirimo amakosa menshi y’imyandikire kuburyo hari aho bigorana kumenya icyo umunyamakuru yashatse kwandika. Mwikosore
Comments are closed.