Muhitira na Nyirarukundo nibo basize abandi muri Kigali Half Marathon
Mu isiganwa ryabaye kuri iki cyumweru ryiswe “Kigali HeForShe Half Marathon”, mu bagabo Felicien Muhitira na Salomée Nyirarukundo mu bagore nibo basize abandi bose begukana ibihumbi 250 n’igikombe kuri buri umwe
Iri siganwa ryazengurukaga umujyi wa Kigali ryitabiriwe n’abantu benshi kua mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Abasiganwa bahagurukaga kuri Stade Amahoro bagaca ku Gishushu bagakomeza Kakiru bakamanuka Kinamba bagafata umuhanda wa poids Lourds baca RWANDEX na SONATUBES bakazamukira ahitwa Prince House basubira kuri Stade Amahoro.
Usibye aba basiganwe ahareshya na 21Km hari abandi basiganwe 5Km byo kwishimisha (run for fun) bari biganjemo abantu benshi bakuru.
Mu bagabo Muhitira yasize abandi akoresheje isaha imwe yuzuye, inyuma ye haza Eric Sebahire Alexis Nizeyimana na Robert Kajuga bose yagiye asigaho umunota umwe.
Mu bagore Salomée Nyirarukundo niwe wasize abani akoresheje isaha imwe n’iminota 10 akurikirwa na Clementine Mukandanga amusizeho iminota itatu na Marthe Yankurije we uwa mbere yasize iminota icyenda.
Muhitira Felcien wegukanye umwanya wa mbere yatangajeko intego yari yazanye muri iri rushanwa ari ukugabanya ibihe bye ubu akaba yageze 1h38’12’’.
Mu magambo ye ati: “Naje muri iri rushanwa mfite intego yo kugabanya ibihe kandi mbigezeho, nari nshishikajwe cyane no kuza ku rutonde rwabazerekeza muri shampiyona y’isi umwaka utaha.”
Kajuga Robert usanzwe umenyerewe, nyuma yo kuva mu mvune yaramazemo igihe kirekire nawe akaba yabashije kuza muri bane bambere, gusa ngo yagowe n’ahamanuka kuko imitsi ye itaramenyera.
Isiganwa rititabiriwe nkuko byari biteganyijwe, Jean Paul Munyandamutsa umuyobozi w’ishyirahamwe ngorora mubiri,yavuzeko imbogamizi bahuye nazo muri iri rushanwa ari uko rititabiriwe nk’uko babyifuzaga.
Ati“Iri rushanwa ntiryitabiriwe n’abakinnyi benshi ku kigero twifuzaga gusa urebye ahanini byatewe nuko twatangiye ubukangurambaga dutinze, ariko ibyo twifuzaga turasa nababigezeho kuko intego yari iyo kugira ngo abakinnyi bitabiriye nibura bagabanye ibihe byabo none turasa nanabikoze kuko uwambere mubagabo yakoreshwjw 1h38’12’’.
Yanongeye ho ko bifuza kwegera Nyirarukundo Salome bakareba uko bamufasha mu myitozo ndetse byaba ngombwa bakaba bamuhindurira ikiciro yirukankamo kuko ngo ku myaka 18 arimo kugaragaza ubushobozi buhanitse.
Iri ni isiganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri rifatanyije na MINISPOC hamwe na MIGEPROF rigamije gushyigikira ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’ bugamije gushishikariza abagabo kumva kurushaho uburinganire bw’umugabo n’umugore.
Batanu ba mbere mu bagabo:
- Muhitira Felcier 1h38’12’’
- Sebahire Eric 1h01’06’’
- Nizeyimana Alexis 1h01’51’’
- Kajuga Robert 1h01’52’’
- Hakizimana Jean 1h02’02’’
Batanu ba mbere mu bagore :
- Nyirarukundo Salomee 1h10’04’’
- Mukandanga Clementine 1h13’21’’
- Yankurije Meitha 1h19’18’’
- Usengimana Pelagie 1h21’06’’
- Iradukunda Salima 1h22’52’’
Uwa mbere yahawe 25 0000Frw n’umudari n’igikombe, uwa kabiri ahabwa 150 000Frw n’umudari, uwa gatatu ahabwa 100 000Frw n’umudari.
UM– USEKE.RW