Muhire Kevin mu bakinnyi Amavubi ashobora kubanzamo yishyura Tanzania
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo yitegura Taifa Stars ya Tanzania mu mukino wo kwishyura bashaka itike ya CHAN 2019 izabera muri Kenya. Mu bakinnyi 11 bakoreshejwe mu mukino ubanza hashobora kubamo impinduka, Muhire Kevin agafata umwanya wa Mubumbyi Bernabe.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo Amavubi y’u Rwanda azahangana na Taifa Stars ya Tanzania y’abakina imbere muri shampiyona z’ibi bihugu. Umukino wo kwishyura uzabera kuri stade regional ya Kigali saa 15:30.
Nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino ubanza abasore b’u Rwanda batozwa na Antoine Hey yungirijwe na Mashami Vincent na Higiro Thomas bakomeje imyitozo yiganjemo gusatira hakoreshejwe ubuhanga bw’abakinnyi bo hagati, bagategura igitego babanje guhererekanya.
Intego y’Amavubi muri uyu mukino ni ugushaka ibindi bitego bisanga icyo Savio Nshuti yatsindiye i Mwanza nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza wungirije wayo Mashami Vincent.
“Umukino ubanza ntitwabonyemo umusaruro mubi kuko kunganya no kubona igitego cyo hanze ni byiza kuri twe gusa akazi karacyahari. Dufite indi minota 90 dushobora gutakazamo ikizere cyose twavanye muri Tanzania. Niyo mpamvu tutifuza amakosa muri ba myugariro kuko dutsinzwe igitego byatugora. Kandi turifuza gusatira. Tuzaba dufite ikizere kuko tuzakinira imbere y’abafana bacu nanasaba kuzaza ari benshi.”
Nta gihindutse umukinnyi umwe gusa niwe ushobora guhinduka mu bakinnyi 11 babanje mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya ‘Chama cha Mapinduzi Kirumba’ iri mu mujyi wa Mwanza.
Muhire Kevin ukina hagati asatira muri Rayon sports ashobora kuzabanza mu kibuga, Mubumbyi Bernabe akabanza ku ntebe y’abasimbura, byatuma Mico Justin na Savio Nshuti bakina nka ba rutahizamu.
Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Muhire Kevin aka Rooney
Comments are closed.