Digiqole ad

Muhanga: Umukecuru yishwe, abandi babiri barakomeretswa bikabije

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2013 mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo abagizi ba nabi baraye bivuganye umukecuru witwa Mukandinda Anathalia w’imyaka 80 ndetse na mugenzi we Ntibagahetse Speciose w’imyaka 56 babanaga, baramukomeretsa cyane, ubu akaba ari mu bitaro.

Akarere ka Muhanga
Akarere ka Muhanga

Uretse aba bakecuru babanaga mu rugo rumwe bagiriwe nabi, hari n’undi mugore na we waraye atewe ibyuma mu Mujyi wa Muhanga, ababimuteye na bo bakaba bataramenyekana ariko ngo ikibazo cy’uyu mugore ntaho gihuriye n’icyabariya bakecuru.

Chief Supt. Hubert Gashagaza, umuvugizi wa Polise mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye UM– USEKE.RW ko abagizi ba nabi bakoze aya mahano bataratabwa muri yombi ariko iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu z’ubu bugizi bwa nabi ndetse n’ababukoze batabwe muri yombi, ndetse ngo bitarenze iminsi itatu amakuru arambuye kuri ubu bwicanyi araba yagaragaye.

Gashagaza avuga ko bigoye kumenya neza uko ubu bwicanyi bwagenze ndetse n’intandaro yabwo kuko byabaye nijoro, aho baje gusanga umukecuru yishwe anizwe, gusa ngo polisi yamaze guta muri yombi umuntu umwe ukekwaho kuba ari we wakoze ibi byaha.

Ese ko ibyaha nk’ibi  bikomeje kugaragara byakemuka gute?

Chief Supt. Hubert Gashagaza avuga ko iki kibazo by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo kitari giherutse kubaho ariko hakomeje gufatwa ingamba zitandukanye kugira ngo ubwicanyi buhagarare.

Ati: “Intara y’Amajyepfo ni nini, ntidushaka ko hagira umuntu upfa ariko kandi ntabwo bikabije cyane ku buryo twavuga ko hacitse igikuba.”

Akomeza avuga ko ibi byaha byizweho mu nama y’umutekano hagamijwe kongera ubufatanye mu guhashya ibi byaha.

Chief Supt Gashagaza anasaba ko abaturage basobanukirwa neza intego za ‘community policing’ kandi bakazinjiza mu buzima bwabo bwa buri munsi, mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha mbere y’uko biba hatangwa amakuru ku gihe.

Avuga ko umuturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we ariko kandi bakibukako n’ibihano bikarishye kuwuhamwe n’ubwicanyi kuko akatirwa igihano cyo gufungwa burundu.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

 

 

 

0 Comment

  • abanyantege nke turashize

  • uwitabye imana tumusabiye kwakirwa no kubabarirwa k’uwiteka abasigaye nabo mukomere uwakomeretse Imana ishobora byose ibikomere byawe ibikize mu izina rya Yesu naho uwo ni ba ari supetendant niba ari commandant ngo ntibikwiye guca igikuba ku babuze ababo ni igikuba gikomeye uvuze nabi kuko abo ni ababashije kumenyekana stp twige amagambo yo gukoresha igihe cy’akababaro surtout ku bayobozi nabandi twese AMAHORO

  • Abo bagizi banabi bahohoteye abo babyeyi Polisi ni Bakurikirane kandi ibahe ibihano bikwiriye.

  • Ariko se izi ni interahamwe zikora ibi cg abanyarwanda bose tumaze kwigira abicanyi birarangiye?!!!? Birababaje!

  • aBATISHWE NUMUPANGA,ISASU cg UMUGOZI,baragwirwa namazu ,abandi ibiza bikabahitana,abandi inzara ,uRwanda rwaraziwe ni ugusenga.

Comments are closed.

en_USEnglish